Akarere ka Rulindo karatangaza ko mu mihigo yako y’umwaka wa 2013-2014 bazita ku bukerarugendo, hatunganywa hamwe mu hantu nyaburanga na ndangamateka hadatunganyije. Ahazaza ku ikubitiro mu Murenge wa Rusiga ni ku Kirenge cya Ruganzu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwage Jastus, yavuze ko mu rwego rwo kwita ku bukerarugendo, mu Murenge wa Rusiga ahitwa ku Kirenge cya Ruganzu, hazatunganywa hakaba ahantu ndangamatekahakurura ba mukerarugendo.
Kangwahe agira ati ”Ibi bizatuma ba mukerarugendo bazajya basura aha hantu, ndetse hanigirwe amateka yaranze u Rwanda n’Akarere ka Rulindo by’umwihariko”.
Muri iyi mihigo hagaragajwe ko Umujyi wa Shyorongi uzatunganywa wagurwe, hanatunganywemo ibibanza bigera kuri 450. Hazanakomeza landi gutungwanywa ubusitani mu mijyi ya Rulindo.



















TANGA IGITEKEREZO