Ubwo yari mu nama igamije kureba icyakorwa kugira ngo inyamaswa ziri mu gasozi zirusheho kwitabwaho yabaye kuri uyu wa 28 Kanama 2017, Umuyobozi muri RDB ushinzwe pariki z’igihugu, Eugène Mutangana, yavuze ko bitewe n’uko ingagi ziba mu cyanya gito, bituma zitisanzura bigatera imiryango yazo kurwana.
Yagize ati “Murabizi ko ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru, ntabwo ari i Kigali gusa ahubwo na hariya hari ibyanya birinzwe naho ni uko. Kuri pariki y’Ibirunga abahatuye begeranye cyane na pariki, bityo hari inyamaswa zivamo zikaza mu baturage cyangwa abaturage ubwabo bakangiza pariki, gusa nk’abantu dukoramo hari ibyo turi gukora kugira ngo bikemuke.”
Yongeyeho ati “ Kongera pariki ni kimwe, uko izi ngagi ziyongera ntabwo aho ziri hiyongera, kandi uko zikomeza kwegerana ari imiryango itandukanye ingabo zirarwana zikaba zanakwicana. Kuri twe rero ni igihombo, uko zegerana ni igihombo kuri twe, ni muri urwo rwego rero turamutse tugerageje kwagura zabona ubuhumekero.”
Mutangana avuga ko nubwo bazagura pariki ariko batazirengagiza imibereho y’abaturage. Yagize ati “Hari uburyo bwinshi buzakoreshwa, abaturage bazabishaka bazagurisha aho batuye amafaranga yabo bazayakoreshe ahandi, ariko icyo sicyo tugamije; banakoresha uburyo bwo kubukodesha nk’uko bashobora kububyaza umusaruro bahingaho ibirayi cyangwa bororeraho amatungo nta kibazo.”
Pariki y’Ibirunga ifite ubuso bungana na kilometero kare 160, bakaba bateganya kongeraho ¼ cyayo bitarenze imyaka itanu.
Umuyobozi w’Ikigo kirengera ingagi cyitiriwe Dian Fossey, Dr Tara Stoinski, yavuze ko kwagura Pariki y’Ibirunga bizagira akamaro kanini ku kurushaho kubungabunga ibi binyabuzima biri mu byinjiriza igihugu agatubutse.
Yagize ati “Ndakeka ko ari ikintu gikomereye ingagi ariko nkabona ko kwagura pariki bizagirira ingagi akamaro, kugeza ubu ziba ahantu hato cyane haramutse hagutse byaba byiza cyane ndetse bigafasha n’u Rwanda kubera akamaro zifite mu bukungu bw’igihugu.”
RDB ivuga ko iyi pariki yinjiza amafaranga menshi mu gihugu, kuko ku mwaka ngo miliyoni zisaga 17 z’amadolari zinjira ziyikomotseho, muri zo 92% akaba aturuka mu gusura ingagi.
Amafoto: Moses Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO