00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyungwe: Dore ibanga ry’ubwiza nyaburanga byihishe ku Uwinka

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 25 April 2013 saa 04:49
Yasuwe :

Umusozi witwa Uwinka uherereye mu ishamba rya Nyungwe, ahubatse ibiro by’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB). Niho ba mukerarugendo babariza amakuru yose yo gusura Pariki ya Nyungwe, bagasobanurirwa urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye byo muri iyo Pariki.
Kuri uyu musozi niho ba mukerarugendo basanga ababafasha gutembera muri Pariki (les guides), na bimwe mu bikoresho birimo inkoni zitwazwa na ba mukerarugendo kubera uburyo uyu musozi umanuka, ukanaterera.
Kambogo (…)

Kambogo Ildephonse Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe, yadutangarije ko izina ryo ku Uwinka ryaturutse mu gihe zacuruzwaga mu gihugu cya Congo (RDC) n’i Rusizi zivuye muri Nyamagabe, zahagera zikaharara zikarigata ku gitaka cyaho kirimo umunyu inka zakundaga cyane.

Kambogo agira ati ”Umusozi w’inka ahari umunyu w’inka, umusozi aborozi bararagaho n’inka zabo baruhuka”.

Kuri uyu musozi niho hubatse ikiraro cyo mu bushorishori (Canopy Walkway), usanga gikunzwe cyane na bamukerarugendo, hakaba n’ubwoko bw’inguge zitwa impundu zisaga 500 mu muryango umwe, ziboneka mu Rwanda gusa ku Isi.

Uwinka ni umusozi ufite umwihariko wo kuba uri hagati mu ishamba rya Nyungwe. Iyo umuntu awuriho abasha kwitegereza neza urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Pariki (ibiti, inyoni, inkomo, ibinyugunyugu, indabo n’ibindi). Uri kuri uwo musozi anabasha kubona umusozi wa Huye na Rusizi , ukabibona biri hasi hamwe n’ikibaya cya Bururi cyo mu gihgu cy’u Burundi.

Foto:Nyirabera M. C

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages