Uruzinduko rwa Home Rwanda Safaris, ruzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018.
Umuyobozi Mukuru wa Home Rwanda Safaris, Tuyigire Aimable, yabwiye IGIHE ko bateguye uru ruzinduko kugira ngo borohereze abifuza kujya kwishimana n’imiryango cyangwa inshuti zabo, kubikora bamenya kurushaho ibyiza by’u Rwanda.
Ati “Abantu benshi baba bashaka gusoza umwaka bishimanye n’inshuti ndetse n’imiryango. Twahisemo kubibafashamo tuborohereza gutembera ibyiza bitatse u Rwanda by’umwihariko muri pariki y’Akagera icumbikiye inyamaswa nyinshi zitangaje ziboneka kuri iyi si.”
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe muri pariki zikomeye kuko icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika zirimo intare, inzovu, imbogo, ingwe n’inkura.
Ibiciro byo kujyana na Home Rwanda Safaris muri Pariki y’Akagera ni 35 000 Frw ku muntu umwe, 50 000 Frw ku bantu babiri (couple) n’amadolari 12o ku banyamahanga.
Muri ayo mafaranga haba harimo itike y’urugendo, ibyo kurya bya saa sita ndetse n’utwo guhekenya (snacks). Harimo kandi amafaranga yo kwinjira muri pariki n’umuntu uzafasha abakerarugendo gusobanukirwa ibyiza biri muri pariki.
Tuyigire yavuze ko undi umwihariko wa Home Rwanda Safaris, ari uko ifasha imiryango n’abantu ku giti cyabo bashaka gutembera ibyiza bitatse u Rwanda mu buryo bwihariye. Ibyo bijyana no gufasha ibigo byifuza gutembereza abakozi babyo.
Amatike ari kugurishirizwa ku biro bya Home Rwanda Safaris kuri Champion Hotel i Remera cyangwa ugahamagara kuri 0788206999.



















TANGA IGITEKEREZO