Intara y’Amajyepfo yiganjemo ahantu nyaburanga na ndangamateka usanga hasurwa na ba mukerarugendo, bakahakura ubumenyi bwinshi butandukanye.
1. Inzu Ndangamurage y’u Rwanda: Iri no muri imwe mu nzu ndangamurage nziza zo muri Afurika yo hagati, yamuritse kumugaragaro mu 1989 iherereye mu Karere ka Huye. Ibitsemo amateha atandukanye y’ u Rwanda kuva mu gihe cy’abakoroni, ihige cy’ingoma z’abami, n’amateka ya Repubulika zaranze u Rwanda.
2. Ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa: Iri mu Rukari mu Karere ka Nyanza ku Rwesero, nayo isurwa na ba mukerarugendo yubatswe mu 1930 kugeza 1933, yubakiwe Umwami Mutara wa III Rudahigwa, yo isobanura amateka y’Abami.
3. Urutare rwa Kamegeri: Ruherereye mu Karere ka Ruhango rwitiriwe umugabo wari umutware ku Ngoma ya Mibambwe Sekarongoro Mutabazi. Yasabye ko abantu bakosheje barujugunywaho rwacaniriwe, nyuma hategekwa ko ari we urutwikirwaho. Uru rutare narwo rusurwa n’abantu batari bake baba banyura mu muhanda Kigali-Huye.
4. Ijuru rya Kamonyi: Riri ku musozi wa Kamonyi uri mu Karere ka kamonyi. Kera hahoze ishyamaba ritoshye cyane. Uyu musozi watuweho n’Umwami Yuhi wa III Mazimpaka n’abamukurikiye, kugeza kuri Yuhi Musinga. Naho usanga hasurwa n’abantu bazi amateka yaho.
5. Ikibuye cya Shali: ni ibuye riteye nk’inzu nto ya Kinyarwanda, ni rinini riri ku bilometero bisaga 12 uturutse mu Mujyi wa Huye werekeza ku Kanyaru mu Karere ka Nyamagabe. Iri buye rwamenyekanye cyane ku ngoma Ruganzu Ndori, ubwo yateraga Abarundi ashaka kwagura igihugu.
Nyuma baje kumwoherereza uruziramire runini rubuza ingabo z’u Rwanda gukomeza kubarwanya. Nuko ashyira iri buye aho uruziramire rwinjiriye mu mwobo mu rwego rwo kururinda kuba rwagira uwo rwangiriza ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO