Muri iyi myaka, ba mukerarugendo bagana u Rwanda bishimira inyamaswa zihagaragara nk’ingagi zo mu Birunga, Intare n’Inkura ziri muri Pariki y’Akagera, gutembera muri Pariki ya Nyungwe ku kiraro kiri mu kirere, no gucumbika mu mahoteli yubakanye umwihariko w’umuco gakondo, utamenyerewe ahandi n’ibindi byiza birimo imirambi, imisozi n’ibibaya biteye ubwuzu.
Mu kugaragaza isura nyayo y’ibikururira amahanga kugana u Rwanda, ba gafotozi babiri Philippe Nyirimihigo na Gaël Ruboneka Vande weghe bakusanyije amafoto y’ingenzi ari no mu gitabo “This is Rwanda” kizasohoka muri uyu mwaka wa 2018.
The Culturetrip dukesha iyi nkuru ivuga ko n’ubwo bigoye gufata buri kintu cyose mu bigaragaza umwihariko w’ubwiza bw’u Rwanda, Nyirimihigo na Vande bagerageje.
Igitabo cyabo kigaragaza ubwiza bw’igihugu mu mafoto 145 yafatiwe mu ndege binyuze mu ngendo bakoze mu bice bitandukanye by’urwa Gasabo.
Nyirimihigo na Vande ni bo bashinze Ikigo gikora ibijyanye n’Itumanaho rishingiye ku mafoto cya Illume Creative Studio, ndetse bakaba bamaze imyaka itanu bakora kuri iki gitabo kuva mu 2013.
Mu rugendo rwabo kubera ihindagurika ry’ikirere byatumaga bahura n’imvura, hari aho bakoze ingendo zimwe na zimwe bakoresheje indege y’Ikompanyi Nyarwanda, Akagera Aviation.
Vande yagaragaje ko batagowe no gufata amafoto aho yagize ati “U Rwanda ni igihugu gito ku buryo kajugujugu ikugeza mu bice byose by’igihugu mu kanya nk’ako guhumbya. Ku rundi ruhande igihugu kigizwe n’ibibaya, ibishanga, imisozi miremire, ibirunga n’ibiyaga byinshi ku buryo kubibumbira mu gitabo kimwe bitaba bihagije.”
Igitabo “This is Rwanda” ni umushinga wa mbere muri myinshi yateguwe na Nyirimihigo na Vande igaragaza ubudasa bw’u Rwanda mu byiza nyaburanga. Amafoto menshi ari muri iki gitabo ni ubwa mbere agiye gushyirwa ahagaragara.
Amafoto bakusanyije agaragaza ukwiyuha icyuya no kwitanga byashibutsemo iterambere ritayegayezwa igihugu kimaze kugeraho nyuma y’imyaka 24 kivuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi byagishegeshe bikomeye.
Amafoto:Philippe Nyirimihigo na Gaël R. Vande/Illume Creative Studio



















TANGA IGITEKEREZO