Gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) izazamura ibikorwa by’ubukerarugendo mu turere twinshi tw’igihugu mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka ku bukerarugendo, bikazafasha n’abahatuye kongera ubukungu bivana mu bukene.
Mu mujyi wa Kigali EDPRS igamije kugabanya ubukene no kwihutisha iterambere n’ubukungu by’Igihugu. Akarere ka Nyarugenge kagaragaza ko kazita ku gutunganya umusozi wa Mont Kigali hatezwa imbere amateka kuko hatuwe n’abami mu gihe cyo hambere bahagize amateka.
Mu Ntara y’Iburengerazuba hagaragara ibikorwa byinshi birimo ibyateguwe mu mushinga wa Kivu Belt uzatunganya inkengero z’ikiyaga cya Kivu hagashyirwa ibikorwa binyuranye by’ubukerarugendo.
Mu Karere ka Karongi, raporo ikubiyemo ibizakorwa muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu guteza imbere Ingoro Ndangamateka y’ibidukikije, hatunganywe Akarwa k’Amahoro, isoko ya Nili, ikirwa cya Chapeau de Napoleon n’ishyamba kimeza rya Pariki ya Nyungwe.
Hazanashyirwa imbaraga mu buhinzi bw’icyayi n’ubw’ikawa, hongerwe umusaruro w’amafi y’isambaza; hakorwe uburobyi bwa kijyambere mu guteza imbere ibikorwa bikundwa cyane na ba mukerarugendo basura u Rwanda.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu Karere ka Rutsiro hazubakwa imihanda, hubakwe ibyambu n’amahoteli ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu; hubakwe aho kurara ku bakerarugendo mu ishyamba rya Gishwati n’irya Mukura.
Uturere twa Rubavu na Rusizi EDPRS II yaduteguriye kuzubakwamo imihanda, amahoteli n’ibyambu mu guteza imbere ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu turere dutanu ari two Rubavu, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi
Mu ntara y’Iburasirazuba gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri igaragaza ko mu Karere ka Rwamagana hazubakwa hoteli enye hanatunganywe inkombe (Plages&beaches) ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu gihe mu Karere ka Bugesera hazatunganywa ahantu nyaburanga hagenewe ubukerarugendo ku nkengero z’ibiyaga bya Rumira, Mirayi, Kirimbi na Kodogo.
Intara y’Amajyepfo yo izubakwamo umurwa w’ubukerarugendo nyobokamana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Ibikorwa nk’ibi bamwe mu batuririye aho biteganyijwe bizera ko bizabaha imirimo mu kubyubaka na nyuma yahoo, kuko hazakenerwa amasoko y’ibiribwa ku mahoteli.
Bamwe bemeza ko bizanabazanira ibikorwa by’iterambere birimo amazi, umuriro, imihanda n’amasoko; imiyoboro y’itumanaho gusa bamwe bavuga ko no mu gihe bazahabwa ingurane ku hazashyirwa ibyo bikorwa bazareberwa aho gutuzwa hafi y’ibyo bikorwa na bo bagasogongera ku bikorwa bizaba bije bibagana mu turere batuyemo.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi, avuga ko gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri igomba kuzafasha no mu kongera umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda kandi bagera mu Rwanda bakakiranwa urugwiro bikazafasha mu kongera umusaruro ukomoka ku bukerarugendo.
Ibi ni bimwe mu byo EDPRS II yateganyije bizakorwa mu bukerarugendo



















TANGA IGITEKEREZO