Nyuma y’iminsi itatu Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabwo n’imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, bazenguruka intara y’amajyepfo n’Uburengerazuba barahamya ko u Rwanda babonye rurenze kure amateka rwanyuzemo, bagashimagira ko kutigerera aho ibintu bibera bituma babeshywa byinshi ku gihugu cyakwigiyeho n’amahanga.
Abadiplomate bagera kuri 34 biganjemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye inyungu z’ibihugu mu Rwanda (Consulars), abahagarariye imiryango yo mu karere n’iyo ku rwego Mpuzamahanga igera ku icyenda bari kumwe n’abafasha babo bamaze iminsi itatu batemberezwa mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba baherekejwe na bamwe mu baminisitiri bagize Guverinoma y’u Rwanda.
Benshi muri bo ni ubwa mbere bari bageze mu byaro by’u Rwanda dore ko hari n’abageze mu Rwanda rimwe gusa baje kwereka umukuru w’igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo. Iyo uganira nabo bakubwira ko ikizwi cyane ndetse kivugwa mu itangazamakuru ryo hanze ari Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma yo kwizengurukira ibyaro bitandukanye by’igihugu, bavuga ko amahanga yagakwiye kuba amenyera u Rwanda ku isuku, umutekano, iterambere, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imibanire myiza n’ibindi bihugu.
Mu rugendo rwamaze iminsi itatu, aba badipolomate babashije kwibonera ukuri ku mateka y’u Rwanda. Ku wa 31 Ukwakira 2014 ni bwo bahagurutse i Kigali berekeza i Nyanza mu Rukari. Basuye ingoro y’umwami Mutara III Rudahigwa. Bamwe amarangamutima yabo yarabarengaga bakagaragaza ko bishimye mu buryo bugaragarira buri wese.
Basobanuriwe amatekana adasobanye y’urwa Gihanga, nk’abahanga basobanuza byinshi mu byo babwiwe batarigerera aho bibera. Umwe ati “Ese ko umwami yategekanaga na nyina umubyara ubwo ni nde wabaga afite ububasha? Ko abahutu, abatutsi n’abatwa mwatubwiye ko atari amoko ahubwo byaterwaga n’uko ubututsi akenshi harebwaga inka umuntu atunze, ibyo bivuze ko umwami yabaga ari Umututsi?”
Basubijwe ko kuba umwami yarategekanaga na nyina byaraterwaga no kuba hari igihe yimaga ingoma akiri muto ariko kandi bikaba n’ikimenyetso cy’agaciro nyina w’umuntu yari afite mu Rwanda. Batangarira rimwe boseumwe ati “Ehhh! Uburinganire no guha ijambo umugore burya byatangiye kera i Rwanda!”
BAnabwiwe kandi ko umwami yabaga ari uwa rubanda ndetse atagiraga ubwoko akava mu bitwaga Abanyiginya.
Tukiri mu nzu y’umwami, bakubise amaso igisasiro cy’umwami ubwiza bw’aho hera bubatwara bose, iby’uruzungu biribagirana muri ako kanya mu Kinyarwanda bati “Yeee!”. Bati “Ubu buriri burenze ubwo tuzi, ni nk’ikibuga cy’imikino ngororamubiri.”
Bakomereje mu nzu y’amata, bahavuye berekeza mu nzu y’inzoga bayivamo bajya mu Nyamabo kimwe mu birango byararangaga u Rwanda dore ko rwarangwaga n’Imana, inka n’ingoma. Barifotoza ngo babone urwibutso bazashyira ab’iwabo, banabakumbuze u Rwanda.
Basuye inzu ya kijyambere y’umwami mutara wa III Rudahigwa yubutswe mu 1931 ikuzura mu 1932 babona ko igitekerezo cyo guca nyakatsi cyahoze mu mitekerereze y’abayobozi b’u Rwanda. Aho bahavuye bajya gusura inzu y’ubugeni n’ubuhanzi birebera uko bifasha u Rwanda kubara amateka yarwo.
Mbere y’uko binjira mu modoka negereye Ambasaderi w’u Bugande mu Rwanda, Richard T. Kabonero, ati “Ibi bitwongerera ubumenyi ku mateka y’ibyo tuzi ku Rwanda nk’abadipolomate” Namubajije ubutumwa ibi bimusigiye ati “Ndatekereza ko n’abandi bantu bakeneye kumenya u Rwanda badakwiriye guhera muri Kigali. Bakeneye gusura uduce dutandukanye, hari byinshi batazi kandi hari byinshi bakeneye kumenya.”
Umunsi wari uciye ikibu, bafata ibinyamitende berekeza i Huye ari naho bafatiye ifunguro mbere yo kwerekeza mu Burasirazuba mu Karere ka Rusizi.
Inkoko niyo ngoma, bugicya duhurira mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rusizi; Akarere gahana imbibi n’ibihugu 2; RDC n’u Burundi. Bagaragarizwa imishinga ihuriweho n’ibihugu byo mu Karere nk’umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi ya 3 ruhuriweho n’u Burundi, u Rwanda na RDC. Uyu mushinga wa Rusizi 3 witezweho kuzageza amashanyarazi ku baturage b’ibi bihugu. Bamwe muri aba badipolomate bari bahagarariye imiryango mpuzamahanga itera inkunga uyu mushinga.
Jean Bosco Mugiraneza, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi(REG) yabagaragarije intumbero y’igihugu mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi. Yavuze ko mu 2018 u Rwanda ruzaba rufite ingufu z’amashanyarazi zingana na 563 MW mu gihe ubu hari 155 MW.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Cartas, yabahaye ikaze mu Ntara ndetse abasaba kuzagaruka nibashima ibyo babonye.
Bavuye ku biro by’akarere berekeza ku ku kigo Mpuzamahanga gikwirakwiza amashanyarazi SINELAC. Biboneye uburyo iki kigo kigabanya mu buryo bungana amashanyarazi aturutse kuri Ruzizi ya 2 mu bihugu 3 aribyo u Rwanda, u Burundi na RDC.
Aho bahavuye bakomezaurugendo berekeza ku Mashyuza ari mu Murenge wa Nyakabuye. Bateye akajisho ku ruganda rwa CIMERWA ruri kongerwa ngo ruzahaze isoko ry’u Rwanda ndetse runasagurire amahanga. Ni mu giturage, imihanda ni mibi kuko iri kubakwa. Bahageze bahasanze abaturage baje kubakira mu mbyino za Kinyarwanda.
N’amatsiko menshi bamwe bakoraga mu mazi ngo bumve koko niba ashyushye. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise mushikiwabo arababimburira.
Bavuye ku mashyuza bajya gufata ifurunguro ryo kumanywa. Nyuma y’aho bajya gusura umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’uburundi. Ni gasutamo yahujwe hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri ibi bihugu byombi.
Nagerageje gushaka kumenya niba koko uru rugendo hari icyo rubasigiye, negera bamwe muri bo ndabaganiriza. Rafiuzzaman Siddiqui uhagarariye Pakistan mu Rwanda, ariko ukorera i Nairobi muri Kenya, yagize ati “Pakistan ikeneye kwigira byinshi ku Rwanda, isuku, ubuyobozi bwiza, imibanire myiza n’ibindi bihugu, mbega dukeneye kubigirao byinshi.”
Nkomereza kuri mugenzi we, Ambasaderi wa Botswana mu Rwanda, John Moreti, wambwiye ko yageze mu Rwanda aje gutanga impapuro ze zimwemerera guhagararira igihug cye gusa. Ngo n’ubwo nta byinshi yari azi ku Rwanda uretse Jenoside yakorewe abatutsi nayo yasomye mu bitangazamakuru, ngo nyuma yo kuzenguruka tumwe mu duce tw’igihugu yasanze Isi yose ifite ibyo yakwigira ku Rwanda.
Yagize ati“Ntabwo narinzi ko n’ibindi bice by’u Rwanda ari byiza gutya, kubona abaturage bambuka imipaka mu buryo butagoranye, basabana bigaragaza politiki nyayo ibihugu bikeneye gushyiramo ingufu.”
Umutekano n’uko bakirwa n’abo basanze bibatera utunyamuneza. N’ubwo uruzungu ruba ari rwose kubona ikiganza mu kirere bibabwira neza ko basuhujwe, batazuyaje bakabapepera babikiriza baseka.
Nongeye kumubaza ubutumwa yaha abataragera i Rwanda, ati “Ni ukuri impinduka mbona n’ibyo nari narumvise byabaye mu Rwanda mu myaka 20 ishize ni ibintu bigaraza imbaraga zikomeye igihugu cyashyizemo. Ndi umushoramari aha niho nashora imari yanjye. Kuba mpagarariye Batswana birumvikana nzashishikariza ab’iwacu gushora imari yabo mu Rwanda”
Nongeye nsubira kuri Ambasaderi wa Uganda, Richard T. Kabonero, ari nawe kuri ubu uyoboye ihuriro rw’abadipolomate mu Rwanda. Ni inshuro ya gatatu yitabiriye uru rugendo. Gusa ngo uko yaruzagamo yabonaga hari ibyahindutse. Ibi akabo biterwa n’imiyoborere myiza.
Yagize ati “Tubona ubuyobozi bwubatse neza i Kigali ariko no kunzego zo hasi twasanze aricyo kimwe” Yongeyeho ko ibihugu byo mu karere bikwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga bihuriyeho kugirango ibihugu byose bizamurane.
Aha byari bigeze mu mugoroba, urugendo rukomereza muri Nyungwe Forest Loge, mu ijoro ryo gusabana no kuganira kuri byinshi. Ibyishimo byari byinshi muri ayo mahumbezi y’ishyamaba rya nyungwe.
Amajwi meza y’inyoni niyo yabakanguye mu cya kare. Ku rubaraza aho muri Nyungwe Loge, ibiti bitohagiranye, warenza amaso ukabona umuvumbi, inyoni ziguruka, inkende zikina gusimbuka ku mashami y’ibiti, negereye uwungirije ambasaderi w’u Bwongereza ushinzwe ibya Politiki, Marcus Grazette, ni ubwa mbere yari aje mu rugendo nk’uru.
Mu kiganiro gito twagiranye, doreko kitarengeje iminota 6 yagarukaga cyane ku bwiza, umutekano n’iterambere n’ubusabane yabonye aho yagiye hose mu minsi itatu.
Ati “Abantu benshi baba i Burayi bazi u Rwanda kubera Jenoside gusa, nyamara ndatekereza ko nk’abadipolomate ubundi tuba tugomba kumva neza ibihugu dukoreramo ndetse tukabwira n’ukuri ibihugu tuba duhagarariye k‘uko u Rwanda ubu rumeze. Mu by’ukurihari ibyo ibitangazamakuru byandika uhita ubona ko bitajyanye n’igihe(Outdated).”
Namubajije icyo yabwira Isi ku Rwanda. Ati “Ni byinshi navuga gusa ikiruta byose ni uko bajya baza bakirebera. Aha twagiye tunyura wabonaga ibimashini binini n’abantu benshi bakora imihanda bayigira myiza kurushaho. Hari ahantu heza henshi ho gusura, nk’ubu twicaye muri Nyungwe Forest Loge, ndetse njye naraye muri Hoteli iri ku mazi, ni byiza ko abantu batajya bahera muri Kigali gusa.”
Nkimushimira ku kuganiro tugiranye, iruhande rwacu hari hageze Ambasaderi wa Mozambike Vicent Veloso, ntiyashatse ko tuganira byinshi ariko ambwira amagambo make nkwiye kumenya. Ati “Namenye u Rwanda nyarwo uwo arirwo, igihugu cyuzuye isuku n’umutekano.”
Mbere y’uko twinjira mu modoka ngo tujye i Huye aho twaruhukiye mbere yo kugaruka i Kigali, ubwo nari natwawe najye ndeba ubwiza bw’ishyamba rya nyungwe n’imirima y’icyayi ikikije Nyungwe Forest Loge, nahuye na Ambasaderi w’ubushinzwa mu Rwanda, Shen Yong Xiaang, ati “Ndatekereza ko gutembere mu byaro by’u Rwanda bigaragaza neza isura y’u Rwanda. Uko bigararagara ni u Rwanda ni igihugu gifite ejo hazaza heza.”
Reka nsubire inyuma gato, ngaruke kuri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, aganira n’abanyamakuru ku by’uru ruzinduko rw’abadipolomate yavuze ko haba hagamijwe ko bamenya igihugu ngo dore ko haba harimo n’abagera i Kigali baje kugeza ku mukuru w’igihugu impapuro zabo gusa.
Ni ku nshuro ya gatatu uru ruzinduko rwari rubaye. Min. Louise Mushiki wabo avuga ko izabanje zagize umumaro ndetse ko hazakorwa ibishoboka byose rukajye ruba buri mwaka. Urugendo rw’abadipolomate rwatangijwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu 2009. Rwongeye kuba mu 2012, uyu mwak arukaba rwari rubaye ku nshuro ya 3. Ubutaha ngo biteganyijwe ko abadipolomate aribo ubwabo bazajya bihitiramo uduce n’ibikorwa bifuza gusura.
Reka mpinire aha ...
Reka mpinire aha ntavaho nitwa indondogozi nka ya nkoko
Nabaraga izo nabonye si mbarirano, nazivuze imbumbe ariko mbanguka mpa umwanya Abadipolomate babacira ku mayange iby’umuco gakondo karande ka Kanyarwanda, imibanire n’amahanga isesuye ituma rusagamba, isuku, iterambere n’imishinga iramba biboneye n’ayabo, bagatahura ko kutigerera ibwami bituma ubeshwa byinshi!
Ese ubu nawe ntukumbuye ibyo byiza?
Ubwo wasanga mu Rwanda utajya usura ayo mateka ngo wishimire ubwiza bw’urwakubyaye!


















TANGA IGITEKEREZO