Nubwo ari igikorwa cyiza, ntabwo kiba kenshi cyangwa ngo ababyifuza bose babone amahirwe n’umwanya wo gutembera igihugu muri ibyo bihe.
Sosiyete ikora Ibikorwa byo kuzana no kuyobora ba Mukerarugendo, Show Me Around Rwanda Safaris, yateguye ikindi gikorwa yise ‘Tembera u Rwanda na Show Me Around Rwanda Safaris’ kizafasha Abanyarwanda n’abandi bacikanywe gusura ibyiza bigize igihugu ku giciro gito.
Iki gikorwa kizahera mu gusura ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, gikomereze muri Pariki y’Igihugu y’Akagera muri Kamena uyu mwaka.
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Show Me Around Rwanda Safaris, Sinamenye Bonaventure, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagiteguye nyuma yo kubona ko hari Abanyarwanda benshi bifuza gusura ibyiza by’iwabo bakabura uburyo.
Ati “Abanyarwanda benshi bifuza gutembera ariko kubera ko bihenze bakabura uko babigenza. Urumva nk’itike ikujyana muri Nyungwe, abakuyobora, ibyo uri burye , kwinjira yo ni ibintu bihenda […] birababaza kubona abanyamahanga aribo baza cyane , bakaba bazi igihugu kuturusha twe bene cyo.”
Abifuza gusura Pariki ya Nyungwe bazagenda tariki 8 Kamena 2018 naho abashaka gutemberera mu y’Akagera ni tariki 15 Kamena uyu mwaka.
Sinamenye yavuze ko gusura Pariki imwe muri izo ebyiri umuntu bizamusaba amafaranga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Mu bihumbi 30 harimo itike ikugezayo ikanakugarura, kwinjira muri pariki, ifunguro rya ku manywa, abakuyobora n’ibindi.”
Umuyobozi Mukuru wa Show Me Around Rwanda Safaris, Bukuru Augustin, yavuze ko ikigamijwe ari ugushishikariza Abanyarwanda bose kumenya ibyiza biri mu gihugu cyabo ku buryo aho bari hose baba ba ambasaderi bacyo.
Ati “Turashaka ko Umunyarwanda wese aba ambasaderi w’igihugu mu bijyanye n’ubukerarugendo. Niba umunyamahanga akubajije ati ‘ ko nshaka kuza mu Rwanda nasura iki? Mubwire ibyo yasura ariko nawe ubizi. Nta mpamvu yo kwirirwa dutwaye imodoka zirimo abazungu gusa kandi ibintu biri iwacu. Ni ngombwa gushyira hasi ibiciro kugira ngo Umunyarwanda agende abone ya pariki yumva na ya ntare abwirwa.”
Uko ibikorwa remezo bijyanye n’ubukerarugendo biba byinshi mu gihugu, ni nako amashuri yigisha iby’ubukerarugendo agenda aba menshi.
Bukuru yavuze ko kubera iyo mpamvu batangije ubundi buryo bwo kujyana abanyeshuri biga ubukerarugendo mu ngendoshuri kugira ngo ibyo biga babishyire mu ngiro.
Ati “Twararebye dusanga abanyeshuri bajya mu rugendo shuri bakamera nk’aho ari abagenzi bavuye muri gare bajya Kimironko. Twe turashaka kubereka ikinyuranyo kiri hagati yo gutembera n’urugendo shuri.”
Bukuru yakomeje avuga ko igikorwa cya Tembera u Rwanda hamwe na Show Me Around Rwanda Safaris kizajya kiba kenshi mu mwaka.
Kugeza ubu ushaka kwiyandikisha ngo azatemberane n’abandi muri Pariki ya Nyungwe n’iy’Akagera yajya ku Biro bya Show Me Around Rwanda Safaris i Remera mu marembo ya Stade Amahoro muri Champion Hotel i Remera cyangwa agahamagara kuri 0788 579 351.
Indi nkuru wasoma: Sura Pariki y’Akagera umenye ibitangaje ku Nkura, Isatura, Inzovu Mutware n’izindi (Amafoto)



















TANGA IGITEKEREZO