Amafoto y’igisamagwe cyagarutsweho cyane yafatiwe muri ‘Laikipia Wilderness Camp’ mu Majyaruguru y’Umujyi wa Nairobi muri Kenya. Yashyizwe ahabona ku wa 11 Gashyantare 2019.
Will Burrard w’imyaka 36 yatangiye umushinga wo gufata amafoto y’iki gisamagwe nyuma yo guhura n’abaturage bo muri Kenya babonye iyi nyamaswa.
Kuva mu mpera za 2017, ahihibikanira kugera ku ntego ye, Will Burrard-Lucas yageze ku ntsinzi hagati ya Gashyantare na Mata 2018 ubwo yafotoraga igisamagwe cy’umukara cy’ishashi.
Yanditse kuri Blog ye ko yateguye ikoranabuhanga rihambaye rya camera zifata amafoto menshi mu ijoro, ariko asa n’utifitiye icyizere gusa inzozi ze zaje kuba impamo.
Yagize ati “Narebye muri camera ntizeye ko hari icyo mbona. Nakomeje kunyuza amaso mu mafoto, nza guhagarika mbona igisamagwe. Sinabyizeye kandi byamfashe iminsi kwiyumvisha ko nageze ku ndoto zanjye.’’
RFI yanditse ko kuva mu myaka 100 ishize havuzwe ibisamagwe byinshi by’ubu bwoko ariko kimwe nicyo cyemejwe, hanagaragazwa ifoto yafatiwe mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopie mu 1909.
Inyigo yakozwe muri Gicurasi 2016 yagaragaje ko ibisamagwe byakendereye ku kigero cya 75% kuva mu 1750. Izi nyamaswa zanashyizwe mu bwoko bw’izari ziteye inkeke ko zishobora gushira ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO