Ibaye hoteli ya mbere mu Rwanda igiye kuri uru rutonde ruriho hoteli zirenga 700 ku Isi.
SHL ni umuryango w’abakerarugendo basura hoteli nziza ariko nto ku Isi, aho basura hoteli zitarengeje ibyumba 50.
Hoteli zijya ku rutonde rwa SHL ni iziba zihariye mu buryo runaka kandi zitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, ndetse abayisuye bakahagirira ibihe byiza ku buryo ari hoteli bashishikariza abandi ba mukerarugendo gusura.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SHL, Richard Hyde, yagaragaje ko The Pinnacle Kigali ari hoteli yihariye yaba muri Afurika ndetse no mu Rwanda ariyo mpamvu yagiye kuri uru rutonde.
Ati “Twishimiye kwakira the Pinnacle Kigali ku ruhando rwa SHL, imwe muri hoteli nziza zifunguwe vuba, yihariye mu Murwa Mukuru w’u Rwanda ndetse n’abashaka gutembera muri Afurika.”
The Pinnacle Kigali yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025, aho yubakwa yatangiye ari igitekerezo cyo kubaka inzu y’umuryango birangira igitekerezo gikuze igirwa hoteli.
The Pinnacle Kigali ifite ubwiza bugaragarira buri wese. Yubatse ku musozi aho uba witaruye ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ku butaka bwa hegitari 3,2, ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.
Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira umwihariko ugitandukanya n’ikindi. Biri ku magorofa abiri, aho ku igorofa ya mbere hari ibyumba bine mu gihe hejuru hari ibindi byumba bitanu.
Sheila Kyarisiima washinze iyi hoteli yavuze ko bishimiye kuba muri SHL by’umwihariko kuba ariyo hoteli ya mbere mu Rwanda igiye muri uyu muryango.
Ati “Intego yacu yahoze ari gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru, kwakira neza abatugana no kubaha ibihe byiza nk’uko SLH ibigaragaza kandi twiteguye gukomeza kugaragaza ibyiza biri mu Rwanda.”
The Pinnacle Kigali n’ubwo ari hoteli nto ariko ni ahantu uwahageze nta na kimwe yabura kuko hari nk’akabari gashobora kwifashishwa mu birori bitandukanye wakira abantu 100, théâtre yitwa Inseko ireberwamo filimi.
Hari kandi imikino itandukanye ikinirwa mu byumba bitandukanye nk’amakarita, billiard, bowling, foosball n’iyindi.
Hari kandi n’ikinirwa hanze ko koga, basketball na paddle tennis.
Hari umwanya wahariwe ibikorwa byo kwita ku mubiri nka sauna na massage, icyumba cyahariwe kwita ku bwiza ‘Salon Haven’ na gym ikorerwamo imyitozo ngororamubiri.
Ibiciro nabyo bijyana n’ubwiza bw’iyi hoteli kuko nko kujya kuri iyi hoteli ku manywa uba usabwa guhera ku 1.545$, mu gihe uri buharare yishyura guhera kuri 3.090$.
Amafoto agaragaza ubwiza bwa The Pinnacle Kigali



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!