Ubukerarugendo ni kimwe mu bintu byinjiriza abaturage amafaranga. Hari abashinzwe gutwaza imizigo ba mukerarugendo n’abashinzwe kubayobora. Aba bose wongeyeho abafite amacumbi, abakora ubukorikori n’abacuruza ibikomoka ku buhinzi ni abantu bagerwaho by’ako kanya n’amafaranga ava mu bukerarugendo.
Ni akarere kagizwe n’imisozi miremire, bituma gasurwa na ba mukerarugendo benshi by’umwihariko abakora ubushingiye ku iyobokamana bwo guterera imisozi biyambaza Imana. Hari ahitwa ku murwa wa Bikiramariya.
Inzira ikikiye Ikiyaga cya Kivu, abanyamaguru n’abanyamagare bayinyuramo bacyitegeye bakitegereza neza imiterere y’ibirwa birimo. Ibi bibafasha kwishima no kuruhuka mu mutwe.
Ubukerarugendo bushingiye ku iterambere ry’umuturage ‘comminity based tourism’ na bwo buhagaze neza muri aka karere. Abakeneye kumenya uko umuturage wa Rutsiro ari kwiteza imbere basura ahakorerwa imirimo y’ubworozi bw’inzuki, cyane ko aka karere kazwiho kugira ubuki bwiza kubera ishyamba rya Gishwati –Mukura. Muri aka karere kandi hari amakoperative akora ibikoresho bikoze mu migano n’ibikoze mu birere.
Si ibyo gusa kuko hari abavumvu, ababyinnyi, uko ikawa isoromwa n’uko bayitunganya. Nko kuri ibi byo gusoroma kawa ukeneye kubireba yishyura amadorali 10. Hari aho basura abasoroma icyayi, abenga inzoga y’ibitoki, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Ba mukerarugendo bahisemo gusura inzira Congo-Nil trade binjirira mu Murenge wa Kivumu, bakanyura Mushonyi, bagahingukira ahitwa i Boneza, bagakomeza Musasa, bakagera Mushubati ahitwa i Bumba. Iyo bageze aha amahitamo aba ari abiri. Hari abahitamo gukomeza i Karongi n’abahitamo gukomeza berekeza mu bice bya za Musebeya.
Inzira ya Gishwati- Mukura ‘river side trade’, abahisemo kuyinyura, basura ubukorikori bushingiye ku migano, imirimo y’ubuvumvu n’imirima y’ibyayi, bakanasura ibikuyu (inzuri). Muri iyi nzira ikintu benshi baba bafitiye amatsiko ahanini ni isoko y’umugezi wa Sebeya. Iyi soko iri hagati y’umurenge wa Murunda n’uwa Muhanda wo mu Karere ka Ngororero.
Ibikorwaremezo bifasha ba mukerarugendo birahari ku bwinshi
Muri izi nzira zombi, ba mukerarugendo bashyiriwemo aho bashobora kugera bakaruhuka gato bagakomeza urugendo harimo aho bashobora kugera bakaharara bakazakomeza urugendo ku munsi ukurikiyeho; aha hose kandi niko hagiye hari amacumbi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro, Havugimana Etienne yabwiye IGIHE ko nta mukerarugendo ushobora kugera muri aka karere ngo abure icyumba cyo gucumbikamo kuko bafite amahoteli n’amacumbi bifite ibyumba bihagije.
Ati “Uyu munsi nta kibazo cy’amacumbi tugifite, dufite abikorera, dufite amahoteli, ahantu abantu bashobora kuba bacumbika, ubu nta mbogamizi tugifite nk’uko kera byahoze. Abantu bashobora kugana akarere babona aho bacumbika baba ba mukerarugendo n’abaza mu bindi bikorwa byabo.”
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo aka karere gateganya gukomeza guhugura abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo n’ababatwaza kugira ngo bajye bashyira akarusho muri serivisi babaha.
Aka karere kagiye gusana ibiraro no gushyira ibyapa muri izi nzira zombi mu rwego rwo korohereza ba mukerarugendo bazinyuramo basura ahantu nyaburanga hatandukanye.
Akarere ka Rutsiro gashishikariza abashoramari gushora imari mu kubaka amahoteli by’umwihariko ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Mbere ya COVID-19, Akarere ka Rutsiro kakiraga ba mukerarugendo barenga 200 buri munsi ariko kubera iki cyorezo baragabanutse ubu kakira abari hagati ya 50 na 70. Ba mukerarugendo basura aka karere, hejuru ya 95% ni abanyamahanga. Aha niho gahera gasaba Abanyarwanda kugira umuco wo gusura ibyiza nyaburanga biri mu gihugu cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!