00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahantu nyaburanga hasurwa hakoreshejwe ikarita imwe “East African Tourist VISA”

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 19 September 2013 saa 08:54
Yasuwe :

Mu rwego rwo guhuza ubukerarugendo mu Rwanda, Uganda na Kenya, hakoreshejwe ikarita imwe “East African tourist Visa”; ba mukerarugendo bazajya basura ibyiza nyaburanga byo muri ibyo bihugu uko ari bitatu bishyuye rimwe gusa.
East African tourist Visa izatangira gukoreshwa ku itariki ya 1 Mutarama 2014, izafasha ibihugu byo mu karere gusura urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye n’ahantu nyaburanga mu bihugu bitatu byishyize hamwe.
IGIHE twabakusanyirije ahantu habereye gusurwa (…)

Mu rwego rwo guhuza ubukerarugendo mu Rwanda, Uganda na Kenya, hakoreshejwe ikarita imwe “East African tourist Visa”; ba mukerarugendo bazajya basura ibyiza nyaburanga byo muri ibyo bihugu uko ari bitatu bishyuye rimwe gusa.

East African tourist Visa izatangira gukoreshwa ku itariki ya 1 Mutarama 2014, izafasha ibihugu byo mu karere gusura urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye n’ahantu nyaburanga mu bihugu bitatu byishyize hamwe.

IGIHE twabakusanyirije ahantu habereye gusurwa n’abakerarugendo muri ibi bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya. Aha hose nihasurwa n’abakerarugendo bazaba basura akarere mu mwaka utaha bagendera ku cyangombwa cya VISA imwe ku bakerarugendo, bizagafasha gutera imbere no kwinjiriza ibi bihugu amafaranga y’amahanga.

Ahasurwa muri Uganda habereye ubukerarugendo

1. Ikiyaga cya Victoria
2. Pariki ya Kidepo Valley (Kidepo Valley National Park)
3.Ingoro Ndangamurage ya Uganda (Uganda Museum)
4. Ikirwa cya Ssese (Ssese Islands)
5. Kasubi Tombs (hari imva z’abami kuva zo mu 1882 n’inzu zikoze nk’iza Kinyarwanda)
6. Pariki y’igihugu ya Bwindi (Bwindi Impenetrable National Park)
7. Isumo rya Bujagali (Bujagali Falls)
8. Umusozi muremure wa Nauru “Command Ridge”
9. Pariki y’igihugu ya Kibale
10. Ikiyaga cya Mutanda

Ahantu 10 habereye ubukerarugendo muri Kenya

1. Pariki y’igihugu ya Masai MARA
2.Inkombe z’inyanza y’Abahinde i Mombasa
3.Ingoro Ndangamurage ya Kenya
4. Basilika y’umuryango Mutagatifu (Cathedral Basilica of the Holy Family)
5. Ingoro y’umurage isobanura ibya Gari ya ya moshi (Nairobi Railway Museum)
6. Ikirwa cya Manda Island (Manda Island)
7. Ingoro Ndangamurage ya Karen (Karen Blixen Museum)
8. Pariki y’igihugu ya Nairobi
9. Inkombe za Diani (Diani beach Kenya)
10. Ikiyaga cya Nakuru

Ahantu icumi hasurwa na ba mukeraraugendo mu Rwanda

1. Priki y’Ibirunga ibamo ingagi zihaboneka honyine ku isi ikora ku bihugu 3 (Rwanda, Uganda na RDC) byose bifite amapariki atemberamo izi ngagi, aho inyinshi ziba mu Rwanda.
2. Pariki y’igihugu y’Akagera ibamo inyamaswa zikunda ahantu h’umukenke.
3. Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Pariki ikize ku rusobe rw’ibinyabuzima, igatanga amasoko y’amazi menshi n’imvura.
4. Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda
5. Ingoro Ndangamurage yo mu Rukari i Nyanza
6. Ingoro Ndangamurage ya Richard Kant washinze Kigali,umukoroni wa mbere wageze mu Rwanda
7. Ubuvumo bwa Musanze
8. Ikiyaga cya Kivu
9. Buhanga Eco -Park
10.Congo Nil Tail

Si aha honyine haberewe gutemberwamo no gusurwa n’abakerarugendo muri ibi bihugu bitatu, hari n’ahandi henshi dore ko ibihugu byose biri mu karere ka Rifty Albertin na Rift Valley usangamo imisozi, ibibaya, inzuzi, ibiyaga, imigezi, amapariki n’ibindi byinshi bibereye ijisho. Mu bisurwa n’abakerarugendo harimo n’ibyerekana umuco n’ibikorwa by’iterambere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages