00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

u Bubiligi: Abanyekongo bibasira Abanyarwanda bakwiye gukumirwa

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe

Kuya 19 June 2012 saa 07:07
Yasuwe :

Mu nama y’Abaminisitiri bo mu Bubiligi iherutse kuba kuwa Gatanu, nibwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Joëlle Milquet yatanze umushinga wo kurwanya udutsiko twaba utwitwaje imbunda, cyangwa amashyirahamwe arenga ku mategeko, haba mu gukora imigaragambyo itemewe n’amategeko kandi yibasira ubwoko, amadini, ibihugu n’ibindi… Uyu mushinga twizere ko uzagira icyo umara kubyerekeranye n’udutsiko tw’Abanyekongo baherutse kwishyira hamwe ku itariki 15 kamena bakajya imbere y’inzu ikorerwamo (…)

Mu nama y’Abaminisitiri bo mu Bubiligi iherutse kuba kuwa Gatanu, nibwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Joëlle Milquet yatanze umushinga wo kurwanya udutsiko twaba utwitwaje imbunda, cyangwa amashyirahamwe arenga ku mategeko, haba mu gukora imigaragambyo itemewe n’amategeko kandi yibasira ubwoko, amadini, ibihugu n’ibindi…

Uyu mushinga twizere ko uzagira icyo umara kubyerekeranye n’udutsiko tw’Abanyekongo baherutse kwishyira hamwe ku itariki 15 kamena bakajya imbere y’inzu ikorerwamo n’ Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi, bavuga ko interahamwe ziri muri Congo zibicira kandi zikagirira ibya mfura mbi abagore b’Abanyekongo, biyibagije ko izi nterahamwe arizo zasize zikoze jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ikindi kigaragara nuko bibasiye ubwoko bw’Abatutsi, mu magambo y’ibitutsi no kuvuga ko aribo bagomba kubibazwa no kubiryozwa. Uyu mushinga rero wenda wazagira icyo umara mu kurengera uburenganzira bw’Abanyarwanda.

Aha ariko umuntu yakwibaza ati ko mu Rwanda nta bwoko bukiba mu ndangamuntu, Abanyekongo bo bazamenya bate Abatutsi muri iyo ntambara bashaka guteza nk’uko umwe mu banyekongo witwa Bishop Elsee n’agatsiko ke babitangarije muri Afrika y’epfo mu mashusho arimo gucicikana kuri youtube asaba ko bahitana uwitwa Umututsi wese aho ari hose muri Congo.

Nashatse kugira icyo mbibazaho ubuyobozi bw’Ambasade ku myigaragambyo no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda byabereye imbere y’Ambasade, Ambasaderi Masozera ambwira ko biriya bintu bari bagerageje kubyamagana bakanandikira serivise zibishinzwe ko bizabaho,

Yagize ati: "Mu byukuri birababaje kubona imyigaragambyo nk’iriya ihamagarira ubugizi bwa nabi ihabwa uburenganzira bwo gukorwa ku mugaragaro, mbibutse ko Abaje muri iyo myigaragambyo ari nabo baherutse kwibasira Abanyarwanda bakorera mu gace Ka Matonge mu minsi ishize."

Inzego z’u Bubiligi na Afurika y’Epfo zari zikwiye kuba arizo zifata iya mbere mu gukemura ibibazo nka biriya.

Ambasaderi Masozera yantangarije kandi ko hariho ibiganiro hagati y’abayobozi b’ u Rwanda na DRC, akaba ari muri urwo rwego Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga yagiriye uruzinduko i Kinshasa mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bikomeje kugaragara byo gutanga
isura itariyo ku birebana n’u Rwanda muri kongo.

Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cy’uwayanditse; nawe niba wifuza guhitisha igitekerezo cyawe kuri IGIHE.com mu buryo bw’inkuru, wacyohereza kuri email ikurikira: [email protected], nyuma y’isuzumwa kigashyikirizwa abasomyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages