Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabanjirije Inama y’Ihuriro rya 23 ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (World Travel & Tourism Council (WTTC) iteganyijwe kubera i Kigali.
Iyi nama igiye kubera ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere iteganyijwe gufungurwa ku mugaragaro ku wa 2 Ugushyingo 2023.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama bwa mbere muri Afurika.
Yagaragaje ko mu myaka 30 ishize nta bukerarugendo bwari buri mu Rwanda ariko igihugu cyashyize imbaraga mu kuzanzamura uru rwego.
Yagize ati “Ubukerarugendo ni rwo rwego rufite impinduramatwara zishobora gukora ku mitima y’abantu benshi. Ni urwego rwa serivisi, ruha akazi abantu benshi. Rutuma abantu b’imico itandukanye bahura, bakaganira. Ibi byose ni ingenzi cyane kuri twe.’’
Kugeza ubu urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwahaye akazi abantu 200.000 ariko rwatanze imirimo ku barenga 500.000 ubariye n’ababashamikiyeho.
Gatare yavuze ko uru rwego rwazamuye ubukungu binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ubukerarugendo bubishamikiyeho.
Ati “Byanazamuye ishoramari mu bikorwaremezo by’ubukerarugendo. Ibi biha akazi abantu benshi.’’
Gatare yagaragaje ko ubukerarugendo bwafashije Abanyarwanda kumva ko batakiri bonyine kuko ubu bashobora kugenderanira n’abandi bo mu bihugu bitandukane.
Ati “Jenoside twanyuzemo mu Rwanda ni icyago kidasanzwe, ubwicanyi bwakozwe n’abantu bavuga ururimi rumwe, bahuje umuco, igihugu, ababireba babihuza na politiki mbi y’imbere mu gihugu ariko n’iyo ku rwego mpuzamahanga n’ibindi.’’
“Igihugu cyari gifunze, Abanyarwanda biyumvaga nk’abari bonyine. Icyafashije kubaka u Rwanda rushya mu miyoborere, imico, ni uko bashobora kuganira n’abandi bo mu bice by’Isi nta nkomyi. Bituma Abanyarwanda bagira amahirwe yo kujya hanze, bituma bibona nk’abaturage b’Isi aho kwibona nk’abaturage b’agace runaka bashobora kwicana. Hari inyungu y’ubukerarugendo mu guhuza abaturage b’ibihugu bitandukanye, byatanze umusaruro.”
Perezida wa WTTC, Julia Simpson, yavuze ko ubukerarugendo bukomeje kuzanzahuka nyuma ya Covid-19 ariko hagikenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo urwo rwego rukomeze kuzamuka.
Ati “Kuri ubu hagenda hakorwa ubushakashatsi bwagutse bugaragaza ibigomba gukorwa haba ku gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu kwerekana impinduka zikenewe gukorwa mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo.’’
Iyi nama y’iminsi itatu ni ubwa mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika. Itegerejwemo abakuru b’ibihugu bitatu barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania. Izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu 45.
Abayitumiwemo bazatanga ibiganiro biganisha ku kurushaho kunoza, kubaka ubudahangarwa no gutegura ahazaza h’urwego rw’ubukerarugendo n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’Isi n’abayituye.
Iyi nama yateguwe hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kubaka uburyo bwizewe buganisha ku hazaza harambye’, izibanda ku gaciro k’urwego rw’ubukerarugendo mu bukungu bw’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!