00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta buringanire n’ubwuzuzanye bidashingiye ku ijambo ry’Imana-Gatare Paul

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 19 August 2012 saa 01:27
Yasuwe :

Iki gitekerezo cyatanzwe na Gatare Paul utuye mu Karere ka Rubavu, nyuma yo gusesengura icyo ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya Yera rivuga ku nshingano z’abagore zikubiyemo imyitwarire n’imyifatire yabo mu ngo zabo(1 Timoteyo 2 :9-15).
Mu kiganiro na IGIHE, Gatare yashimangiye ku ijambo ryanditswe mu Befeso 5:22 -33 aho intumwa Pawulo yigisha abagore ko bagomba kugandukira abagabo babo nk’uko bagandukira Yesu ndetse n’abagabo bagakunda abagore babo nk’uko bakunda imibiri yabo. (…)

Iki gitekerezo cyatanzwe na Gatare Paul utuye mu Karere ka Rubavu, nyuma yo gusesengura icyo ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya Yera rivuga ku nshingano z’abagore zikubiyemo imyitwarire n’imyifatire yabo mu ngo zabo(1 Timoteyo 2 :9-15).

Mu kiganiro na IGIHE, Gatare yashimangiye ku ijambo ryanditswe mu Befeso 5:22 -33 aho intumwa Pawulo yigisha abagore ko bagomba kugandukira abagabo babo nk’uko bagandukira Yesu ndetse n’abagabo bagakunda abagore babo nk’uko bakunda imibiri yabo. Yongeyeho ko uyu ari uwo muti nyakuri wasubiza amahoro asesuye mu mago bityo n’inzego z’ubuyobozi zikagira agahenge.

Gatare yagize ati ‘’Maze kwitegereza ibibazo by’ingutu bishingiye ku bwumvikane buke bukomeje kurangwa hagati y’abashakanye bigatera abagabo ubwoba kugeza ubwo abatazi Imana bahitamo kwiyahura, nsanga ubuyobozi n’inzego z’umutekeno zikwiriye kwakirana ubushishozi ibirego by’abashakanye’’

N’ubwo Gatare adahakana ko hari abagore bahohoterwa, arasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kwirinda guhutiraho kugira ngo ukuri ku impamo ku bibazo biri hagati y’umugabo n’umugore we bijya ahagaragara nta marangamutima.

Yakomeje avuga kandi ko bimaze kugaragara ko kenshi ukuri k’umugore ariko kumvikana vuba kurusha k’umugabo.

Muri iyi minsi hakunze kuvugwa ukwicana hagati y’abashakanye hamwe na hamwe mu gihugu, nko mu karere ka Rusizi aho umugore witwa Niyokwizerwa Solange yafunzwe akekwaho kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’uwo bashakanye Gahamanyi Uziya w’imyaka 47 y’amavuko.

Hejuru ku ifoto: Gatare Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages