00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injira mu bwami bwa ba Pharaoh aho Yezu yaciye ingando (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 July 2018 saa 03:14
Yasuwe :

Mu buzima hari byinshi umuntu yifuza kumenya ahantu hatandukanye, hari aho twese turota kuzagera bitewe n’impamvu zitandukanye. Urugero ku bitegura kujya mu kwezi kwa buki, ntekereza ko uwabajyana nk’i Lanai muri Hawaii nta gushidikanya ubuzima bwaba imbonekarimwe nk’inyama z’impfizi.

Benshi twize amateka twumvaga inkuru zihambaye zigaruka ku budahangarwa bwa ba Pharaoh, byari kuba byiza iyo baza kuba bagihari ku buryo twababona imbonankubone, nta kabuza hari ibibazo uruhuri twababaza.

Izo ni inzozi za buri wese guhanga amaso ibyo twabwiwe. Bajyaga bavuga uburyo abakurambere bo mu Misiri bifataga, amazi y’aho, amateka y’Umusozi wa Sinai ku bemera Imana aho Musa yaherewe amategeko icumi twubaha n’ibindi nk’ibi.

Byo byonyine ku bemera Imana, bazi ko ubutaka bwa Misiri bwahungishirijweho Yezu, ubwo Umwami Herode yari mu mukwabu wo kwica abana b’abahungu.

Muri Matayo 2:13-15 havuga uko Yozefu yabonekewe na Malayika amuburira. Hagira hati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice. Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa, agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.” Iki ni ikindi gitera amatsiko, ukavuga uti aha hantu ngomba kuhajya.

Ayo matsiko nanjye narayagize kuva kera…urugendo rugana i Cairo mu Misiri uturutse i Kigali rwagutwara amasaha nibura umunani ariko njye rwantwaye arenga gato icumi.

Ingendo z’indege muri ibi bihugu bya ruguru iriya hafi ya zose zihuriye ku kintu kimwe cy’ingenzi, cyo kuba zikererwa, mbese ni nka za twegerane za kera.

Ni urugendo ruteye amatsiko…

Uvuye i Kigali ugiye i Cairo ushobora kunyura i Addis Ababa cyangwa ugaca i Nairobi bitewe n’Ikompanyi y’indege wajyanye nayo. Ni urugendo ruteye amatsiko kuva ugihaguruka bitewe n’ibyo uba witeguye kubona ushyitseyo.

Cairo ni umujyi uhora ushyushye ariko hakaba n’igihe ugira ubukonje buringaniye. Gushyuha kwayo ntiwabigereranya no mu bindi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika nko muri Benin, Sénégal, Côte d’Ivoire kuko ho hahora hatwika ku kigero cyo hejuru, mpamya ko umuntu wamenyereye ubushyuhe bw’i Kigali igihe buba ari bwinshi atananirwa ubw’i Cairo nubwo yagorwa n’ubw’i Dakar.

Ni umujyi uri ku buso bwa kilometero kare 528, utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 19.5. Igihe kinini uba ushyushye ku kigero cya 34°C, ibintu biba gake cyane mu Rwanda.

Icyita rusange muri uyu mujyi ni uko ufite imyubakire iteye imbere, aho abantu bose batuye mu buryo bujya hejuru [etage]. Inzu zose uzisangamo ibyumba bikonjesha, bitari ibyo nta muntu ushobora gusinzira kubera ubushyuhe, biba bisaba kubanza kwikonjesha.

Ikindi kiri rusange ni uko urangwamo isuku ugereranyije n’ahandi muri Afurika y’Uburengerazuba ariko ushobora kurwara umutwe kubera itabi. Ntushobora gutera intambwe udahuye n’umuntu uritumura, buri nguni no mu modoka rusange ntibitangaje kubona urikongeje atitaye ku bayirimo.

Uyu mujyi uzengurutswe n’uruzi rwa Nil rukomoka hano iwacu i Rwanda, ukagira byinshi mu bintu bizwi mu mateka y’Isi nka Kaminuza ya Kabiri ikuze, Al-Azhar, yashinzwe mu 970 ariko ikaza gushyirwa ku kigero cya Kaminuza mu 1961. Iyi Kaminuza muri iki gihe yigwamo n’Abanyarwanda 51.

Umubare munini w’abatuye muri iki gihugu no muri uyu mujyi muri rusange, ni Abarabu b’Abayisilamu. Gusa mu mujyi rwagati ubona insengero nke z’abakirisitu.

Imibereho irahendutse

Misiri nubwo ari igihugu kiri mu butayu ahantu hahora hava izuba, ikungahaye cyane ku buhinzi bw’imbuto, irazeza cyane igasagurira n’amasoko yo hanze y’igihugu.

Nko mu 2014, umusaruro w’imbuto za Orange, warenze toni miliyoni imwe n’ibilo igihumbi bikomeza byiyongera kugeza magingo aya dore ko hari na zimwe wabona ku isoko ryo mu Rwanda ziturutseyo. Imizabibu iyi bengamo umuvinyo na yo ihaboneka ku bwinshi.

Ibi ubwabyo bituma ubuzima bworoha kuko abaturage ntibabura ibyo kurya. Usanga umuntu ahembwa amafaranga make ariko abayeho neza, atunze umuryango mugari bitewe n’uko amafunguro ahendutse.

Imiturire nayo iri ku rwego rwo hejuru, gusa hari aho ugera wareba inzu uko isa inyuma ukaba wakeka ko ugiye kwinjira ikuzimu. Ahanini kubera umukungugu n’umucanga uhora mu bicu, hari aho usanga inzu nyinshi zaranduye inyuma, gusa imbere ziba zimeze neza.

Nk’umuntu ufite nibura amadolari 100 [87.000 Frw] abasha kubona inzu nziza y’ibyumba bitatu mu mujyi irimo ibikoresho byose byo mu nzu nk’imashini zimesa, izifashishwa mu guteka n’ibindi.

Impamvu ni uko ibikoresho hafi ya byose nkenerwa byo mu nzu, iki gihugu gikungahaye ku nganda zibikora ku buryo kubibona byoroshye. Icyo wamenya ni uko hari abashoramari bakomeye bateganya gutangiza mu Rwanda inganda zikora imyenda, imashini zimesa, frigo, amapasi na televiziyo. Ubwo hehe no kongera kujya kubirangura iyo kure!

Ku bakunda ka manyinya, navuga ko nako gasa n’agahendutse kurusha ak’i Kigali kuko urebye nka Heineken igura amafaranga 500 Frw; dore ko idatumizwa kuko uruganda ruri mu Misiri arirwo rwa mbere runini muri Afurika.

Mu Misiri uhasanga abantu b’impande zose ku buryo nibura nko muri miliyoni 100 zituye igihugu wasangamo nka 20 z’abanyamahanga biganjemo abaturuka muri Nigeria.

Urugero nko muri Afreximbank imwe iherutse gukorera inama mu Rwanda, harimo abanyamahanga 200 baturutse mu bihugu 28 bya Afurika. Abo bonyine urebye imiryango yabo babana nayo, wasanga barenga nka 600.

Imodoka ni uburo buhuye gusa nta mumotari wikoza casque

Umujyi wa Cairo urimo urujya n’uruza rw’abantu aho nibura habarurwa ko ku munsi imodoka 1000 zifite aho zihuriye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ziba zibisikana. Izo ni inyobozi gusa, ntavuze iz’abantu ku giti cyabo.

Leta ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi [turaza kumugarukaho] yabiteye imboni, isanga birabangamye ni ko kubaka undi mujyi mushya witwa ‘‘New Cairo.’’

Aha muri New Cairo uhasanga inyubako hafi ya zose nshya, imihanda mishya, abacuruzi ubona ko basirimutse kurusha mu mujyi usanzwe. Ubu itegeko ririho ni uko ibikorwa bya leta byose nk’inyubako bigomba kuba byimukiye muri New Cairo muri Mutarama 2019 hanyuma ibijyanye n’ubucuruzi bikaguma mu mujyi usanzwe.

Aha muri New Cairo ni ho na Ambasade y’u Rwanda isigaye ikorera yimukiye ivuye mu gace kazwi nka Zamalek mu mujyi ushaje.

Umusoro w’ibinyabiziga ni kimwe mu byo leta yakajije ku buryo umuntu ajya kugura imodoka yabitekerejeho. Ubundi mu bihugu by’Abarabu kuko lisansi iba igura ubusa [ubu litiro igeze kuri 300 Frw], leta ibacungira mu kugura imodoka, ikabasoresha cyane. Usanga nk’imodoka yo gutemberamo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz isora nka 70%.

Ibi bituma imodoka usanga mu Mujyi wa Cairo atari ibitangaza cyane nko mu bindi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika. Inyinshi ubona muri uyu mujyi ni za Peugeot, Renault, Chevrolet n’izindi nk’izi ziciriritse.

Ubona abapolisi bake mu muhanda n’aho bari biragoye ko bazaguhagarika utwaye imodoka. Ushobora kumara amezi atandatu utwara imodoka i Cairo utagira uruhushya ntihagire n’umuntu n’umwe ugira icyo akubaza. Polisi izakwaka permit mu gihe hari nk’imodoka yibwe iri gukora igenzura cyangwa bitewe n’aho ugiye kwinjira.

I Giza kwa ba Pharaoh

Giza ni umwe mu mijyi ikuze cyane mu Misiri uherereye mu Burengerazuba bwa Cairo. Ni uw’amateka akomeye ku Isi kuko ubarizwamo Pyramid zirimo eshatu nini.

Izi Pyramid zubatswe mbere ya Yezu mu myaka 2325 mu gihe Misiri yari kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi. Mu gihe cy’ingoma ya kane y’ubwami bwa kera bw’Abanyamisiri, iki gihugu cyari cyihagazeho mu bukungu ndetse kinatekanye.

Icyo gihe umwami yari afite agaciro gakomeye muri sosiyete aho abantu bamufataga nk’uwoherejwe n’Imana ngo abe umuhuza wayo n’abantu bo ku Isi. Kubera ibi, buri wese yashakaga gukora ibishoboka byose ku buryo umugogo w’umwami ubikwa neza nyuma y’urupfu rwe aho yahitaga afatwa nka Osiris, Imana y’Abapfuye.

Abanyamisiri bo ha mbere bizeraga ko mu gihe Umwami atanze, ibice byiyumviro bye [ibizwi nka ‘Ka’] bigumana n’umubiri we. Mu kwita kuri roho ye neza, umubiri washyirwaga neza mu myenda ugaterwa imibavu ku buryo udashenguka, ugashyinguranwa na buri kimwe cyose batekerezaga ko umwami yashoboraga gukenera nk’imiringa ikoze muri zahabu, ibiryo, imitako n’izindi mpano.

Pyramids rero zaje guhinduka nk’ubuturo bw’umwami nyuma yo gutanga akaba ariho akomereza ubuzima nyuma y’urupfu.

I Giza hagaragara Pyramid eshatu nini zirimo imwe nini ku Isi ariyo ‘Great Pyramid’ ikaba yari ubuturo bw’Umwami Khufu wabayeho mu kinyejana cya Mbere ya Yezu Kirisitu. Ifite uburebure bwa metero 147.

Indi yari yarubakiwe umuhungu wa Khufu witwaga Khafre mu gihe iya gatatu ariyo nto yubakiwe Menkaure. Hari izindi eshatu zari zarubakiwe umugore wa Khufu n’abana be ariko zo ni nto cyane ugereranyije n’izindi zose.

I Giza kandi hagaragara ikibumbano cya Sphinx, gifite umutwe usa n’uw’umuntu n’igihimba cy’intare. Ni ikibumbano gifite uburebure bwa metero 20.21 n’ubugari bwa metero 73.

Aha i Giza muri izi Pyramid, hahora ba mukerarugendo bazengurutswa ku ndogobe hirya no hino basobanurirwa amateka. Imibiri y’aba bakurambere bo mu Misiri yari Pyramid yaje gukurwamo ijyanwa mu Ngoro Ndangamateka y’Abanyamisiri iri hafi ya Tahrir Square.

Iyi ngoro ndangamateka iri ahitwa ‘Downtown’ uyisangamo ibyaranze ubwami bwa kera bw’Abanyamisiri, imibiri y’abami yabitswe neza ku buryo ubona uko yashyinguwe yifashe n’ibindi. Ibi bisobanuye ko ibyari muri pyramid byose byakuwemo bikajyanwa mu ngoro ndangamateka.

Umubiri w’Umwami Ramesses II wabayeho mu mwaka wa 1213 mbere ya Yezu, warabitswe neza aho ubu ugaragara mu Ngoro Ndangamateka i Cairo. N’indi y’abami bakomeye igaragaramo

Misiri ifite indi mijyi y’amateka akomeye kandi iteye imbere nka Alexandria, Sinai, Port Said, Suez n’indi.

Mu muco w’Abanyamisiri, iteka ryose bahora banywa icyayi. Amafunguro yabo ntabwo ari ari uruvangitirane rw’ibintu byinshi nkuko Abafaransa cyangwa indyo z’Abataliyani ziba zimeze. Bo aba ari ibintu bike cyane.

Urugero nk’ibiryo byitwa ‘Sayadeya’ ku bakunda ifi ntuzabitangwe aho bagabura ifi y’umweru yokeje irimo umuceri uvanze n’ibirungo. Abanyamisiri kandi ntibashobora gufungura ibiryo bitariho umugati witwa Baladi (ugiye kumera nka Capati) kuko wigeze no kubura imyigaragambyo ikomeye iravuka.

Abakunda inyama kandi nabarangira ibyitwa Kabab wa Kofta cyangwa abakunzi b’ibishyimbo bakarya indyo yitwa Ful wa Ta’meya.

 Ifaranga rikoreshwa mu Misiri ryitwa ‘Pound’ [Egyptian Pound- EGP], rivunja amafaranga y’u Rwanda agera kuri 49

 Uririmi rwiganje cyane ni Icyarabu

 Idini ni Islam

 Mu Mujyi wa Cairo bivugwa ko harimo imodoka miliyoni 4.5

 Al-Ahly na Zamalek ni yo makipe abiri akomeye muri Cairo

 Ku Cyumweru ni wo munsi wa mbere w’icyumweru kuko weekend aba ari ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.

Imiturire mu buryo bw'imidugudu ni kimwe mu biteye imbere cyane muri Cairo... Aha ni umudugudu umwe wo mu Mujyi witwa 6th of October
Ntabwo wakata inguni utabonye ahantu ho gukorera Gym kuko ibijyanye na siporo ari bumwe mu bushabitsi bufite icyashara cyane
Nta misozi nk'iyi yacu... bituma uterera amaso hakurya iyo kure
Mu Mujyi wa Cairo nta modoka z'ibitangaza wabonayo nubwo lisansi ihendutse
Ibice binini by'uyu mujyi hameze nko mu butayu. Muri iki gihe ahari inzu zishaje zose ziri gusenywa hakubakwa inshya
Abantu bose batuye mu nzu zigiye hejuru
Insengero z'Abakilisitu Gatolika zigaragara muri uyu mujyi nubwo atari nyinshi
Mcdonalds icuruza amafunguro nayo igaragara muri uyu mujyi
Ni umujyi usangamo imisigiti myinshi kubera ko abaturage b'iki gihugu bagendera ku mahame y'idini ya Islam
Vodafone ni cyo Kigo cy'Itumanaho gifite abakiliya benshi mu Misiri. Aha ni ku Cyicaro cyayo mu Mujyi wa 6th of October. Ibindi bigo by'itumanaho bikomeye ni Etisalat na Orange
Izi mbuto ni zimwe mu zihingwa cyane mu bice byose by'Umujyi wa Cairo
Nubwo iki gihugu kiri mu butayu, imyaka yaho ihora itoshye bitewe n'amazi ya Nil
Marriott Hotel yahashinze amatako kera ku buryo ushobora kuyibona mu Mujyi wa Zamalek
Iyi nyubako niyo ikoreramo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Iri ku ruzi rwa Nil neza ahitwa Boulaq
Iyi ikoreramo Banki Nkuru y'Igihugu...
Inyubako nyinshi mu mujyi zisa n'izishaje
Tahrir Square ni ahantu h'amateka akomeye mu Misiri kuko hamaze kubera imyigaragambyo ikomeye yahiritse Abakuru b'Ibihugu. Iheruka yo mu 2011 yashyamiranyije abari bashyigikiye Hosni Mubarak n'abatamushyigikiye, biza kugeza ubwo akuwe ku butegetsi
Arab League ifite icyicaro mu Misiri hafi neza na Tahrir Square
Biragoye gufotora Tahrir Square kubera umutekano uba uhari. Hahora abashinzwe umutekano bacunga impande n'impande kubera imyigaragambyo yahabereye
Kwinjira muri iyi ngoro, bisaba ko wishyura agera ku bihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda
Mu nkengero za Tahrir Square ni 'Downtown' ahantu ushobora kubona ibicuruzwa byose ushaka ku mafaranga make
Ingoro Ndangamateka y'Abanyamisiri iherereye iruhande neza rwa Tahrir Square
Muri iyi ngoro ndangamateka igizwe n'ibice bibiri, hari kimwe kigaragaza amateka ya ba Pharaoh urebeye ku bibumbano byakozwe n'ikindi kigaragaza imibiri ya nyayo y'abami b'iki gihugu
Uburyo umwami n'umwamikazi babaga bicaye, bigaragazwa mu bibumbano
Ibintu byose byari muri za Pyramid byakuwemo, bijyanwa muri iyi ngoro ndangamateka
Ba Pharaoh bari bafite imibereho yabo yihariye n'imyifato...
Great Pyramid ni yo nini muri eshatu zikomeye
Ba mukerarugendo baba ari urujya n'uruza i Giza
Izi ni imva zashyingurwagamo ba Pharaoh n'ababakomokaho
Kuri ubu ibyari muri izi mva byose byakuwemo bijyanwa mu Ngoro Ndangamateka
Ingamiya ni zo zizengurutsa ba mukerarugendo aha i Giza... nta kintu cy'ubuntu gihari usanga uhasize ama-pound nka 400
Uku ni ko amafaranga yo mu Misiri asa...
Uyu ni we wantembereje mu bice byose bya Pyramid
Aya ni amacumbi y'abakobwa biga muri Kaminuza ya Al Azhar. Icyo wamenya ni uko ibarizwamo Abanyarwanda barenga 50
Umujyi wa Cairo bivugwa ko ubarizwamo imodoka zirenga miliyoni enye n'igice
Uyu wasanga ari umugabo n'umugore bari ku ngamiya n'imizigo yabo mu muhanda rwagati ibisikana n'imodoka...
Uyu wasanga ari umugabo n'umugore bari ku ngamiya n'imizigo yabo mu muhanda rwagati ibisikana n'imodoka...
Ingamiya ni zo zitwara imizigo yose...
Amasashi aracyarangwa muri uyu mujyi mu gihe mu Rwanda hashize imyaka icumi aciwe
Hari abatwara abantu bane kuri moto bakagenda nta nkomyi
Kubona umuntu wambaye Casque, ni igitangaza...
Muri iyi ngoro, wasangamo imbunda yose yarwanishijwe mu gutuma Misiri iba igihugu gikomeye magingo aya
Aya ni amarembo ya Al Azhar University, Kaminuza ya Kabiri imaze igihe kinini ku Isi
Umuntu ugiye cyangwa avuye ku Kibuga cy'Indege, anyura muri uyu mujyi
Amaguriro yo ku rwego rwo hejuru agaragara muri New Cairo ku bwinshi...
New Cairo ni umujyi usukuye kurusha ibindi bice byose bya Cairo
Amahoteli menshi ari muri New Cairo ni mashya...
Guverinoma yategetse ko ibigo bya leta byose bigomba kuba byimukiye muri New Cairo bitarenze Mutarama 2019
Ibikorwa remezo byose biri muri uyu mujyi, ni bishya...
Muri New Cairo hagaragara inyubako nyinshi zikiri nshya kuko zimaze imyaka igera kuri ine zuzuye izindi ziracyubakwa
Aha ni muri Al Qahirah hashyinguye Perezida wa Kane wa Misiri, Anwar Sadat, wishwe mu 1981 arashwe
Hari n'indi si... Ardi Lewa: aka gace karatangaje ku buryo umuntu yakagereranya na Nyamirambo cyangwa Biryogo y'i Kigali kuko ubuzima bwaho burahendutse ariko akajagari ni kenshi
Uyu musore atunzwe no gucuruza umutobe wo mu maronji, ibisheke, imineke n'izindi mbuto
Imbuto mu Misiri ni nk'uburo buhuye...
Ardi Lewa uhasanga intama ku muhanda... ni itungo ryubashywe cyane muri iki gihugu
Utu tumoto ni two dutwara abari muri Biryogo y'i Cairo (Ardi Lewa)
Muri Biryogo y'i Cairo (Ardi Lewa) uhasanga imodoka zishaje n'abantu wakwita ba Mayibobo
Muri Biryogo y'i Cairo (Ardi Lewa) uhasanga abana bacuruza ibigori ku muhanda, ubundi kimwe ukakigura ama-pound nk'abiri
Bahgat nyir'ibi bikorwa biri muri Dream Land ni umwe mu bakire ba mbere mu Misiri
Bahgat afite ubutaka bugari cyane yise 'Dream Land' ku buryo harimo buri kimwe cyose umuntu yakenera. Uhereye ku midugudu y'abakire n'abakene, amahoteli, insengero, amaguriro n'ibindi biri kuri hegitari amagana. Helnan Hotel ni umwe mu mitungo ye ibarizwa muri Dream Land
Uru ni uruganda rwitwa Bahgat Group rw'umwe mu baherwe bakomeye mu Misiri uteganya gutangiza ibikorwa mu Rwanda
Uyu ni umuhanda werekeza mu gice cyahariwe inganda mu Misiri
Hari aho usanga imodoka ziteye gutya. Toyota bashyizemo intebe ubundi igahinduka tagisi
Imirimo yo kuvugurura umujyi ikorwa ijoro n'amanywa
Aha ni mu nkengero za 6th of October ahari inyubako nyinshi zasenywe
Uyu ubanza acuruza imbuto yifashishije ikoranabuhanga...ibintu byose ni kuri telefoni

Amafoto: Philbert Girinema / Cairo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .