00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Waba uzi ibanga ry’Ibiyaga by’impanga n’akamaro kabyo ku gihugu

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 6 June 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo biherereye mu turere twa Burera na Musanze bitanga umuriro w’amashanyarazi uturuka ku ngomero eshatu ugacanira igice kinini cy’igihugu, hakanakorerwa ibikorwa bibeshejeho benshi.

Abanyamakuru batandukanye mu gihugu n’aho hanze yacyo bafashijwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere(RDB) basuye ibi biyaga ndetse n’ibikorwa bitandukanye bibikikije mu rwego rwo kubimenya hagamijwe gutangariza abanyarwanda ukuri kuri ibi biyaga.

Bari hejuru ya Nkumba mu Karere ka Burera birebeye aho ibi biyaga byombi bihurira n’ibikorwa by’ubukerarugendo bihakorerwa bigatunga n’abenegihugu n’abanyamahanga.

uwegereye Ruhondo aba anitegeye ibirunga

Ikiyaga cya Burera kisukamo Umugezi wa Rugezi, Burera ikavamo umugezi wisuka mu kiyaga cya Ruhondo, muri Ruhondo hagasohokamo umugezi wa Mukungwa utanga amazi yifashishwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka.

Uru rugomero rwa Ntaruka rutanga megawati 12 z’amashanyarazi, hakaba kandi n’urugomero rwa Rugezi rwatangiye imirimo yarwo mu mwaka wa 2011 rukaba rutanga Megawati 2.2, n’urwa Mukungwa ya mbere rutanga Megawati 12.

Aya mashanyarazi ni yo yifashishwa hirya no hino mu gihugu akaba agera ku banyarwanda benshi, ubu akaba yunganirwa n’ayo ku ngomero nini zirimo urwa Nyabarongo na Mukungwa ya kabiri.

Abanyamakuru basuye ahari Virunga Lodge, inzu icumbikira ba mukerarugendo ya sosiyete ya Volcanoes Safaris, iherereye hejuru y’ikigo cya Nkumba, aho uhari aba yitegeye ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo ndetse n’ibirunga harimo Muhabura n’ibindi ubona biri ku murongo.

Abanyamakuru batwawe no gufotora ibiyaga n'ibirunga

Abaturiye ibi biyaga babona akazi mu bikorwa bitandukanye bikorerwa kuri ibyo biyaga. Virunga Lodge yahaye akazi abakozi basaga 30 bafite akazi gahoraho mu bikorwa bitandukanye byo kwakira ba mukerarugendo nk’uko bivugwa na Magezi David, umuyobozi w’ayo macumbi.

Hari kandi n’intore zisaga 30 zo muri ako gace na zo zitaramira ba mukerarugendo bakagenerwa igihembo gihoraho buri kwezi.

Umwe mu bakozi waganiriye na IGIHE yavuze ko bari bamaze igihe kinini batunzwe n’ibyo biyaga babirobamo amafi, ariko bagize amahirwe bakabo n’akazi bakesha guturana na byo, dore ko ngo imihanda ihagera ari bo bayihanze bagahembwa, n’ubu bamwe bakaba bakora mu nzu zitanga serivisi zitandukanye zikikije ibyo biyaga.

Ku banyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro na bo ngo byatumye babona aho bitoreza kunoza akazi kabo, nk’abiga iby’ubutetsi, kwakira abantu n’ibindi bijyanye n’amahoteli n’Ubukerarugendo.

Hari n’abanyeshuri barihirirwa amashuri n’abanyamahanga basura ibikorwa byaho ndetse n’amashuri bubakirwa.

Abaturiye ibi biyaga hafi y’igishanga cya Rugezi bavuga ko hari igihe abanyamahanga basura iki gishanga gicumbikiye amoko menshi y’inyoni, baza bakagura ibicuruzwa byabo bitandukanye.

Uretse ibyo, n’abahanzi ngo bashobora kujya bahafatira amashusho y’indirimbo cyangwa ibindi bihangano bikenera amashusho kuko ibyo biyaga bimeze neza nk’uko byemezwa na Mani Martin, umwe mu bahanzi nyarwanda mu ndirimbo.

Ibi biyaga bisangirwa n’uturere twa Musanze na Burera, ariko Ruhondo ni yo ifite igice kinini mu Karere ka Musanze.

Ikiyaga cya Ruhondo
Ikiyaga cya Burera n'ibirwa bikirimo usanga binongeye amaso

[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages