00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ba mukerarugendo basobanuriwe iby’ikigo kitiriwe Nyiramacibiri

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 22 June 2013 saa 05:51
Yasuwe :

Tariki ya 27 Ukuboza mu 1985 ni bwo Dian Fossey wari uzwi ku izina rya Nyiramacibiri wari umushakashatsi mu ngagi zo mu birunga, yasanzwe yishwe n’abantu batazwi. Yari yakubiswe mu mutwe kandi afite ibikomere by’umuhoro, ba mukerarugendo bari mu rugendo “Kwitizina Carava”, basobanuriwe amateka ya Dian Fossey banasura inzu y’ubushakashatsi yamwitiriwe iherereye mu Karere ka Musanze.
Iki kigo c “Dian Fossey Gorilla Fund” cyashyizweho mu rwego rw’ubushakashatsi ku ngagi zo mu birunga mu (…)

Tariki ya 27 Ukuboza mu 1985 ni bwo Dian Fossey wari uzwi ku izina rya Nyiramacibiri wari umushakashatsi mu ngagi zo mu birunga, yasanzwe yishwe n’abantu batazwi. Yari yakubiswe mu mutwe kandi afite ibikomere by’umuhoro, ba mukerarugendo bari mu rugendo “Kwitizina Carava”, basobanuriwe amateka ya Dian Fossey banasura inzu y’ubushakashatsi yamwitiriwe iherereye mu Karere ka Musanze.

Iki kigo c “Dian Fossey Gorilla Fund” cyashyizweho mu rwego rw’ubushakashatsi ku ngagi zo mu birunga mu 1967.

Ndagijimana Felix Umuyobozi w’Ikigo cy’ Ubushakashatsi no kubungabunga ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima muri Karisoke ishami rya Fondasiyo Dian Fossey Gorilla Fund, yavuze ko Karisoke ikorera muri Pariki y’Ibirunga, bagakurikirana ubuzima bwa burimunsi bw’ingagi.

Ndagijimana agira ati ”Tubungabunga ubuzima bw’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, tugakora ubushakashatsi tunabungabunga ibindi binyabuzima birimo”.

Ndagijimana yasobanuriye ba mukerugendo ubuzima bw’ingagi, mu bwa buri munsi, aho ngo zikunda kwibera mu ishyamba, kandi zikarya ibyatsi bitandukanye birimo n’imigano n’ibindi byatsi.

Izi ngagi zo mu birunga zinywa amazi yo mu biti, zikanayanywa gake, aho zikunda gushishura ibishishwa by’ibiti, zikanabonamo ibizitunga birimo amazi n’ ibinyamasukari.

Mu byo zikunda cyane zikunda kurya inturusukubera ko zikunda ibinyesukari bibabo, zikaba zikura inturusu hanze y’ishyamba.

Mu buzima bwa buri munsi, “Dian Fossey Gorilla Fund” bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), basobanurira abaturage uburyo bagomba kuzibungabunga, hirindwa ba rushimusi, banasobanurira abanyeshuri ku bigo by’amashuri kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwita ku ngagi.

Abakozi bashinzwe ubuzima bwazo ku munsi, bakora raporo ya buri munsi bakerekana uko ziriwe. Mu gihe zirwaye babasha kuzivura. Ingagi zirwara indwara nk izabantu zirimo ibicurane, inkorora.

Veronica Vecellio, ushyinzwe ishami ryo kubungabunga ingagi muri Karisoke (Gorilla program manager) yavuze ko mu birunga higanjemo andi moko y’urusobe rw’ibinyabuzima, bikundwa na ba mukerarugendo birimo ubwoko butandukanye bw’inkima (Golden Monkey), imbogo,inzovu, amafumberi, inyoni, ingurube z’ishyamba, ibinyogote, ibikeri by’amoko atandukanye, kandi izi nyamaswa nazo usanga zikunzwe gusurwa nazo na ba mukerarugendo.

Veronica yavuze ko ingagi kimwe n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima, bikorwaho ubushakashatsi n’abanyeshuri batandukanye biga kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bo mu Rwanda no hanze yarwo. Babafasha kumenya ku buzima butandukanye no gusobanurira ba mukerarugendo batandukanye ubuzima bw’ingagi n’urusobe rw’ibiri muri Pariki y’Ibirunga.

Yagize ati ”Kuri ubu muri Pariki y’Ibirunga hari ingagi zisaga 480, zigenda zororoka, uretse ko hari igihe zihura n’ibibazo bituma zipfa mu mikurire yazo no mu mibanire y’imiryango, kuko hari igihe havuka imirwano zikaba zahasiga ubuzima.

Ingagi zose hamwe zo mu misozi ziri muri Afurika zisaga 880.
Iyi gahunda yo Kwitizina Caravan yitabiriwe na ba mukerarugendo batari bake basobanurirwa ibyiza bitatse u Rwanda.

Dian Fossey bitaga Nyiramacibiri witiriwe iki kigo, yavukiye i San Francisco muri California mu mwaka wa 1932. Yaje gukura ari umuhanga akura akunda inyamaswa, kugeza ubwo ava mu ishuri ry’ibijyanye n’ubucuruzi yari yahitiwemo na se, agakomereza mu bijyanye n’inyamaswa ; maze abona impamyabushobozi mu buvuzi bw’amatungo mu Ishuri rikuru ryo rya California.

Inkuru y’urupfu rwe ikaba yaramenyekanye ku itariki ya 27 Ukuboza mu 1985, aho yasanzwe yakubiswe cyane mu mutwe, anafite ibikomere by’umuhoro mu mutwe. Dian Fossey Nyiramacibiri akaba yarashyinguwe muri Kalisoke inyuma y’inzu yabagamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages