Umujyi wa Kigali ugenda uhindura isura mu buryo bwihuse ku buryo hari tumwe mu duce usanga dukurura ijisho ry’abantu, bigatuma hari abafata umwanzuro wo kuvanga ubwo bwiza nyaburanga bw’umujyi n’amateka yabo bwite. Abakunze gukora ibi, ni ababa bafite ibirori bitandukanye, cyane cyane ubukwe, aho bahitamo gufatira amafoto y’umunsi mukuru wabo ahantu hasa neza.
Ku bakunze kwitabira inama zitegura ubukwe, hari ingingo idakunze kuburamo, ijyanye no gufasha umukwe/ umugeni guhitamo neza ahantu akwiriye kuzafatira amafoto y’urwibutso rw’ubukwe bwe; akenshi bahitamo aha hantu bakurikije ubwiza bwaho, ibi bikajyana n’uko umufuka w’umuntu uhifuza ahagaze, aho ubusitani buherereye n’ibindi.
Kubera uburyo umuco wo kwifotoza wagiye ugashinga imizi mu mico ya bamwe, abashinzwe ubu busitani bemeza ko mu mpera z’icyumweru bashobora kwakira ubukwe bugera ku icumi.
IGIHE yabakusanyirije bumwe mu busitani bwiza bukunze kwifotorezwamo n’abageni bakorera ubukwe mu Mujyi wa Kigali:
1. Ku mugore ucira amazi (kuri KBC)
Ubu busitani buherereye ku Kimihurura ahamenyerewe nko kuri KBC (inyubako za Kigali Business Center) bugenzurwa n’Umujyi wa Kigali. Hakuze guhimbwa amazina atandukanye ahanini bitewe no kumenyekana kwaho, aho wasangaga abantu bananirwa kuhasobanurirana, bagahitamo kwivugira "ku mugore ucira amazi", bitewe n’ishusho riteretse muri ubwo busitani.
Ubu busitani bwaragiye bwubaka amateka bikomeye bitewe n’uko ari bwo bwa mbere bwatangiye kwifotorezwamo n’abantu benshi, ibi bigaterwa n’uko ubu busitani bwitabwagaho bikomeye, ubwatsi bwaho bugahora butoshye.
Ni bake cyane bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Kigali batifotoreje muri ubu busitani, ahanini bitewe n’uko kuhifotoreza ari ubuntu.
2. "Green Square", Kinamba
"Green Square" ni ubusitani buherereye kuri Rond Point yo ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali; ubu busitani bwatangiye kwifotorezwamo mu mwaka wa 2013.
Kwifotoreza cyangwa gufatira amashusho muri Green Square bisaba amafaranga ibihumbi 20 gusa.
N’ubwo ari amafaranga atari menshi, umwe mu bahashinzwe yabwiye IGIHE ko mu Cyumweru hashobora kwifotorezwa n’ubukwe bugera kuri bune.
3. Juru Park, i Rebero
Juru Park ni ubusitani buherereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bukaba ari ubusitani bwifotorezwamo n’abantu bishoboye ugereranyije n’ahandi.
Uretse kuba hifotorezwa mu gihe cy’ubukwe, hanakorerwa indi mihango y’ubukwe ku buryo uwahakoreye iyo mihango ariha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
4. Rugende Training Centre
Mu gihe benshi mu bakunda kwifotoza amafoto y’ubukwe bakunze kwifotoreza mu Mujyi wa Kigali rwagati, hari n’abahitamo gukora urugendo bakajya kwifotoreza i Rugende muri Kabuga bitewe n’ubusitani bwiza buhagaragara.
Ubu busitani bukodeshwa amafaranga ibihumbi 30; uretse kuba hari ubusitani bwiza hafite umwihariko wo kugira amafarasi agenderwaho n’abageni cyangwa abandi babyifuje.
Gusa iyo abageni bifuje no kwifotoreza ku mafarasi, igiciro kiragenda kikagera ku bihumbi 50.
Umwe mu bashinzwe Rugende Training Centre yabwiye IGIHE ko buri mpera z’Icyumweru bashobora kwakira ubukwe bugera kuri 6.
5. Magerwa
Benshi mu Banyarwanda iyo bumvishe izina “MAGERWA”, bumva ububiko bukuru bw’igihugu. N’ubwo benshi bibwira ko ari ahantu habikwa ibicuruzwa gusa si ko bimeze kuko no muri iki kigo hagaragaramo ubusitani bwifotorezwamo n’ubukwe butagira ingano.
Ubusitani bwo muri MAGERWA mu gihe ari abageni bifotoza bishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.
Abashinzwe ubu busitani bemeza ko mu mpera z’icyumweru, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru bashobora kwakira ubukwe burindwi cyangwa umunani.
7.Hotel Umubano (Novotel)
Iyi hoteli benshi bayiziho kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye, gusa kubera ubusitani bwayo bubereye ijisho, bamwe mu bakorera ubukwe mu Mujyi wa Kigali nahitamo kujya kuhifotoreza.
Kwifotoreza mu busitani bwa Hotel Umubano ni amafaranga ibihumbi 30 gusa, amakuru aturuka muri bamwe mu bakozi babushinzwe akaba yemeza ko byibuze mu Cyumweru kimwe hashobora kwifotorezwa n’ubukwe butandatu cyangwa burindwi.
7.Kwa Norman Kimironko
Uzasanga ubusitani bwinshi bwifotorezwamo n’abageni cyangwa abahanzi batandukanye bakora amashusho y’indirimbo zabo bukunze kuba buri ahantu hagaragara. Ku Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga mu Mudugudu wa Rurembo kwa Norman ni ahantu hakunzwe kwifotorezwa cyane n’abageni bitewe n’ubwiza bwaho buvanze n’umutuzo uharangwa.
Gusa ikigaragara, ni uko benshi mu bajya kwifotoreza muri ubu busitani ari abantu bahazi bitewe n’uko hihishe cyane.
Gufotorerwa muri ubu busitani bikaba ari amafaranga ibihumbi 50 ndetse hakaba ari naho hahenda ugereranije n’ahandi hose dore ko usanga ahandi hishyurwa amafaranga ibihumbi 30 kumanura.
Abashinzwe ubu busitani bavuga ko budakunze kwifotorerwamo n’abantu benshi kubera ko bwitabirwa n’ababuzi gusa; ngo mu mpera z’icyumweru bakira ubukwe bubiri cyangwa butatu.



















TANGA IGITEKEREZO