Iyi nyubako yahawe izina rya Kwitonda, yitiriwe ingagi y’ingabo yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe ikaba yarabonetse itagihumeka nyuma y’iminsi yari imaze itagaragara mu muryango wayo.
Imirimo yo kubaka iyo nzu yatangijwe ku wa 31 Kanama 2017, ikaba ariyo nzu ya mbere Singita izaba igize ifasha abantu kureba ingagi, mu bihugu byose ifitemo ibikorwa, ikazuzura itwaye miliyoni 20 z’amadolari.
Singita yatangaje ko “ishimishijwe no kuba igiye gufungura Kwitonda Lodge muri Kanama 2019 mu Rwanda, aho hejuru ya bibiri bya gatatu by’ingagi zo mu misozi ziba, hejuru muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”
Singita Kwitonda Lodge izaba yitegeye ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura, igizwe n’inzu zirindwi buri imwe ifite icyumba kimwe cyo kuraramo, imwe ifite ibyumba bibiri n’indi nzu ku ruhande ifite ibyumba bine.
Singita Kwitonda Lodge izaba itatswe n’ibintu gakondo byakorewe mu Rwanda, izafungurwa ku mugaragaro ku wa 5 Kanama 2019, ikazaba yubatse ku buso bungana na hegitari 72.
Ibiciro birihariye
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Singita, ku cyumba kimwe kigari cyararamo abantu babiri, bizaba ari amadolari ya Amerika 1750, ugereranyije mu mafaranga y’u Rwanda ni asaga 1.400.000 Frw, mu bihe bibereye ubukerarugendo nko mu mpeshyi.
Ayo mafaranga ashobora kugabanyuka akagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magama abiri by’amafaranga y’u Rwanda.
Ku hagizwe n’ibyumba bibiri, hakwakira abantu hagati ya 1-3 habarwa amadolari ya Amerika 5250, ni ukuvuga ashobora kugera kuri miliyoni 4.4 Frw, hakwiyongeraho undi muntu umwe hagahita hajyaho amadolari 1750 y’inyongera.
Naho ku nzu nini y’ibyumba bine yo hagati y’abashyitsi 1-4 bizajya biba ari amadolari 8050 angana na miliyoni 6.8 Frw ugereranyije, hakwiyongeraho undi untu umwe bikajyana n’inyongera ya amadolari 1750.
Ku bashaka kujya muri Singita Kwitonda Lodge igifungurwa, ubusabe bwabo buzemezwa mbere ya tariki 31 Gicurasi 2018.
Singita isanganwe izindi nzu zo mu bwoko bwa Lodge muri Tanzania (Singita Lamai na Singita Grumeti), muri Zimbabwe (Singita Pamushana Lodge) no muri Afurika y’Epfo (Singita Kruger National Park na Singita Sabi Sand).



















TANGA IGITEKEREZO