Uvuye i Kigali, ni urugendo rworoshye muri iki gihe dore ko Ikompanyi ya RwandAir isigaye igera muri uyu murwa uri ku nkengero z’Inyanja ya Atlantique.
Ku Munyarwanda biba ari agahebuzo gukora urugendo nk’uru cyangwa urundi rurerure uri mu ndege y’iwanyu. Impamvu ni imwe, biba bisa n’aho uri mu rugo rw’umuturanyi wawe kuko usibye kuba abakozi bo mu ndege muba mutamenyerana, naho ibindi byose aba ari nk’iby’iwawe.
Bihera ku cyayi baguha, warebaho ugasanga cyakozwe n’uruganda nyarwanda, amazi ukabona ni Inyange yayatunganyije, isukari ngo yafungiwe hariya ku Kicukiro; icyo ntarabasha kumenya ni inkomoko y’amafi bagabura ariko nayo agomba kuba ava i Rubavu!
RwandAir igera i Dakar inyuze i Cotonou muri Bénin, i Douala muri Cameroon n’i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Ni urugendo rumara nibura amasaha 13 ariko aba make mu buryo utazi kubera serivisi ntagereranwa usangana abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bakora muri iyi ndege.
Kuri njye ni ubwa mbere nari mbonye umuseriveri mwiza [simvuga isura] ahubwo w’umutima mwiza nka Joseph na bagenzi be twakoranye uru rugendo. Amashyi kuri RwandAir!
Mu rugendo rwanjye rwatangiye mu masaha ya kare y’igitondo, nanyuzwe no kubona umwe mu bakozi bo mu ndege yicaranye n’abana batatu, b’abagenzi, baganira baseka; muri make bamwisanzuyeho na we akabitaho kugira ngo barusheho kunyurwa. Ibi ni ibintu by’i Rwanda rwose!
Iby’ibanze wamenya kuri Sénégal
Ni igihugu kiyoborwa na Macky Sall, umugabo udaca ibintu ku ruhande muri Sénégal kuko ashimirwa no kuba ari gushyira igihugu ku murongo nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo mu myaka yashize.
Mu gihe nari muri iki gihugu, hari imyigaragambyo ikaze abaturage bamagana itegeko rijyanye n’amatora ryari rimaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Abamaze igihe muri iki gihugu bazakubwira ko kuba haba imyigaragambyo inshuro nyinshi biterwa no kuba abaturage bayobowe mu buryo batari bamenyereye kuko ngo mbere amategeko atakurikizwaga uko bikwiye.
Ingero zitangwa kuri iyi ngingo zo ni nyinshi. Benshi bibuka Minisitiri w’Isi n’Ijuru [Ministre du Ciel et de la Terre], Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wari Perezida, wayoboraga minisiteri eshanu zifite agatubutse mu gihugu zirimo nk’iy’ibikorwaremezo, imari, uburobyi n’izindi.
Kuva mu 2016, Sénégal ituwe na miliyoni 15.6 biganjemo abayoboke b’idini ya Islam. Ihana imbibi na Mauritania, Mali, Guinea na Guinea Bisau.
Ururimi rukoreshwa muri iki gihugu rwitwa ‘Wolof’, ku Munyarwanda kurwumva uba utazi iyo biva n’iyo bijya [ibyo byo birumvikana]. Nko kuvuga ngo ‘meze neza’ muri uru rurimi uravuga uti ‘Maa ngi fi’ [Soma: Mangifi], washaka kuvuga uti Yego, ni ‘waaw’ [wawu] naho kuvuga uti ‘nitwa/izina ryanjye ni Philbert’ ni Maa ngi tudd Philbert’ [Soma: Mangitudu].
Ikindi kandi umubare munini w’abaturage bo muri Sénégal, bavuga neza Igifaransa nk’uririmi rwabo rwa kabiri, Icyongereza cyo ni kure kubi kiba kizwi n’umugabo kigasiba undi.
Umujyi wa Dakar uri mu nkengero z’Inyanja ya Atlantique, ukaba ugira ubushyuhe bukabije aho nko muri ibi bihe twakwita ko hakonje buri muri dogere 25. Naho nko muri Nzeri, biba ari ibindi bindi. Ku masaha, iki gihugu kiri inyuma ho abiri ku isaha y’i Kigali.
Sénégal kandi iri mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kugemura hanze ubunyobwa kuko urebye nk’agaciro k’ubwagemuwe, bungana nibura na 1/3 cy’amafaranga y’ingengo y’imari y’u Rwanda.
Ni Umujyi w’abakurambere
Ibyo wabona muri Dakar bigendanye n’amateka ya Afurika byo ni byinshi, ariko ku muntu uzagira amahirwe yo kuyisura hari iby’ingenzi utacikwa, nawe utarajyayo, ibi kubimenya ntacyo bitwaye.
Duhereye mu Burengerazuba bwayo, hari Ikirwa cyitwa Gorée kibumbatiye amateka y’ubucakara bwakorewe Abanyafurika batwarwaga mu bwato bakajya gukoreshwa imirimo y’uburetwa mu bihugu by’u Burayi.
Kuri iki kirwa hari inzu ndangamateka igaragaza neza inzira abirabura b’Abanyafurika banyuzwagamo. Yubatswe mu myaka ya 1776, ikaba yarayoborwaga n’umugore w’Umunyafurika wari ufite inkomoko mu Bufaransa.
Aha muri iyo nzu iri ku kirwa kiri mu Nyanja, niho Abanyafurika bafungirwaga mu mwijima musa aho batashoboraga kumva ikindi kintu na kimwe. Babaga bahambiriye iminyururu ku bikuta, imigongo yabo isa n’ifatanye n’urukuta ku buryo badashobora kwinyeganyeza.
Babaga baratatanyijwe [abana, abagore n’abagabo] buri cyiciro kiri ukwacyo. Uwo mugore rero ni nawe wari ufite ubwato bwabakuraga aho bubajyanye mu bihugu by’u Burayi kandi nabwo bagendaga baboshye.
Mu 1962 nibwo Boubacar Joseph Ndiaye wavukiye i Gorée, wanabaye no mu Gisirikare cy’u Bufaransa yagize uruhare rukomeye mu gutunganya iyi nzu igirwa ingoro ndamateka. Kugira ngo ugere kuri iyi ngoro, bigusaba gutega ubwato buhaguruka buri minota 30.
Ikibumbano kirekire muri Afurika
Monument de la Renaissance Africaine, ni cyo kibumbano kirekire muri Afurika kuko kireshya na metero 52. Cyakozwe kijya kujyanishwa na Statue of Liberty iri mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kibumbano kiri rwagati mu mujyi, ni cyo kirango cyawo. Gikoze muri bronze na cuivre, kikaba giherereye ku musozi wa Mamelles.
Gusura aha hantu naho habumbatiye amateka ya Afurika bisaba ko wishyura 4000 CFA angana 6500 Frw ubundi ugatambagizwa hose. Ukiboneye inyuma wagira ngo ni ikibumbano gisanzwe ariko imbere ni nk’inzu y’amagorofa kuko kugira ngo ugere hejuru mu bushorishori bisaba ko uzamukira muri Ascenseurs.
Iki kibumbano kigizwe n’ishusho y’umugore, umugabo n’umwana. Umugore agaragara asa n’uri inyuma akuruwe n’umugabo uteruye umwana mu kiganza kimwe. Hanyuma ishusho y’uyu mwana iba itunga ukuboko hejuru bishatse gusobanura ngo ‘ahazaza heza’. Ikibumbano cyose gisobanuye ngo ‘ikinyejana kiri imbere ni cyiza kurusha igishize [igishize bigaragazwa n’ikiganza cy’umugore kiba kireba inyuma’].
Ucyinjira muri iyi ngoro, uhingukira ahantu hari amabendera y’ibihugu byose bya Afurika [birumvikana n’iry’u Rwanda ririmo], haba hari ecran zigaragaza uburyo iki kibumbano cyubatswe kuva mu isiza kugera gitashywe.
Muri icyo cyumba kandi harimo amashusho menshi agaragaza ibihe bikomeye Afurika yanyuzemo urebeye kuri buri gihugu. Mu gasongero hacyo, hasumba inyubako ya Kigali City Tower kuko uzamuka Ascenseurs ukajya mu cyumba cya 15.
Muri iyi ngoro yafunguwe muri Mata 2010 na Perezida Abdulaye Wade, harimo intebe yakiriyeho abakuru b’ibihugu 20 bitabiriye uyu muhango, hagaragaramo ibibumbano bishushanya buri bwoko bw’abaturage bo muri Sénégal. Ni hamwe mu hantu heza ho gusura kuko hagukundisha uyu mugabane dutuye, ukareba inzira y’umusaraba wanyuzemo none ukaba umeze uko buri wese abibona.
Inama ku muntu wifuza gusura iki kibumbano: Byaba byiza niba ari umukobwa ugiyeyo wambaye ipantaro ukirinda ijipo. Impamvu ni uko ahantu cyubatse ari ku musozi hejuru hahora umuyaga mwinshi ku buryo iyo wambaye nk’ingofero wisanga yagurukanwe n’umuyaga, ubwo rero wambaye ijipo urumva uko byagenda!
Ahandi hari amateka akomeye ya Afurika ni ahazwi nka Place du Souvenir mu gace ka La Corniche Quest ku Nyanja ya Atlantique. Ni ho hakorerwa ibikorwa byinshi bijyanye no kwibuka intwari za Afurika ndetse mu minsi iri imbere hari gahunda yo kubashyira ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uri i Dakar ni henshi wasura. Usibye aha nyaburanga hajyanye n’amateka ya Afurika, abakunda kujya ku mazi hari ibice byinshi byiza biri ku nkengero za Atlantique.
Ntiwataha utageze i Saly…
Saly ni nka Rubavu yo mu Rwanda. Ni wo mujyi wa ba mukerarugendo muri Dakar, usangamo amahoteli menshi, abanyaburayi cyane abo muri Espagne n’u Bufaransa baje mu biruhuko.
Ni ko gace muri Sénégal ushobora kujyamo ugasangamo isuku nyinshi bitewe n’uko ari nk’igicumbi cya ba mukerarugendo. Hari n’agace gatuwemo n’abanyaburayi, baza bakagura ibibanza ubundi bakubaka inzu bazajya baruhukiramo.
Umwanda n’akavuyo ntaho wabihungira…
Dakar ni umujyi urimo akavuyo kenshi k’imodoka, ntushobora kurenga intambwe ebyiri utabonye imodoka iparitse mu muhanda yapfuye yararengewe n’ivumbi. Ni nk’uko aho ukase hose ubona amashashi, abantu bacuruza ku muhanda, abadandaza imyenda, ibyo kurya n’ibindi.
Mu muhanda ntiwapfa kubona umuntu utwaye moto wambaye casque, biragoye kandi kubona moto zikora ibikorwa bya taxi nk’uko iwacu bimeze.
Udashaka gutega imodoka rusange [nazo zifite amateka yihariye] atega taxis voiture zirangwa n’ibara ry’umuhondo, ubundi ukumvikana n’umushoferi, iyo utahazi neza aguca amafaranga ku buryo abo uyabwiye bifata ku munwa. Hari kandi n’izindi modoka zitwara abantu zidafite ibara ry’umuhondo, Clando, [biva ku ijambo clandestinité] mu buryo twakwita ubwo kwihishahisha.
Muri iki gihugu hari inkubiri ikomeye yo guca mu muhanda imodoka zakozwe mu myaka ya 1800 za Made in Senegal zitwa ‘Car Rapide’. Ni imodoka ziba zishaje cyane, zirangwa no kuba zanditseho ibintu byinshi mu mabara y’umuhondo nka kumwe za zindi z’i Nyamirambo zari zimeze.
Izi modoka ni zo za mbere zakorewe muri Sénégal, abantu bazikunda bikomeye kubera ko kuzigendamo bisaba ko wishyura nk’ijana, gusa ntiziba zifite urugi, inyinshi usanga amadirishya yaravuyemo imitwe y’abantu iri hanze, abantu bahagaze hafi yo kugwa n’ibindi. Gahunda yari iriho ni uko ziba zavuye mu muhanda bitarenze 2018, gusa uko bikozwe abaturage bajya mu muhanda bakigaragambya.
Izindi modoka zitwara abantu ni izizwi nka Ndiagadia [nyinshi muri zo ni bus za Tata] zo ziva mu mujyi zifite ibindi byerekezo zigiyemo.
Mu mujyi rwagati agace gasukuye ni Almadies ari naho hari icyicaro cya za Ambasade [ni naho iy’u Rwanda n’iya Amerika zikorera]. Hari icyicaro cy’imiryango mpuzamahanga myinshi, amahoteli akomeye n’ibindi.
I Dakar abantu batuye mu buryo bugezweho aho baba muri za apartments, haba ibigo by’ubwubatsi bizubaka bikazigurisha abaturage. Kubera uburyo hari ubucucike mu mujyi rwagati, hari kubakwa undi mujyi wa kabiri wunganira uyu aho kuri ubu inyubako ziri kuzamuka ubutitsa mu gace kazwi nka Diamniadio.
Muri iki gihugu kandi imodoka ziganje ni izo mu Bufaransa nka Peugot, Reunot n’izindi ziva i Burayi nka Volkswagen, Benz na Range Rover cyangwa KIA zo muri Aziya.
Muri iki gihe essence igura 695 CFA [1098 Frw], Orange niyo kompanyi y’itumanaho yihagazeho inyuma ya Tigo naho amafi ni byo biryo byiganje.
Muri Sénégal, hari Abanyarwanda benshi bahuriye muri Diaspora Nyarwanda (ACRS-Association de la Communauté Rwandaise au Sénégal) iyobowe Dr. Philonilla Uwamariya Thiam barimo abahashakiye mu myaka 40 ishize, abanyeshuri cyane abiga mu bijyanye n’ubuvuzi n’abandi bakora mu miryango mpuzamahanga.
Amafoto: Philbert Girinema



















TANGA IGITEKEREZO