Urugendo rwa mbere ruzaba tariki 8 Ukuboza 2018, abana n’ababyeyi batemberezwa muri Pariki y’Akagera aho bazabasha kubona Intare, inkura, impara, imparage, inzovu, inkura, imbogo n’izindi.
Umuyobozi wa Show me Araound Rwanda, Bukuru Augustin yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro umwihariko ari abana bari mu biruhuko baherekejwe n’ababyeyi babo kugira ngo babashe kwishimira ibyiza bitatse igihugu cyabo.
Yagize ati “Iki gihe abana benshi baba bari mu biruhuko. Ni umwanya mwiza kuri bo wo gutembera no kumenya byinshi ku gihugu cyabo, kugira ngo ibyo biga mu ishuri cyangwa inyamaswa berekwa mu mafoto babashe kuzibonera imbonankubone. Niyo mpano umubyeyi akwiye guha umwana we.”
Yasabye ababyeyi gutangira kwandikisha abana babo kugira ngo hatazagira ucikanwa.
Gusura Pariki imwe muri izo ebyiri ku mwana uri munsi y’imyaka 18 ni ibihumbi 25 naho ku muntu mukuru ni ibihumbi 35 Frw. Abantu babiri bari kumwe bazajya bishyura ibihumbi 60 Frw.
Muri ayo mafaranga harimo itike, uburenganzira bwo kwinjira muri pariki, ifunguro rya ku manywa, abakuyobora n’ibindi.
Tariki 22 Ukuboza Show me Around Rwanda izatembereza abana n’abandi babyifuza muri pariki ya Nyungwe, aho bazatemberezwa ku kiraro kiri mu kirere ndetse banerekwe inyoni, inyamaswa n’ibiti bitandukanye biboneka muri iyo pariki.
Ba mukerarugendo bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bazishyura amadolari 50 n’aho abanyamahanga bandi bishyure amadolari 140.
Bukuru yavuze ko undi mwihariko w’uru rugendo ari uko buri wese azahabwa umwanya wo kubaza ibibazo byose ku bijyanye n’ibyiza bitatse u Rwanda.
Ushaka kugura itike cyangwa gusobanuza yahamagara nimero 0781473047/ 0789933484.
Kugura amatike bizarangirana na tariki 4 Ukuboza 2018.



















TANGA IGITEKEREZO