00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali y’abatembera nta kuruhuka; dore restaurant nshya wasohokeramo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 July 2026 saa 02:12
Yasuwe :

Iyo ukwezi kwa Kamena kurarangiye biba bivuze ko kimwe cya kabiri cy’umwaka kirangiye ariko Kigali yo ntisiba kuzanira ibishya abakunda gusohoka, gutembera no kurya neza dore ko nibura iki gice cy’umwaka gisize hari restaurant nshya nyinshi mu murwa.

Abazi neza ibijyanye n’ibihe barabizi ko tugeze mu bihe by’izuba rikabije bizwi nk’impeshyi cyangwa ‘summer’. Ku bakunda gusohoka ibi ni ibihe byiza byo gusura ahantu heza utagize umwanya wo kujya mu mezi ya mbere y’umwaka.

Aba ari igihe kandi cyo kwicara ukareba intego wihaye umwaka utangira aho uzigeze he, ni iki cyo kwishimira, ni iki wahindura ubundi warangiza ukajya no kwihemba kuko uba umaze amezi atandatu ukora ubutaruhuka.

Kugira ngo bikorohere, IGIHE yarebye zimwe muri restaurants nziza zafungutse mu 2026 abantu batembereramo kandi bakagira ibihe byiza.

SZY Restaurant

Iyi ni Restaurant ihererey ku Kimihurura ifite umwihariko wo kuba idatanga amafunguro arimo ibikomoka ku matungo (100% vegan). Iyi restaurant ni umwahariko ku bantu batarya inyama, cyangwa ibindi bikomoka ku matungo babangamirwa n’impumuro zabyo n’ibindi kuko ntabyo bazahura na byo hano.

Uretse kuba badateka ibikomoka ku matungo ariko ni n’ahantu habereye ijisho mu mabara y’icyatsi yiganje ku mitako yaho n’ibindi bigize iyi restaurant.

SZY ni restaurant itanga amafunguro atarimo ibikomoka ku matungo
SZY ikoresha ibihingwa bikiri bishya bikiva mu murima
SZY ifite ahantu heza ho gufatira amafunguro
SZY iteka amafunguro atarimo ibikomoka ku matungo (vegan)
SZY iteza imbere amafunguro atarimo ibikomoka ku matungo kandi aryoshye
SYZ yizera ko ibikomoka ku bimera byatekwa neza kandi bikaryoha
SYZ Restaurant iteka amafunguro atarimo ibikomoka ku matungo

One Love Cafe

Iyi ni restaurant iherereye ku Kimihurura ikoresha robots mu kwakira abantu (serving). Izi robots kandi zishobora gukora ibindi bintu bitandukanye nko kuganira ivuga ku bukerarugendo bwo mu Rwanda, kuririmbira abagize isabukuru y’amavuko n’ibindi.

Ni ahantu heza ho kujyana n’inshuti mukahagirira ibihe byiza ndetse munitegereza aho u Rwanda rugeze mu by’ikoranabuhanga na robot.

One Love Cafe robots zakira abakiliya zikabashyira ibyo basabye kurya no kunywa
One Love Cafe robot zabo zishobora no kuririmbira abantu bagize isabukuru y'amavuko
One love cafe ni restaurant nziza aho abakozi bafashwa na robots gukora imirimo imwe n'imwe
One Love Cafe ikoresha robot mu kwakira abakiliya

Jungle Park Restaurant

Iyi ni restaurant ya hoteli nshya, Jungle Park, iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu ishyamba rya Mount Kigali. Niba uri umuntu ukunda kwicara ahantu hari akayaga keza n’amahumbezi, hatuje, hasa n’ahitaruye umujyi kandi heza, ukwiye kujya Jungle park restaurant.

Iyi ni restaurant iri ahantu hatuje cyane ku buryo ari amahitamo meza y’umuntu ukeneye kuruhuka kujya kuganira n’umukunzi ndetse n’inshuti.

Jungle Park wahafatira amafunguro utuje uganira n'inshuti
Jungle Park umuntu ukunda akayaga keza n'ibiti byo mu ishyamba, ni ho akwiye gusohokera
Jungle Park Restaurant iri mu mahumbezi y'ishyamba rya Mount Kigali
Jungle Park ni hoteli iri mu ishyamba rya Mount Kigali
Jungle Park ifite ahantu heza ho gufatira amafunguro kandi hatuje

Akira Hotel

Abantu bakunda kwifotoza, kwicara ahantu heza ndetse n’indyo nziza z’amoko yose, bajya kuri Akira Hotel iherereye ku Kimihurura.

Iyi hoteli igizwe n’imitako myiza impande zose, indabo, ahantu heza ho kwicara habereye ijisho n’ibindi biha uwatembereye ibihe byiza.

Akira hotel yitaye ku buryo igaragara imbere y'abahatemberereye
Akira Hotel ni imwe muri hoteli nshya ziri mu mujyi wa Kigali
Akira Hotel ushobora kuharira wota umuriro cyangwa wotsa ibiryo bikenera kotswa
Akira Hotel ifite ahantu heza ho gufatira amafunguro
Akira Hotel ifite imitako itandukanye
Akira Hotel ifite ahantu abantu bakwicara bakota umuriro

Azzurri Restaurant

Iyi ni restaurant ya Azzurri Rwanda iherereye ku Muhima. Ni restaurant izwiho kugira igikoni giteka indyo zo mu Majyepfo y’u Burayi, Uburengerazuba bwa Aziya na Afurika y’Amajyaruguru.

Uretse kugira igikoni cyihariye iyi restaurant iri ihantu heza hitegeye umujyi ndetse ni ahantu wagirira ibihe byiza kuko haba na gahunda zo gucurangira abahasohokeye na club ku bifuza kuwunyuka.

Azzurri ifite ahantu ho gufatira amafunguro heza
Azzurri wahajyana n'inshuti zawe mukagirana ibihe byiza
Uwasohokeye muri Azzurri aba yitegeye Umujyi wa Kigali
Iyo uri muri Azzurri uba ureba neza Umujyi wa Kigali
Azzurri irushaho gusa neza mu masaha y'ijoro
Abashaka ibyo kunywa by'ubwoko butandukanye, bagana Azzurri
Azzurri ifite aho gufatira amafunguro hiherereye hatari aha rusange

Açaí Oasis

Iyi ni restaurant y’abanya-Kenya yafunguye ishami ryayo mu Rwanda. Ifite umwihariko wo gutanga amafunguro yiganyemo ibikorwa mu mbuto cyane cyane iza Açaí ziva mu ishyamba rya Amazon muri Brésil.

Aha ni ahantu wajya ukeneye amafunguro yihuse, aryohereye, yoroshye kandi yiganjemo imbuto.

Acai Oasis ni imbuto ziba muri Brésil mu ishyamba rya Amazon
Acai Oasis haba ahantu heza ho kwicara mugafata amafunguro
Acai Oasis igira amafunguro n'ibinyobwa birimo imbuto za Acai zera mu ishyamba rya Amazon

Mashriki Groove

Iyi ni restaurant nshya iri ku Kimironko ifite umwihariko wo kuba abantu barira mu mahema, munsi y’ibiti n’ibindi nk’ibyo. Ni ahantu hari imbuga nini, ahantu warebera filime cyangwa umupira mu buryo buteguye neza.

Ni ahantu heza ho gutegururira ibirori byoroheje, isabukuru, kujyana n’inshuti kugirango muhagirire ibihe byiza musabane ndetse mwirebere ubwiza bw’aha hantu.

Maskariki Groove ifite ahantu ho kurebera filime cyangwa umupira
Muri Mashariki Groove wahitamo gufatira amafunguro mu ihema cyangwa munsi y'iki giti
Mashiriki Groove ifite andi mahema yihariye yo kugiriramo ibihe byiza
Mashariki Groove ntiyibagiwe abakunzi b'umupira
Mashariki Groove ku mugoroba haba hasa neza cyane

Views Kigali

Iyi ni restaurant nshya iherereye Nyarutarama iri hejuru y’inyubako (rooftop) ya Ikwim Plaza. Ni restaurant by’umwihariko y’abantu bakunda injyana ya Jazz kuko umuziki ucurangwa kuri iyi restaurant na gahunda zitegurirwa abakiriya byiganjemo iyi njyana nka Jazz nights buri wa gatatu, Jazz Brunch n’ibindi.

Ni restaurant kandi iteza imbere umuco wo gusoma, ibiganiro byibanda ku mico yo muri Afurika n’ibindi.

Views Kigali iteza imbere umuco wo gusoma ifite n'ahantu heza ho gusomera ibitabo
Views Kigali kuhajya uba witeguye no kuba ureba ibyiza bigize Umujyi wa Kigali
Views Kigali ifite Piano ku bifuza gucuranga
Views Kigali iha ikaze abantu bashaka kuganira ndetse abantu bakunda injyana ya Jazz
Views Kigali ifite ahantu heza ho kuganirira
Views Kigali ifite ahantu heza ho gufatira amafunguro n'icyo kunywa

K Pavilion

Iyi ni restaurant iherereye Kicukiro izwiho kugira indyo zo muri Mexique no kuba iwabo w’ibirori. Ni ahantu heza ho gufatira amafunguro ku manywa no kuhasokera nimugoroba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages