Hari bamwe mu banyamahanga baza mu Rwanda bafite amakuru atanga isura mbi ku gihugu, benshi bakayafatira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko iyo bahageze batungurwa no kuhasanga ibyiza batigeze babwirwa cyangwa ngo bamenye bakiri mu bihugu bakomokamo.
Ba mukerarugendo baturutse mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika n’ahandi iyo bageze mu Rwanda batungurwa n’iterambere, umutekano n’isuku bahasanga.
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch) wanditse inkuru ivuga ku rugendo rw’umunya-Pologne, Wendy Murphy Skorupski n’umuryango we bagiriye mu Rwanda mu Ukwakira 2016 bagaruka ku bintu ba mukerarugendo baza mu Rwanda bahabona batigeze babwirwa.
Batungurwa n’iterambere u Rwanda rufite
Wendy Murphy n’umuryango we baje mu Rwanda mu rwego rwo gufasha umwana wabo kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko yari yarize amateka ayerekeyeho mu ishuri.
Wendy avuga ko yatunguwe n’umuvuduko u Rwanda rufite mu iterambere nyuma y’imyaka 22 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni ndetse n’ubukungu bukahazaharira.
Yatanze ubuhamya ku bikorwa by’iterambere yabonye, birimo kurwanya ubukene.
Bafata u Rwanda nk’igihugu kiyobowe neza
Kuwa 20 Ukwakira 2016 Murphy yandikiye Perezida Paul Kagame kuri Twitter amubaza ikibazo cy’ibyegeranyo bisohorwa bimuvuga nk’uyoboza igitugu, ariko yaje guhabwa rugari na Perezida Paul Kagame amwemerera kuzenguruka u Rwanda akirebera ukuri.
Nyuma yo gukora ingendo zitandukanye ndetse akaganira n’abaturage b’ingeri zose, Murphy yashimiye Perezida Kagame n’uburyo ayobora anavuga ko ibyinshi yabyiboneye.
Mu nyandiko yasigiye IGIHE ihamya imiyoborere myiza kandi Abanyarwanda bishimira irimo amagambo agira ati “Badusabye guhangana n’ibyandikwa n’abanyamakuru bo mu Burengerazuba bw’Isi batumva neza ibitangaza Kagame yashoboye gukora mu gusubiranya igihugu cyari cyacitsemo ibice nyuma ya Jenoside yo mu 1994.”
Mu miyoborere myiza kandi himakajwe umutekano wamaze kuba akarango ku gihugu kugeza n’aho cyohereza mu mahanga abajya gutanga ubufasha mu kubungabunga amahoro mu bindi bihugu bicyugarijwe n’intambara z’urudaca.
Isuku n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali bigaragara hake
Umujyi wa Kigali umaze gutera intambwe ntayegayezwa mu gushimangira no gusigasira umuco wo gutuza abantu neza kandi hasukuye.
Kuva ku muhanda kugeza ku miturirwa izamurwa umunsi ku wundi mu Mujyi wa Kigali, ni bimwe mu bishimangira isuku yagezweho.
Muri Mutarama 2016, ubwo u Rwanda rwakiraga imikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu makipe y’imbere mu bihugu byabo (CHAN), abanyamahanga bayitabiriye batangaje ko ahantu henshi bagiye, basanze u Rwanda ari kimwe mu bihugu babonyemo isuku ku mihanda ndetse no mu baturage.
Ikindi bagarutseho ni ukuba mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu Rwanda nta hantu wabona amashashi, bitandukanye no muri imwe mu mijyi batemberamo buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO