Ubukerarugendo mu Rwanda bugenda butera imbere bukaninjiriza gihugu amadovize bitewe n’uko hari ahantu henshi hasurwa cyane.
Rica Rwigamba, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yadutangarije ahantu icumi hasurwa cyane kurusha ahandi.
1. Pariki y’Ibirunga
Rica Rwigamba, yavuze ko ba mukerarugendo benshi basura ingagi, abantu baringaniye ngo ni bo basura iyi Pariki bazamuka imisozi, banakora ubushakashatsi. Ingagi ni iza mbere mu bisurwa.
2. Pariki y’Akagera
Ba mukerarugendo bahakundira inyamaswa zitandukanye zirimo imbogo, impara n’imparage, Twiga, imvubu, inyoni, n’izindi nyamaswa zitandukanye zo mu bibaya by’Iburasirazuba(Savane).
3. Pariki ya Nyungwe
Iyi Pariki ikomeje gukurura ba mukerarugendo kubera ikiraro cyo mu bushorishori kizwi ku izina rya “Canopy Walk Way”. Iyi Pariki yihariye mu kugira ibimera bitandukanye byiza, inyoni n’ibinyugunyugu usanga ba mukerarugendo bahatembera bahishimiye cyane.
4. Ikiyaga cya Kivu
Benshi muri ba mukerararugendo bakunda gusura ikiyaga cya Kivu. Usanga bashima uburyo hari amafu akomoka ku mazi y’ikiyaga cya Kivu n’ubwato bubafasha gutemberamo.
5. Urwibutso rwa Kigali rwo ku Gisozi
Benshi mu basura u Rwanda, basura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi , bagasobanurirwa amateka y’ u Rwanda n’ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka asaba Isi yose kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
6. Kibeho
Ba mukerarugendo basura Kibeho baturutse mu bihugu byinshi birimo ibyo mu karere n’ibyo mu mahanga. Baba baje mu bukerarugendo bushingiye ku Iyobakamana. Ubu RDB iravugana kuvugana n’abashoramari mu kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo buhakorerwa.
7. Ingoro Ndangamurage ya Nyanza (Musée de Rukari)
Muri iyi ngoro ba mukerarugendo basobanurirwa amateka y’u Rwanda cyane cyane arebana n’i Bwami.
8. Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda (Musée National)
Ingoro Ndangamurage y’ u Rwanda iherereye mu karere ka Huye, isurwa na ba mukerarugendo benshi, aho usanga basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’ay’Abami muri rusange.
9. Iminara y’inyoni muri Nyungwe n’ahandi
Inyoni ni kimwe mu bisurwa cyane mu Rwanda. Mu karere ka Nyamasheke hari isaga ine, muri Burera hakaba harubatswe indi. Inyoni zinasurwa no mu karere ka Bugesera n’ahandi.
10. Congo Nile Trial
Congo Nile Trial itaritabirwa cyane na ba mukerarugendo, avuga ko ubu bagiranye amasezerano n’ikigo gishinzwe gukora imihanda cya (RTDA), mu rwego rwo kuzafasha kunoza utuyira twaho kuko hahariwe ubukerarugendo buhuza Intara y’Iburengerazuba yose ahegereye inkengero z’Ikiyaga cya Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO