00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali, Umujyi wa 7 mwiza wo guturwamo muri Afurika

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 18 October 2014 saa 04:10
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali ugaragara ku rutonde rw’imijyi ibereye guturwamo ku mugabane wa Afurika ,
Iyo mijyi yuje ubwiza nyaburanga, umutekano , imibereho myiza, n’ibindi bifasha abahatuye kubaho neza ntacyo bishisha.
Abashaka kuva muri Afurika bavuga ko baba bifuza gutura ahantu hari imihanda myiza, amashanyarazi cyangwa bakahabona amahirwe yo kwiteza imbere batabona iwabo.
Igitangaje , ni uko Afurika ifite imwe mu mijyi yuzuyemo amahirwe yo kwihangira imirimo n’andi mahirwe atandukanye (…)

Umujyi wa Kigali ugaragara ku rutonde rw’imijyi ibereye guturwamo ku mugabane wa Afurika ,

Iyo mijyi yuje ubwiza nyaburanga, umutekano , imibereho myiza, n’ibindi bifasha abahatuye kubaho neza ntacyo bishisha.

Abashaka kuva muri Afurika bavuga ko baba bifuza gutura ahantu hari imihanda myiza, amashanyarazi cyangwa bakahabona amahirwe yo kwiteza imbere batabona iwabo.

Igitangaje , ni uko Afurika ifite imwe mu mijyi yuzuyemo amahirwe yo kwihangira imirimo n’andi mahirwe atandukanye kurusha iyo mu Burayi na Amerika birukira idaha amahirwe abantu nk’abo baba baturutse mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Iyo mijyi myiza ya Afurika uyibonamo ahantu heza ho gutura kuko ibamo umutekano, amasoko mashya, ibigo byinshi by’imari, ibikorwa remezo ndetse n’ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira.

Muri iyo mijyi kandi uhasanga umuco w’ubusabane no kwakira abashyitsi biranga Abanyafurika.

Urubuga Travelstart rwakoze urutonde rw’imijyi 10 watura ukanyurwa muri Afurika.

1. Johannesburg, Afrika y’Epfo

Johannesburg ni umwe mu mijyi ikize kandi yateye imbere muri Afurika. Uhasanga abashoramari benshi hamwe n’amahirwe yo kubona imirimo.

Ikibuga cy’indege cyaho ni kimwe mu bibuga by’indege byiza byo ku isi kandi muri uwo Mujyi uhasanga ishyamba rinini ryahanzwe n’abantu ryiza ku isi.

Johannesburg ni umujyi urangwa n’isuku, inzu nyinshi z’ubucuruzi kandi zigezweho, amahoteli na za resitora zo ku rwego mpuzamahanga.

2. Windhoek, Namibia

Nk’umurwa mukuru w’ubukungu, umuco na politiki w’igihugu cya Namibia, mu mujyi wa Windhoek uhasanga ibigo n’inzego nyinshi za guverinoma bihakorera. N’ubwo ari umujyi muto, habarizwa sosiyete n’amazu y’ubucuruzi manini, utubari na za resitora.

Muri uyu mujyi kandi wahasanga serivisi z’ubuzima nziza n’ibigo byiza by’amashuri ku buryo ari ahantu heza ho kuba.

3. Tunis, Tunisia

Tunis ni umijyi wa kabiri muri Afurika wishimirwa guturwamo kandi ngo abahatuye baba bafite amahirwe yo kubaho kugeza ku myaka 74,6.

Ni wo mujyi wa mbere wa Kiyisilamu wagizwe nyaburanga mu murage w’isi na UNESCO. Ni umujyi ugenda uzamukamo inganda nyinshi hamwe n’ibicuruzwa bihakomoka.

4. Nairobi, Kenya

Umubare munini w’amasosiyete akomeye ku isi ahitamo kugira Nairobi icyicaro cy’ibikorwa byayo mu karere k’Uburasirazuba ndetse na Afurika muri rusange.

Aha twavuga nka sosiyete ya Rockefeller Foundation na General Electric zahisemo Nairobi nk’icyicaro cy’ibikorwa byazo muri Afurika tutarondoye n’izindi.

Uyu mujyi ufite amacumbi ahendutse, interineti yihuse muri Afurika. Isoko rijyanye n’iby’ikoranabuhanga riratera imbere muri uyu mujyi kandi uhasanga ibikorwa remezo n’ahantu ho kwidagadurira.

Icyakora ikigoranye muri uyu mujyi ni imitwarire y’abantu n’ibint. Ibyoroshye ni ukuba umuntu yitungiye imodoka.

5. Dar Es Salaam, Tanzania

Dar Es-Salaam ifatwa nk’umutima w’ubukungu na politiki muri Tanzaniya kandi ni nawo umujyi wa gatatu munini muri Afurika.

Muri uwo mujyi abana bahabwa uburezi bw’ibanze ku buntu kandi ukahabona ubwidagaduriro bwiza .

6. Cape Town, Afurika y’Epfo

Ibyangombwa byose nkenerwa byiza n’iby’iraha wabona mu mijyi y’ibihugu bikomeye ku Isi wabisanga no mu mujyi wa Cape Town.

Ibi binasobanuye impamvu uyu mujyi ukunze kwegukana ibihembo byinshi. Ubwiza bw’uyu mujyi buterwa no kuba uri hafi y’imirima y’imizabibu ivamo divayi zihendutse. Ikiwugira mwiza kandi ni ukuba uri hagati y’imisozi n’inyanja.

7. Kigali, Rwanda

I Kigali mu Rwanda uhasanga umubare munini w’abanyamahanga bagize miliyoni y’abahatuye. Mu mujyi rwagati uhabona amagorofa maremare kandi meza n’andi menshi agenda ahazamuka uko bukeye n’uko bwije nka Kigali City Tower ifite amagorofa 20.

Iyi nzu uyisangamo ibiro bitandukanye n’amaduka akomeye. Kigali kandi irimo amazu meza agezweho yo guturamo, ibikorwa remezo bifasha abahatuye kugira imibereho myiza.

Ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda birimo ingagi biri mu bikurura ba mukerarugendo. Ibyo byose bikiyongeraho ibihe byiza uhasanga no kuba abahatuye bakirana urugwiro ababagana.

8. Kumasi, Ghana

Kumasi ni umujyi wubatsemo rimwe mu masoko manini cyane muri Afurika y’Uburengerazuba. Haba indabo nziza cyane n’ibiti biteye amabengeza ku buryo bawita umujyi w’ubusitani “The Garden City”.

Urugwiro no kwakira neza ababagana biranga abaturage b’ahitwa Ashanti muri uwo mujyi wa Kumasi nibyo bituma abatari bake bifuza kuhatura.

9. Libreville, Gabon

Libreville niwo mujyi munini muri Gabon kandi 90% by’abahatuye bazi gusoma no kwandika. Uburyo abahatuye babayeho ngo babukomora ku Bafaransa bityo uhasanga inzu ziteye neza n’ imihanda myiza.

Uburyo bwihariye Libreville iteyemo burimo inkengero z’inyanja zifite umucanga, parike zirimo ibintu nyaburanga kamere bituma hafatwa nk’ahantu ho kuruhukira igihe cyose.

Nyuma y’ibyo byiza uyu mujyi ugenda utera imbere ukanagurwa ngo abawutuye barusheho kumererwa neza.

10. Lagos, Nigeria

Lagos izwi nk’umujyi utuwe cyane muri Nigeria. N’ubwo Atari wo murwa mukuru, ufatwa nk’ipfundo ry’ubukungu ry’igihugu.

Ni umujyi uri ku mazi kandi uzwi mu mateka ku bw’umuco ugaragarire mu by’ubugeni bikurura abantu. Lagos ibarizwamo amasosiyete akomeye n’ibigo by’amashuri usangamo ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages