{Ku nshuro ya 9 hazitwa amazina abana b’ingagi 12 n’umuryango umwe w’ingagi yavuye muri Karisimbi ijya gushyinga umuryango wayo. Iki gikorwa kizabera mu Kinigi ku ya 22 Kamena, kibanzirizwe no gutaha uruganda rwavuye mu musaruro w’ubukerarugendo mu karere ka Nyamagabe.}

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rica Rwigamba umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), yatangaje ko uno mwaka insanganyamatsiko mu kwita izina igendanye n’ibikorwa byo gufatanya n’abaturiye za Pariki, bakabasha kwiteza imbere babikesheje umusaruro uva mu bukerarugendo.

Rwigamba atangaza ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twizihize ibidukikije dushyigikira uruhare rw’abaturage”. Yavuze ko ari mu rwego rwo gufatanya n’abaturiye ahakorerwa ubukerarugendo gufata neza ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’aho.

Yavuze ko buri mwaka RDB ifasha abaturiye Pariki. Ati “Ni muri urwo rwego tuzataha uruganda rw’ibigori rwa Koperative Twisungane Gatare ya Pariki ya Nyungwe mu karere ka Nyamagabe. Uru ruganda rwubatse mu musaruro uva mu bukerarugendo.”

Nyiranyenzi Marie Chantal Umuyobozi wungirije w’iyi koperative yavuze ko mu cyiciro cya mbere babahaye miliyoni icumi, mu cyicirocya kabiri babaha inkunga ya miliyoni esheshatu na ho mu cya gatatu babaha ingana na miliyoni zirindwi.

Yagize ati “Umusaruro twakuye muri uru ruganda wadufashije kubona umwambaro, kwishyura ubwisungane no kurihirira abana amashuri, ubu nta bukene burangwa mu banyamuryango uko turi 65, binadufasha mu kwiteza imbere.”

Iki gikorwa cyo kwita izina kizaba ku ya 22 Kamena kizabanzirizwa n’urugendo rwo gusura ahantu hatandukanye nyaburanga hanasurwa ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo hirya no hino mu gihugu rwiswe “Kwita Izina Cravan” urugendo rwaje rwiyongera mu bikorwa bijyanye no Kwita izina.

Iki gikorwa bazagifashwamo n’abikorera ku giti cyabo bo muri sosiyeti Amahoro Tours itwara abantu. Hazanabaho igitaramo no kwerekana ibintu bitandukanye by’umuco nyarwanda bizabera mu Kinigi.

Iki gikorwa ntikizabamo amarushanwa y’isiganywa ry’amagare yo Kwita izina yajya ajyana n’uyu munsi, Rwigamba yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino witiriwe Kwita izina hazabaho kubafasha babagenera inkunga.

Ba mukerarugendo bashaka kuzitabira ibi bikorwa, basura urubuga rwa www.kwitizina.org.rw, bakanasura imbuga nkoranyambaga za facebook na Twitter zo Kwita Izina.