Kujya mu rubanza ruburanishwamo Dr. Leon Mugesera ni isomo rikomeye cyane. Abatararujyamo ngo bakurikirane imyiregurire ye bakwiye gushaka akanya ko kunyarukirayo.
Kumwumva amasaha abiri yonyine biba bihagije kukwereka ko Mugesera wo mu mwaka wa 1992 avugira ku Kabaya ntaho ataniye cyane na Mugesera wo mu mwaka wa 2013.
Igitandukanya Leon Mugesera wo mu myaka 21 ishize n’uw’ubu ni bitatu:
Leon Mugesera w’iyo myaka ya mbere ya Jenoside yari akiri muto, yubashywe kandi ashyigikiwe na Leta yateguraga Jenoside.
Leon Mugesera wo mu mwaka wa 2013 aragaragaza gukura, kandi akaba ubu aburana afunzwe.
Ahasigaye, mu bitekerezo Mugesera wa kera n’ubu ni bamwe. Aho ari mu rukiko ahafata nk’umwanya wo kwamamarizamo ibitekerezo bye.
Aho mu rukiko, igihe kinini haba hari abantu barenze 20 (ushyizemo umwunganira, abahagarariye ubushinjacyaha, abacamanza, abaje gukurikira urubanza n’abashinzwe umutekano).
Mu mutwe we igitandukanya mitingi yajyagamo atarahungira muri Canada na n’ubu, ni ubwisanzure yari afite n’imyambarire.
Ubu Mugesera ava ndetse akanasubira muri gereza yambaye amapingu kandi kera yaragendaga ari umuntu uvuga rikijyana.
Yajyaga muri mitingi yambaye imyenda yageretseho ingofero na furari bya MRND, ubu akaba aza yambaye amaroza y’abafungwa.
Aza muri gereza yambaye ikabutura irenzeho gato amavi cyangwa ubundi ikabutura ndende iburaho nka sentimetero makumyabiri ngo ibe ipantaro.
Yambara ikweto nziza zenda kuba umuyumbu, zifite taro nini. Aho aba yicaye hari idirishya riri inyuma ye. Ahatari inyegamo hazana urumuri rutuma inkweto ze n’uruhara rwe ku mutwe bibengerana.
Imbere ye haba hari ibitabo bitari munsi y’icumi n’amadosiye amusumba. Hagati y’ibyo bitabo bye n’amadosiye haba hari agacupa k’amazi y’inyange asoma ho byibutsa ko ari Porofeseri.
Kubera ibyo yita imyiregurire kenshi umuntu abura icyo yandika akamureba gusa.
Umwanya wo kwiyamamaza mu Rukiko
Mugesera asa n’umuntu wumva ko nta kindi yakora uretse gukoresha urukiko kwamamaza ibitekerezo atigeze abonera umwanya ku Kabaya no muri Canada.
Igihe hafi ya cyose agikoresha yerekana ko yize agafata urukiko nk’ishuri. Indimi z’ikilatini, igifaransa ziramworohera kandi akazikoresha mu cyo yita kwiregura, ariko ari urubuga yiboneye rwo kwigaragaza n’ibitekerezo bye.
Muri make, urukiko ni umwanya yabonye wo kwishongora, gutukana no guha agaciro Jenoside.
Kuri Mugesera Jenoside kwari ukwitabara. Mu myemerere ya Mugesera avugira ahagaragara akumvikanira mu mizindaro yo mu rukiko, abagize RPF si Abanyarwanda.
Kuri we FPR igizwe n’Abagande kandi b’inkozi z’ibibi birimo iyicarubozo, ubwicanyi na Jenoside.
Iyo mvugo ukayisanga mu bantu bamamaza Jenoside bose. Urugero ni Umupadiri Thomas Nahimana n’ishyaka rye “ISHEMA” bavuga ko barwanya icyo bita “Agatsiko-sajya”. Mu rurimi rw’Abaganda, Omusajja bivuga umugabo.
Nari mu rukiko ku wa mbere, numva ibinyoma aburanisha nsanga iminsi ye yose aba ari iyo kubeshya adategereza itariki ya 1 Mata mbere ya saa sita.
Namuteze amatwi numva arashinja Ubushinjacyaha ko bukoresha Deus ex-Machina bihera ko binyibutsa undi mu Pawa witwa Dr. Pascal Ndengejeho.
Uwo Ndengejeho yakoranaga na Mugesera i Nyakinama aho bigishaga muri Kaminuza, ataragirwa Minisitiri w’itangazamakuru muri Guverinoma yo mu gihe cya Dismas Nsengiyaremye.
Ndengejeho yakoresheje iyo mvugo Deus ex-Machina mu mwaka wa 2002, Ndengejeho yagiye Arusha gushinjura umujenosideri Laurent Semanza wari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi mbere no mu gihe cya Jenoside.
Mu buhamya bwe, Ndengejeho yayikoresheje ahamya ko Jenoside yakozwe na FPR nk’uko na Mugesera akunda kubivuga.
Umushinjacyaha Martin Ngoga yabwiye urukiko ko rukwiye kumva ko Mugesera akoresha urukiko nk’urukiko rwa poropaganda.
Mugesera yiregura avuga ko we adakora poropaganda kuko ngo nta shyaka agira. Ako kanya avuga ko aho mu rukiko aharanira amahoro y’Abanyarwanda. Ikitari poropaganda muri ibyo ni iki?
Nyuma y’iyo poropaganda Mugesera yasabye urukiko gukomereza mu murongo rurimo wo kumuha ijambo ritagira umupaka. Ku itariki ya 2 Mata babimwemereye.
Navuye mu rukiko Mugesera amaze kuvuga ko afite icyemezo cya kuba afite diploma ya PhD yo muri Kaminuza ya Laval muri Canada yabonye “avec excellence” hari hashize imyaka 10 bitaraba muri iyo Kaminuza. Iyo excellence yanayerekanye ku Kabaya n’ubu mu rukiko.
Kuko byemejwe ko azakomeza nk’uko bisanzwe, nagira inama abashaka kumva no gusesengura ibitekerezo bya Leon Mugesera, gukurikirana urubanza rwe mu rukiko. Ni imfashanyigisho nziza cyane, kuko abantu bahakura isomo rikomeye.
Igihugu cya Canada cyarakoze kumugarura kandi akaba atazasubira ku Kabaya guhamagarira abantu gutema amajosi, no kubanyuza muri Nyabarongo.
Igitekerezo cya Tom Ndahiro
Icyitonderwa : Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected].


















TANGA IGITEKEREZO