00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukwanga atiretse arakubwira ngo murwane

Yanditswe na

Roger Marc Rutindukanamurego

Kuya 7 July 2012 saa 11:42
Yasuwe :

Kimwe mu biranga Igihugu kirimo amahoro asesuye harimo : imyidagaduro y’abagituye aho abantu bishyira bakizana bagatarama cyangwa se mu mvugo y’ubu bakaryoshya ari nako basoma ku gacupa(akayoga).
Ariko iyo witegereje muri ibi bihe, cyane cyane aho abantu benshi bakunze gutaramira yaba mu tubari cyangwa mu mazu azwi ku izina ry’utubyiniro, usanga hari abantu bamwe batagitarama bya gipfura nk’uko byahoze cyangwa se ngo baryoshye nkuko byitwa ubu, ahubwo bafata ku gacupa kamara kubageramo (…)

Kimwe mu biranga Igihugu kirimo amahoro asesuye harimo :
imyidagaduro y’abagituye aho abantu bishyira bakizana bagatarama cyangwa se mu mvugo y’ubu bakaryoshya ari nako basoma ku gacupa(akayoga).

Ariko iyo witegereje muri ibi bihe, cyane cyane aho abantu benshi bakunze gutaramira yaba mu tubari cyangwa mu mazu azwi ku izina ry’utubyiniro, usanga hari abantu bamwe batagitarama bya gipfura nk’uko byahoze cyangwa se ngo baryoshye nkuko byitwa ubu, ahubwo bafata ku gacupa kamara kubageramo aho kugirango kabacyure buhoro kagatuma banduranya, biyenza bikanabaviramo kuba barwana na bagenzi babo.

Muri izo ntambara rero ziterwa n’abantu nk’abo zitera ingaruka yaba k’uwitwa ko yakubiswe ndetse n’uwitwa ko ariwe wakubise.

Ingaruka k’uwakubiswe.

Iyo umuntu akubitiwe mu kabari bimuviramo ingaruka nyinshi zirimo kuba yaterwa uruguma rukomeye yaba mu isura cyangwa se n’ahandi ku mubiri, imvune zitandukanye zaba izoroshye cyangwa izikomeye, ibi bikamuviramo icyo twakwita igihombo gikomeye kuko ahomba umwanya yakagombye gukoramo ibindi yivuza, agahomba amafaranga yakagombye gukoresha ibindi akayakoresha yivuza n’ibind.

Ibi byerekana rero ko nta nyungu nimwe umuntu afite yo gukubitirwa mu kabari.

Ingaruka k’uwakubise

Uwitwa ko yakubise rero we uretse ko hari n’igihe nawe atabura akantu aba yakubiswe akaba yagira ingaruka nk’izuwitwa ko yakubiswe, agira ingaruka zirimo kuba yafungwa kuko kurwana mu mategeko igihugu cyacu kigenderaho bitemewe, guhomba amafaranga yakagombye gukoresha ibindi akayakoresha yivuza cyangwa avuza uwo yakubise n’ibindi.

Ibi byose rero bigaragaza ko nta nyungu iri mu kurwana kuko yaba uwa kubise n’uwa kubiswe nta n’umwe wungukira mu mirwano.

Mureke rero twimike urukundo, twongere dutarame nkuko kera byahoze tunibuka kandi ko inzoga ari mucyura buhoro, turwanye umwiryane no kwanduranya amahoro aganze azira amahane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages