U Rwanda rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 hari ikintu gishya, cyiza cyane. Kuba barahisemo ibara risa n’ivu risimbura iry’umwura.
Nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo, ngo byakozwe hashingiwe ku muco w’Abanyarwanda mu bijyanye no kugaragaza akababaro abantu baba batewe n’urupfu.
Icyemezo n’ubwo cyatinze ntigiheze kandi bizafasha byinshi mu bihe bizaza. Ibara ry’umwura ryamaze igihe rikoreshwa ntawamenya uko ryaje n’uwafashe icyemezo cyo kurigira irya bose. Hari abagiye bavuga ko ari Kiliziya Gatolika yabigizemo uruhare, ariko umenya atari yo kubera ko nta cyemezo kibigaragaza.
Bishobora kuba ari Abanyarwanda b’Abagatolika barigize irya twese kubera ko ari benshi, icyakora ntaho ubuyobozi bw’iyo Kiliziya bwigeze butangaza cyangwa ngo bushishikarize abantu gushyira imbere ibara ry’umwura.
Umwura ni ibara ritagira icyo rivuze cyane mu muco wacu, ariko mu yindi mico riragifite. Ahenshi ni ibara ry’ibyishimo. Hari abaryita ikimenyetso cy’ubwami, ibara ry’umunezero, ubuherwe no kubaho neza muri rusange.
Hagomba kuba hari abanyamahanga bibazaga ibyo mu Rwanda rwabayemo Jenoside n’aho bihurira n’iryo bara bakumirwa. Ibyo bisigaye inyuma nk’andi mateka yose. Ibimenyetso ni ikintu gikomeye mu mibereho y’abantu n’ibihugu. Ibendera ry’ibihugu rigirwa n’amabara. Urwo ni urugero rumwe gusa.
Kubona ibara ryari risanzwe rifite icyo risobanura mu muco w’u Rwanda n’abanyarwanda ni ikintu gikomeye. Tuvuye ku ibara, hari ibindi bikwiye guhinduka kandi vuba, kuko binyuranyije n’ukuri kw’icyo twibuka.
Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni Jenoside yakorewe Abanyarwanda ikozwe n’abandi banyarwanda ihagarikwa n’Abanyarwanda.
Ikivugwa ko tugomba kwibuka duharanira kwigira, ni Abanyarwanda baba bavugwa utarebye uwishe cyangwa uwiciwe. Ababana baturanye, bagahahirana, bagatabarana ni Abanyarwanda n’abaturarwanda. Si uduco n’uduce twababamo nk’uko byashimangirwaga na za Leta zateguye zikanakora Jenoside.
Kwibuka rero na byo bikwiye kuzirikana ibyo, tukareba Umunyarwanda, tukibuka Umunyarwanda wishwe yitirirwa ubwoko atihaye.
Kugeza ubu hari ikimenyetso navuga ko cyabohoje Jenoside kigasa nk’aho abishwe bazize kwemera kurusha icyo bari cyo. Umusaraba! Ujya ahari inzibutso za Jenoside ukahasanga imisaraba. Hari inzibutso urebera kure ukibaza ko hari urusengero cyangwa ari kuri Paruwasi.
Nk’uko ibara ry’umwura ryari ryaramamaye, byakubitiraga ku musaraba abantu bakumva idini aho kumva Jenoside. Abatutsi cyangwa Abahutu bishwe mu gihe cya Jenoside ntibazize idini iyo ari yo yose. Abatutsi n’abasanishwa na bo, bishwe bazira ko babarirwaga mu bwoko budashakwa na Leta yakoraga Jenoside. Abahutu bake bishwe n’ingoma y’amaraso babahoye kudashyigikira umugambi wabo mubisha.
Muri ibyo byiciro ntawahowe idini. Hari abishwe ari abakirisitu, harimo abayisilamu hakabamo n’abatarabarirwaga muri ayo madini yombi. Muri abo harimo abana bato batabarirwaga mu idini iyo ariyo yose. Hakabamo n’abandi bake batemeraga ayo madini.
Urwibutso rw’abazize Jenoside rukwiye kurangwa n’ikintu kimwe hatagize ivangura ribamo. Hari abo njya mbibwira bakansubiza ko ngo ‘Abakirisitu ni benshi’ ku buryo utakwirengangiza ibyifuzo byabo.
Hari umugani wa Kinyarwanda uvuga ko inda ijya gucura indi yiyita nkuru. Ntawe ucuranwa mu bapfuye, igikenewe ni ugushyira mu gaciro tugaha abacu icyubahiro kibakwiye tudashyize imbere imyemerere ya benshi ahubwo tukibuka icyo bazize ari na cyo cyabahuzaga.
Umwe muri abo bavuga ubwinshi n’ubuke bushingiye ku myemerere y’abo twibuka namwibukije ko na Jenoside ijya kuba, igitekerezo cya “rubanda nyamwinshi” cyabanje, kigatuma abacyemera bumva ko “rubanda nyamuke” nta burenganzira bafite harimo n’uburenganzira bwo kubaho. Iyo nyamwinshi y’abemera ntikwiye kwibagiza abishwe babarirwa muri nyamuke yo bishingiye ku idini.
Kimwe n’ibara ry’umwura, icyo umusaraba uvuga ku bemera gikirisitu si agahinda ni intsinzi. Intsinzi twibukira ku rwibutso rwa jenoside ni iyihe? Imisaraba ikwiye gusigara mu marimbi y’abazize urw’ikirago n’impanuka.
Hari inzibutso zitariho imisaraba kandi ntibizitesha agaciro. Urugero ni urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’urwo kuri Kaminuza y’i Butare (UNR). Abafashe icyemezo cyo gukuraho ibara ry’umwura mu kwibuka Jenoside n’icyo cy’umusaraba bacyibuke.
Tom Ndahiro, Kigali,
Contact: [email protected]
Icyitonderwa : Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected].


















TANGA IGITEKEREZO