Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda (RTUC) ritangaza ko ubukerarugendo ku nyoni ari umwe mu mishinga yakwinjiriza igihugu ariko kugeza nturabyazwa umusaruro muzima wagombe gutanga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Karel Werdler, umwarimu muri RTUC yatangaje ko inyoni zakabaye zizanira amadovize igihugu kuko u Rwanda rufite amoko menshi yazo ataba mu bihugu byo hanze.
Dr Tombola M. Gustave, umuyobozi wungirije wa RTUC yatangaje ko ubukerarugendo bw’inyoni ndetse n’ubw’umuco buri mu bizagarukwaho bukerarugendo u Rwanda ruhura na butinjiza nk’uko bikwiriye.
Guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Kamena, i Kigali hazateranira inama mpuzamahanga ya za Kaminuza zigisha ibijyanye n’ubukerarugendo, zibumbiye mu muryango w’ubukerarugendo (ATLAS) izahuza abashakashatsi basaga 300 baturutse mu bihugu 30 byo ku isi.
Dr Tombola, akomeza atangaza ko muri iyo nama bazigira hamwe uburyo ubukerarugendo muri Afurika, no mu Rwanda by’umwihariko, bwashyirwa imbere mu bizamura ubukungu ndetse n’imibereho y’abaturage.
Agira ati «Muri iyi nama izahuza abashakashatsi batandukanye baturuse ku migabane yose, tuzaboneraho amahirwe yo gutangaza ibyiza byinshi by’u Rwanda no kongera gushimangira isura yacu nziza yabonwe nabi mu bihugu byo ku yindi migabane.»



















TANGA IGITEKEREZO