Nk’ubu ukagera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ukahabona igiti cy’Igishigishigi kimaze imyaka amagana gihagaze, ariko ntushobore kukireba mu bushorishori kubera uburebure bwacyo, ugacyura amatsiko yo kwibaza uko kimeze iyo mu mashami yacyo.
Kumara aya matsiko ni bimwe mu byatumye ubuyobozi bw’iyi pariki bushyiraho uburyo bushya abahakorera ubukerarugendo bashobora kubona ibyiza byayo ariko babiboneye mu kirere, ahantu ubundi byagorana ko bahagenda n’amaguru kuko ari nko mu mashyamba y’inzitane.
Inzira yakoreshwaga ni Canopy Walk, ikiraro kimaze igihe gisurwa cyane, gusa hari ubundi bwoko bushya bw’ubu bukerarugendo buzwi nka Zipline. Ubu ni uburyo bwo gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe uri mu kirere, aho umukerarugendo areba ibyiza byayo binyuze mu rugendo rubera ku migozi yayo.
Ubu buryo bw’ubukerarugendo ni bushya muri iyi pariki, gusa bumaze imyaka myinshi ku Isi, aho bitekerezwa ko bwakomotse mu Bushinwa cyangwa mu Buhinde mu myaka 250 mbere y’Ivuka rya Yesu.
Muri ibyo bihe, abacuruzi bafata ibicuruzwa bakabishyira ku migozi iziritse hakurya no hakuno y’imisozi ibiri, maze bya bicuruzwa bakabyohereza bifashishije ya migozi, abo hakurya bakabyakira.
Ni uburyo bworoshyaga urugendo, bukaba buhendutse muri iyo myaka, gusa iterambere rigezweho ryazanye imodoka n’ibindi byikorera imizigo, bituma ubu buryo butagikoreshwa mu kwikorera imizigo, ahubwo bukoreshwa mu bijyanye no kwishimisha, gukora ubukerarugendo n’ubushakashatsi n’ibindi nk’ibyo.
Aha muri iyi Pariki, zipline ifite ibyiciro bitatu, byitiriwe inyamaswa zibonekayo nka Chimpanzee. Muri rusange, urugendo rwose rungana na metero 1850, aho icyiciro gifite urugendo rurerure ari igifite uburebure bwa metero 1020.
Umukerarugendo ugiye kuri zipline, abanza kwakirwa ku Uwinka, agahura n’abayobora ba mukerarugendo biteguye kumufasha. Kujya kuri zipline bishobora gutera abantu bamwe ubwoba nko mu gihe ari ubwa mbere umuntu agiye gukorera urugendo mu kirere.
Inshingano ya mbere y’aba bayobora ba mukerarugendo ni ugusobanura uburyo uru rugendo rukorwamo, kenshi hagamijwe kumara ba mukerarugendo ubwoba.
Ibi bikorwa babanza kukwereka no kukwambika ibyabugenewe byose. Iyo umuntu ari kuri zipline, aba yicaye mu mwambaro wabugenewe, ushobora kugereranya n’igisarubeti, ubundi akaba afashe ku mugozi mu buryo aba yeretswe.
Abayobora ba mukerarugendo kandi ni nabo bafasha umuntu kurira umugozi, agiye gutangira urugendo.
Gusa ntabwo umukerarugendo ari we ugenda mbere. Abayobora ba mukerarugendo bagenda imbere ye, bakabanza gutegura kwitegura kumwakira. Aho bamwakirira naho haba harubatswe neza, aho igice cy’umugozi (zipline) kihegereye, kiba gifite icyo twagereranya na feri ifasha mu kugabanya umuvuduko wa mukerarugendo uturuka hakurya.
Abayobora ba mukerarugendo bafite uburyo bahita bamwakira neza, bakamuvana kuri wa mugozi, bakitegura kwakira undi.
Bishobora kubaho ko umuntu ashobora guhera mu kirere, nubwo bidakunze kubaho. Impamvu bidakunze kubaho ni uko uburyo imigozi ya zipline iba yarakozwe n’aho iba yarashyizwe, biba bigamije gufasha umukerarugendo gukomeza kugenda.
Gusa iyo bibayeho ko umuntu ahera hagati, abayobora ba mukerarugendo baba bafite amahugurwa n’uburyo bajya kuri zipline, bakagenda bakoresheje amaboko yabo kugeza ubwo bageze ku mukerarugendo, bakamufasha kugera aho urugendo rusorezwa.
Umwe mu batekinisiye bagize uruhare mu kubaka iyi zipline ukomoka hanze y’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko "zipline ari uburyo bwizewe bwo gukora ubukerarugendo, abantu benshi bagira ubwoba ko wagwa ariko ntibishoboka. Iriya migozi ifite ubushobozi bwo kwikorera za toni, waba uri munini cyangwa muto nta kibazo wagira."
Uyu mugabo utarifuje ko dukoresha amazina ye yakomeje avuga ko "Mu Rwanda mwita ku bintu, hano hubatswe neza, iyi zipline iri mu nziza ziri muri Afurika. Ni ndende kandi iri ahantu heza (muri Pariki ya Nyungwe). Iri mu kirere, ahantu hari umutekano. Aha ni ahantu heza ho gutemberera."
Uyu mutekinisiye yagize uruhare mu kubaka zipline zo hirya no hino ku Isi mu bihugu birenga 10, birimo ibyo muri Afurika nka Afurika y’Epfo, Ghana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko aho yagiye hose, haba hafite umwihariko, ashimangira ko yanyuzwe cyane n’imiterere ya zipline yo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ati "Abazasura iyo mu Rwanda bazajya babona itandukaniro, ifite umwihariko w’ahantu iri hari ikirere cyiza."
Tumubajije igiciro cyakoreshejwe mu kubaka iyi zipline, yirinze kugira byinshi abivugaho, ariko ubwo twamubazaga niba arenga miliyoni 1$, yarasubije ati "yego, ararenga."
Ubwo twaganiraga, yaburaga igihe gito ngo ajye mu kandi kazi ko kubaka izi zipline, gusa yavuze ko "Mu Rwanda hari ikipe nziza twakoranye, twabigishije buri kimwe cyose kandi barabizi, mbafitiye icyizere ko bazakomeza gusigasira iki gikorwaremezo. Ibintu byose barabikora. Ni abatekinisiye, ikibazo cyose cyavuka bamenya uko bagikemura nubwo twaba tudahari."
Muri rusange, byitezwe ko zipline izongera abakerarugendo basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bakagera ku 9000 mu myaka itanu iri imbere.
Canopy Walk ituranye na zipline
Iyo uvuye hano kuri Zipline, ukora urugendo rugufi werekeza kuri Canopy Walk, ikiraro kizwi cyane muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ni ikiraro gifite metero 170 muri rusange, kikagira metero 70 z’ubutumburuke aharehare.
Mbere yo kujya kuri iki kiraro, uyoboye abakerarugendo abanza gusobanura neza uburyo bwo kwambuka kuri iki kiraro.
Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, ni we ubanza kugenda, akabona guha ikaze abandi. Mu rugendo, aba agenda aganiriza abo bari kumwe, abasobanurira amoko y’ibiti bikikije Canopy Walk, birimo igiti kizwi nka Igishigishigi, ari nacyo cyitiriwe uru rugendo rugana kuri iki kiraro.
Uri hejuru kandi aba ashobora kubona ibyondi ndetse n’izindi nyoni zikunze kuba ziri kurya imbuto ziboneka mu biti bihakikije.
Ku bakunzi b’amafoto, Canopy Walk itanga amahirwe yo gufata amwe mu mafoto meza cyane, yaba afatiwe hakurya yacyo cyangwa se afashwe umuntu ari ku kiraro hejuru neza.
Abayobora ba mukerarugendo baba baratojwe gufasha abakeneye amafoto y’urwibutso, ku buryo bakugira inama y’ahantu heza ho guhagarara ndetse n’uburyo bwiza bwo gufata amafoto.
Abantu umunani bashobora guhagarara kuri iki kiraro nta kibazo, dore ko gifite ubushobozi bwo kwakira toni enye.
Urugendo ruva kuri iki kiraro rugaruka ahakirirwa abashyitsi rushobora gutwara iminota 40, kandi rukorwa n’amaguru.
Mu nzira, abagenzi baba bahura n’ibinyabuzima bitandukanye birimo amoko y’ibiti, inyamaswa, ibimera n’ibindi, byose bakagenda basobanurirwa imikorere yabyo ndetse n’umumaro wabyo.
Muri rusange, inyungu z’ubukungu zizanwa na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zabarirwaga agaciro ka miliyari 4,8$ mu 2021, mu gihe mu mwaka ushize, umubare w’abasuye iyi Pariki wiyongereyeho 20% ugereranyije n’abari bayisuye mu 2023.
Ibi byerekana uburyo iyi pariki ikomeje gukurura ba mukerarugendo barimo n’Abanyarwanda, cyane ko usanga hari aho ibiciro ku Banyarwanda ari bito ugereranyije n’abanyamahanga.
Hagati aho, muri rusange ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kuko mu 2024, bwinjirije u Rwanda miliyoni 647$, izamuka rya 4,3% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wari wabanje.
Nta gushidikanya ko urugendo rwo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ari umuhuza uhuza umuntu n’urusobe rw’ibinyabuzima, ibyongera kwibutsa uburyo abantu n’ibimera ndetse n’inyamaswa turi magirirane.
Umunezero uzanwa n’uru rugendo, ni ikintu nkwifurije kuzasogongeraho.
Urugendo rugana kuri Canopy Walk
Imiterere ya Canopy Walk
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Rwibutso Jean d’Amour



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!