Imibare iherutse igaragaza ko Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 1.6 y’amadolari mu mwaka wa 2017, bivuze ko yiyongereyeho 20 % ugeraranyije na 2016.Aya mafaranga yinjijwe angana na kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari iyo pariki yakoresheje uwo mwaka.
Iyi pariki yakiriye abakerarugendo 37,284, muri abo abishyuye ni 31,032.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Pariki y’Akagera, Sarah Hall, yabwiye Rwanda Today ko ubwiyongere bw’amafaranga binjije ku mwaka bwaturutse ku kongera igiciro cyo gusura pariki.
Yagize ati “Habayeho ukwiyongera kw’amafaranga yo gusura cyane cyane ku bakerarugendo mpuzamahanga.”
Abakerarugendo b’abanyamahanga bishyura amadolari 40 kugira ngo binjire muri Pariki y’Akagera, abaturage bo muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura amadolari 30 naho abanyarwanda bakishyura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi pariki yiteze kubona miliyoni 1.7 z’amadolari muri uyu mwaka ndetse no kwakira abakerarugendo bishyura bagera ku 32,500.
U Rwanda rushobora kubona abakerarugendo benshi muri uyu mwaka nyuma yo gufata icyemezo cyo gutanga visa umuntu ageze mu Rwanda.
Icyakora Sarah, avuga ko batahita babyemeza ko icyo cyemezo kizazamura umubare w’abakerarugendo bagana Pariki y’Akagera, gusa akemera ko bizazamura ubukerarugendo.
Abasura pariki z’igihugu bakomeje kwiyongera uko imyaka iza. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) igaragaza ko Pariki ya Nyungwe yinjije amadolari 534,821 nyuma yo gusurwa n’abakerarugendo 13,941 mu gihe Pariki y’Ibirunga yasuwe n’abantu 34,051 mu mwaka wa 2017.



















TANGA IGITEKEREZO