Abakobwa bacu,
Uyu munsi turizihiza “Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa”, umunsi isi yose yabahariye, umunsi wo guteza imbere uburenganzira bwanyu, kongera kugaragaza ubusumbane bukigaragara hagati yanyu na basaza banyu no kureba uburyo hakosorwa akarengane gakorerwa abana b’abakobwa ku isi hose. Mu Rwanda, ni inshuro ya mbere twizihije “Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa” twishimiye ko muzaba abari b’indashyikirwa.
Nagira ngo mbibutse ko mwifitemo ubushobozi, u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo mubone urubuga nk’urwa basaza banyu. Mwahawe amahirwe nko kwiga, gahunda zibubaka zitandukanye, izo ni ingero nke. Ubu umwanya ni uwanyu. Muharanire uburenganzira bwanyu, mufatanye na basaza banyu kandi mugaragaze ko namwe mubishoboye. Tubari inyuma mu byo mukora byose, mukoreshe amahirwe mufite kandi mwigirire ikizere.
Nzi neza ko ababyeyi banyu, ababarera ndetse n’ababakurikirana bababwiye ko kuba umwari w’indashyikirwa bidashingiye ku kwiga gusa. Ndanabakangurira kwita ku kwiyubaka kwanyu , kwiremamo indangagaciro no kubaha abandi. Mumenye aho mufite ubushobozi, cyane cyane mumenye abo muri bo kandi mwiheshe agaciro k’abanyarwanda. Mwige kwikunda, kwisuzuma no kwemera kwakira inama zibubaka. Mukomeze umuco wo kuvugisha ukuri, kuba inyangamugayo kugira ngo mube mwebwe kandi mufashe n’abandi kubigeraho. Nk’uko bivugwa, abayobozi beza ni abatanga urugero rwiza. Mutangire ubu. Ubushishozi bugendana n’imyaka ariko mushobora kubigeraho kare mugize imyifatire myiza no gutinyuka.
Bana n’abakobwa, uguhitamo kwacu kugena icyo tuzaba ejo. Mwigirire icyizere, indoto zizaba impamo. Intego nkuru ni uko nta gushidikanya muri abakobwa bafite agaciro, muharanire rero kugasigasira.
Muri abatarutwa
Madame Jeannette Kagame



















TANGA IGITEKEREZO