Abature baturiye ubuvumo bwa Musanze, baravuga ko buzagira uruhare mu iterambere ryabo, cyane ko buzateza imbere urwego rw’ubukerarugendo, bityo nabo bakaba bashobora gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi hafi yabwo.
Aba baturage bavuga ibi mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere giteganya gufungura ku mugaragaro ubuvumo bwa Musanze, bwatunganyijwe neza ku buryo abantu bashobora kubusura nta mpungenge izo arizo zose, kuko burimo aho abantu banyura hakoze neza ndetse n’amatara yo kubamurikira.
Ubu buvumo buherereye mu Murenge wa Musanze, bukaba bunyura inyuma y’Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri, ndetse n’Ishuri Ryisumbuye rya Musanze, bukananyura munsi y’umuhanda nyabagendwa Kigali-Rubavu aho bufite uburebure bwa kilometero zirenga ebyiri.
Nk’uko bisobanurwa na Rica Rwigamba, Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, ngo ubu buvumo ni kimwe mu bikorwa nyaburanga by’igihugu, nabwo bukaba bugiye kujya bwinjiriza amadovise igihugu.
Rwigamba, yavuze kandi ko ubu buvumo buzagira uruhare mu iterambere, kuko hari ba rwiyemezamirimo bitegura kubaka amahoteli n’amaresitora hafi yabwo, kugirango uzajya abusura ajye abasha kubona n’izindi serivisi yifuza.
Kampire Anastasie avuga ko bafite gahunda yo kwibumbira mu makoperative, bagashinga koperative zikora imitako yerekana ibyiza biranga umuco w’u Rwanda, kugirango abazajya baza gusura ubu buvumo bajye banibonera n’ibindi byiza, ari nako babasigira ku madevise.
Yagize ati “Hari igihe bavaga kureba ingagi bagahita bigendera akenshi ntitunababone, ariko ubwo bagiye kuza n’iwacu, natwe tuzajya tubagurisha imitako ikoze mu birere, ndetse n’ibindi byiza byinshi byerekana ubwiza bw’Umuco Nyarwanda, dore ko banabikundaga”.
Ubuvumo bw’i Musanze buri gutunganywa muri gahunda shya yo kongera aho ba mukerarugendo basura ibijyanye n’ubuvumo muri gahunda yiswe “Adventure Tourism”.
Foto: Mbonyinshuti I.



















TANGA IGITEKEREZO