00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Inkomoko y’izina ry’agasantere kiswe Kidaho

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 01:12
Yasuwe :

Agasantere ka Kidaho gahurirwaho n’imirenge ibiri ya Cyanika na Kagogo mu karere ka Burera, kakanahurirwaho n’utugari tune twa Gisovu na Kagitega two muri Cyanika, Nyamabuye na Kayenzi two mu Murenge wa Kagogo, gusa igice kinini cya Kidaho giherereye muri Kagogo.

Inkomoko y’iri zina nk’uko abasaza n’abakecuru bahatuye babisobanura ngo ryaturutse ku kuba harabaga ibigega byinshi bahunikagamo imyaka itandukanye babaga bejeje, uwabaga yifuza kudahamo imyaka ngo ntibyamusabaga kunama ahubwo yayidahaga ahagaze kubera ko byahoraga byuzuye.

Mu myaka ya 1975 na 1992 abahinzi bo muri aka gace ngo bakundaga kweza cyane ibinyampeke birimo amasaka, ingano, uburo, babisarura bakabihunika mu bigega binini babaga bafite, aho wasangaga urujya n’uruza rw’abadahamo, ari naho hakomotse izina “ Kidaho”

Gakwandi Jonas w’imyaka 68 ni umwe mu basaza basobanura iby’iri zina, aho yemeza ko ryakomotse ku bigega byinshi bahunikagamo imyaka.

Ati “ Aha uko uhabona mu myaka ya mbere ya Jenoside muri za 75 kuzamura, twezaga imyaka myinshi cyane, tukagira ibigega binini cyane twayihunikagamo, iyo umuntu yifuzaga kujya kudahamo imyaka ntibyamusabaga kunama kuko byahoraga byuzuye, ari naho havuye Kidaho, ariko aho iterambere ryaziye dusigaye duhinga kijyambere tukagurisha ubundi tugahunika amafaranga mu ma Banki”

Nyirabirahure Donatille w’imyaka 58 na we yagize ati “ Twagiraga ibigega binini n’ibindi bitaga imitiba twahunikagamo imyaka twabaga twejeje. Uwabaga yahinze amasaka akajya kuguranisha ku wahinze ingano gutyo, ari naho Kidaho yavuye, ubu ntibikibaho tureza tukagurisha ubundi tukazigama kuri Konti”.

Abatuye muri ako gasantere bakomeza bavuga ko n’ubwo bezaga cyane bagahunika bahuraga n’ibihombo by’uko imyaka yabo hari ubwo yangirikaga bitewe no kumara igihe kinini mu bigega, ariko aho iterambere ryahagereye, bigishijwe guhinga kijyambere bakeza byinshi nyuma ubwizigame bwabo aho kujya mu bigega bakizigamira ku bigo by’imari n’ubucuruzi.

Umukozi w’Umurenge wa Kagogo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsengamungu Sabin, yavuze ko aka gasantere kamaze kugeramo ibikorwa byinshi by’amajyambere ugereranyije n’igihe cyashize.

Ati “Aka gasantere cyera nta terambere ryari rihari, nta muriro, nta bikorwa by’ubucuruzi, hari inyubako za nyakatsi, ariko ubu byose byarahageze, ntibacyeza imyaka ngo bahunike mu bigega nk’uko cyera byari, ahubwo bayijyana ku masoko kuko arahari ubundi bakamenya kwizigamira mu mabanki.”

Kuri ubu aka gasantere ka Kidaho kazwi nanone nka Cyanika, hari ibikorwa byinshi by’amajyambere ubucuruzi, amashuri, n’ibindi, aho abaturage baho bakora ahanini ubuhinzi, bibanda ku buhinzi bw’ibirayi, ibigori n’ibishyimbo.

Agasantere ka Kidaho gahurirwaho n’imirenge ibiri ya Cyanika na Kagogo mu karere ka Burera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .