00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Olivia Kohler uri kuzenguruka ibihugu bya Afurika yujurije ibilometero 70.000 mu Rwanda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 July 2026 saa 12:02
Yasuwe :

Umufaransakazi Olivia Kohler, uri mu rugendo rwo kuzengura Afurika wenyine yageze mu Rwanda aho yujurije ibilometero ibihumbi 70 azenguruka Afurika.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Kohler ukoresha amazina ya ‘Le p’tit Reporter’ ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ageze ku kiyaga cya Kivu ndetse yishimira ko yijuje ibilometelo ibihumbi 70 atembera wenyine (solo traveling).

Ati “Muri uru rugendo nize ko gutembera atari kumenya ahantu hashya gusa ahubwo ari ukwemera guhindukana n’aho hantu. Uyu munsi ni mu Rwanda twujurije ibilometero ibihumbi 70 by’uru rugendo. Nize ko gutembera atari ibilometero wagenze ahubwo ari ubumenyi wagiye ugirira muri urwo rugendo.”

Kohler yatangiye ibyo kuzenguruka ibihugu bitandukanye ku Isi mu 2017 aho yasuye ibihugu byo mu Burayi, Aziya n’ahandi. Mu 2021 ni bwo yatangiye urugendo rwo kuzenguruka Afurika.

Muri Afurika yasuye ibihugu bitandukanye birimo Maroc, Mauritania, Senegal, Guinea-Bissau, Guinea, Côte d’Ivoire, Ghana, Benin, Nigeria, Cameroon, Gabon, Angola, Namibia, Botswana, Afurika y’Epfo, Mozambique, Tanzania na Uganda.

Afite gahunda yo gusoreza urugendo rwe mu Misiri.

Uyu mugore wari usanzwe ari umunyamakuru ku mbuga ze agaragaza yari asanzwe akunda ibintu bijyanye no gutembera aho yabitangiranye n’umukunzi we nyuma baza gutandukana akomeza urugendo wenyine kuko zari inzozi kuzenguruka Isi.

Ni ingendo akora akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Land Rover Defender 4x4, aho yayivuguruye ashyiramo ibikoresho byose nkenerwa bizamufasha kubaho mu buzima bwe bwo gutembera.

Buri hantu agiye kandi agenda akora ibyegeranyo ku mico y’ahantu yagiye asura imibereho y’abahatuye n’ibindi. Muri ibyo byegeranyo hari kimwe yise ‘Ubuntu’.

Olivia Kohler uri kuzenguruka ibihugu by'Afurika yageze mu Rwanda
Olivia Kohler afite inzozi zo kuzenguruka Isi yose agenda n'imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages