Abaturage bo mu Karere ka Burera baturanye n’ishyamba ry’urugano baratangaza ko bafitanye naryo igihango ,kuko ryagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu.
Ngo uretse kuba u Rwanda na Uganda bibanye neza, bo bemeza ko ishyamba ry’urugano ryababereye umuhuza n’abaturanyi babo bo muri icyo gihugu cy’igituranyi bigatuma bagenderana, bagahahirana ndetse bakanashyingirana.
Urugano ni ishyamba bwoko ki? Ese rigizwe n’imigano gusa?
Urugano ni ishyamba ry’inzitane riba muri Uganda rikora ku mirenge ya Kinyababa na Butaro mu Karere ka Burera rigatandukanya u Rwanda na Uganda muri ako gace kagizwe n’icyaro. Iryo shyamba Abaganda baryita “Echuya National Forest” cyangwa “Orugano rwa Bishop”.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya, avuga ko abaturage bita Abafumbira batuye muri Kabale na Kisoro barwita batyo kubera umwe mu bihaye Imana utuye inyuma y’iryo shyamba mu gice cya Uganda wahisemo gukoreramo ubworozi bw’inka. Abanyarwanda nabo baryita ‘Urugano’ nk’uko mu gifumbira bo bavuga “Orugano”.
Mu by’ukuri rero iryo shyamba ntirigizwe n’imigano gusa nk’uko abantu bahita babyibwira bumvise izina ryaryo ahubwo rigizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima (ibiti n’ibyatsi) ndetse ribamo inyoni n’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge(inkima, inkobe, ibitera). Ibiti bibonekamo cyane ni urusasa (insasa), umwungo uramvurwamo inanga, urushiru, intomvu (zibazwamo imyirongi), intobo z’intugunda n’ibiti binini bita imigeshi.
Ku ruhande rw’u Rwanda ho kubera ko baritemye bagahinga aho ryari riri nk’ishyamba kimeza, ubu ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahateye inturusu.
Iri shyamba rifitanye amateka n’urugamba rwo ubohora u Rwanda
Iri shyamba ry’inzitane riherereye mu gace k’imisozi miremire ya Butaro aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi zinjiriye zimuye urugamba rwatangiriye mu Mutara zikaza guhindura umurongo zikarukomereza no mu Majyaruguru y’icyari Ruhengeri.
Abanyarwanda baturanye naryo ubundi bari batuye mu mbago zaryo, ariko bakaza kwimurirwa mu midugudu ahadahanamye kugirango ngo bature neza kandi barindirwe n’umutekano bavuga ko bafitanye naryo igihango. Abaganiriye n’Imvaho Nshya bemeza ko iri shyamba bafitanye naryo igihango gikomeye, kuko ryagize uruhare mu kubohoza igihugu.
Uwitwa Rwagasore Joseph yabwiye Imvaho Nshya ati “Amateka yacu n’iri shyamba ni amwe. Hari abari batuye mu mbago zaryo kuva kera kandi n’ubu baracyahatuye kuko bahafite ubutaka bwabo. Twe n’Abaganda batuye inyuma y’iri shyamba ry’urugano ryatubereye umuhuza mu migenderanire no guhahirana. Ubu turashyingirana kandi hari abava mu murenge umwe bakajya mu wundi banyuze muri Uganda; n’Abaganda bakava mu cyitwa gombolola (igereranywa n’umurenge muri Uganda) imwe bakerekeza mu yindi banyuze ku butaka bw’u Rwanda batatswe icya ngombwa.
"Iri shyamba n’ubwo riba muri Uganda natwe twumva ari iryacu kuko niho dukura inkwi zo gucana nta n’umuntu ushobora kuryangiriza ngo tubyemere.” Ibyo byanashimangiwe n’umusaza Munyazirinda Mathias wabwiye Imvaho nshya ati: ”Mwebwe muvuga Urugano ariko ntabwo muruzi. Iri shyamba dusangiye amateka. Aha niho urugamba rwabohoye igihugu cyacu rwatangiriye bucyeye twumva ngo abahungu b’Inkotanyi bafashe Ruhenger. Ibyo byatweretse ko Inkotanyi bari abarwanyi bafite icyerekezo bituma duhita dutangira gufatanya nabo kugeza mu 1994. Urugano ni ingobyi yo kwibohora kuko ryateye imbaraga FPR Inkotanyi bituma itsinda urugamba rukomeye natwe dufatanyije nayo.”
Ngo koroza inka abahatuye babifata nko kwiturwa
Aba baturage kandi bavuga ko kuba barorojwe inka byabagaragarije ko Leta y’u Rwanda yabituye uruhare bagize mu kubohora igihugu, kuko mu gihe abandi bari basonzeye kubona Inkotanyi ndetse abenshi bagapfa batazibonye bo babanaga nazo kuva mu mwaka w’1992.
Kinyababa ni umwe mu mirenge 2 ikora ku ishyamba ry’urugano. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Nsabimana Fabrice yemeza ko ibyo abaturage bavuga aribyo koko. Avuga ko Urugano ari ishyamba bafata nk’ingobyi yahetse ingabo za FPR Inkotanyi koko. Yabishimangiye agira ati ” Kugeza uyu munsi abantu benshi bitiranya “Urugano rwa Bishop” n’Urugano rwo mu Birunga ariko sibyo. Iri ni ishyamba riri mu mbago z’u Rwanda na Uganda. Abaturage b’aha baryibonamo cyane kuko bumva ari amateka meza kuri bo. Bamwe bumva barateye umutwe mwiza cyangwa ishaba ingabo za FPR Inkotanyi bigatuma zitsinda urugamba. Natwe turabyishimira kandi bigatuma tugira uruhare mu kuririnda.”
Ku kijyanye n’imigenderanire n’imihahiranire yemeza ko bamwe bamwe bisanga mu bandi kandi abo baturage ngo kuba baturanye cyane na Uganda, Nsabimana Fabrice yemeza ko bitabuza abaturage kumva neza gahunda za Leta. Ngo ibyo bigaragarira ku kuba abarahuje ubutaka ku buso bunini bakanatura mu midugudu ndetse bose bakiyemeza kuva muri nyakatsi.
Uretse kuba baratujwe neza mu midugudu bakanakurwa muri nyakatsi, abari baturiye iri shyamba bashima gahunda za leta. Ibyo bigaragazwa n’uko bitabiriye guhuza ubutaka ku buso bunini, kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije birimo n’ishyamba ry’Urugano nubwo ritari mu Rwanda. Baracyafite ariko ikibazo cy’amazi meza, imihanda n’amashanyarazi kubera imisozi miremire n’imibande.
ORINFOR



















TANGA IGITEKEREZO