Ni urutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru Forbes cyifashishije impuguke mu bijyanye n’ubukerarugendo aho cyagaragaje ahantu icumi ku Isi heza ho kuba abantu basura muri uyu mwaka wa 2016.
Forbes ivuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza kirangwa n’ahantu nyaburanga henshi, ingagi zo mu birunga, amoko menshi y’inyoni n’inyamaswa zitaba ahandi, amashyamba, imigezi, ibiyaga, n’ibindi byinshi.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko usibye ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, mu bindi bizahuruza abanyamahanga mu 2016, harimo Umujyi wa Kigali wuje isuku ndetse n’iterambere ritangaje , urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rurimo amateka y’ingirakamaro ndetse ikawa y’ u Rwanda yamamaye mu mahanga.
Mu bindi bice Forbes yashyize kuri uru rutonde, harimo Patagonia agace ko muri Amerika y’Epfo gahuriweho na Argentine na Chile, Mongolia, Iceland, Greenland, Cuba,Georgia, umugabane wa Antarctica, Romania na Bulgaria.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kivuga ko mu mwaka wa 2014 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 300 z’amadolari ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO