00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukerarugendo bushya bwo kwisanisha n’umuhinzi-mworozi nyarwanda uciriritse

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 7 August 2014 saa 12:59
Yasuwe :

– Guhinga, kwahira, kuvoma ku iriba” ibi ni bimwe mu birimo kureshya ba abakerarugendo bakaza mu Rwanda”
– Abarenga 1000 bamaze kwitabira ubu bukerarugendo
– Kimwe mu bitangaje ni ukubona umuzungu yikoreye ubwatsi ku mutwe n’ingata, akuka amase, anasangira n’abo mu cyaro indyo iciriritse
– Mu byishimo byinshi, umwe mu bagore basuwe ati “Dusigaye tuganira n’abadamu baho tukagera no kuri rya banga ry’abagore”
I Muhanga haragenda harushaho kuba umujyi w’ubukerarugendo ahanini biturutse (…)

- Guhinga, kwahira, kuvoma ku iriba” ibi ni bimwe mu birimo kureshya ba abakerarugendo bakaza mu Rwanda”

- Abarenga 1000 bamaze kwitabira ubu bukerarugendo

-Kimwe mu bitangaje ni ukubona umuzungu yikoreye ubwatsi ku mutwe n’ingata, akuka amase, anasangira n’abo mu cyaro indyo iciriritse

- Mu byishimo byinshi, umwe mu bagore basuwe ati “Dusigaye tuganira n’abadamu baho tukagera no kuri rya banga ry’abagore”

I Muhanga haragenda harushaho kuba umujyi w’ubukerarugendo ahanini biturutse ku buryo bushya busigaye bukoreshwa mu gutembereza ba mukerarugendo mu biturage bakabasha kugira amahirwe yo kubaho ubuzima buciriritse bwo hasi benshi mu banyarwanda bo mu cyaro babayemo.

Mu murima bose baseka bishimira ubumenyi bungukiye mu gusura no kwifatanya n'abagore bo mu Rwanda mu murima

Saa moya z’igitondo, turi i Muhanga ku cyicaro cya Azizi Life, umuryango wazanye iyi gahunda yo guhuza abakerarugendo n’ubuzima bw’umuhinzi-mworozi nyarwanda uciriritse washinzwe n’Umwongereza witwa Tom MacGregor.

Kuri iyi saha ni ho abanyamahanga baba bifuje gukora ubu bukerarugendo, buba kuva buri wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, bahaguruka bakajya mu giturage kiba cyatoranijwe.

Bakigera mu ngo z’abaturage baba bategujwe, aba bakerarugendo babanza guhabwa imyambaro isanzwe ya ba nyir’ingo harimo ibitenge, udutambaro two mu mutwe ku bagore, ingofero ku bagabo, bodaboda, bote, kamambiri n’ibindi.

Nk’uko bisanzwe benshi mu baturage baba mu cyaro bakunze kuzindukira mu mirima guhinga, ari nayo gahunda aba bakerarugendo bakunze guhita baheraho.

Kimwe mu bitangaje ni ukubona uko aba bakerarugendo akenshi baba biganjemo abazungu baba baryohewe no kuvuga ko bumva baberewe n’iyi myambaro yo mu cyaro. Ubareba aba abona bisanishije n’aba baturage mu myambaro imeze kimwe bicishije bugufi cyane, bishimye, baganira ubona bisanzuranyeho wumva bashaka kumenya neza iyi mibereho ya buri munsi ikunze kuranga ubuzima bw’abatuye icyaro cy’u Rwanda.

Rimwe na rimwe ubona byabatonze ariko bishimiye kumenya uko abandi babayeho mu buzima butandukanye cyane n’ubw’iwabo, by’umwihariko ubwo mu gihugu cyo ku mugabane ukenye wa Afurika.

Iyo bageze mu murima bigishwa uko bakura urwiri, uko batabira ibijumba, uko bakorera urutoki bakondora amakoma, uko babagara n’ibindi. Uhereye ku gufata umuhini w’isuka kugeza ku guhinga, byose uba ubona ari ibintu byabatonze, ariko bakabikundira ko ari bishya kuri bo.

Nyuma yo kuva mu mirima bahinguye, abenshi bakubitira mu guhwehura no kwasa inkwi, gukubura, guhata ibitoki (ibirayi, ibijumba, amateke, imyumbati) n’indi mirimo ibanziriza guteka.

Nyuma bahirira inka, bakajya mu biraro bagakuka, nyuma bagakaraba intoki bagasangira indyo yo mu cyaro ikunze kuba ari ibijumba, amateke cyangwa se ibirayi bigeretse ku bishyimbo n’imboga rwatsi nka dodo, isogi, isogo n’ibindi.

Barya kandi n’imyungu, amateke, ibihaza, ibigori byokeje n’ibindi bidakunze kuribwa kenshi mu mijyi y’ahantu hari iterambere.

Jeannine Umutoniwase ni umwe mu bakozi bamaze imyaka irenga 2 agendana n’aba bakerarugendo baba baturutse imihanda yose baje kureba iyi mibereho y’Abanyarwanda bo mu cyaro.

Agira ati “Tumaze kwakira abantu barenga igihumbi mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa, kandi abantu baragenda barushaho kwiyongera kuko baduhamagara kenshi badusaba ko badusura”.

Umwe mu bakerarugendo yerekerwa uko baboha agaseke

Yongeraho ko ikintu benshi bagiye bagaragaza ko bishimira ari uko bakirwa n’abagore. Avuga ko kimwe mu byo yabonye bishimisha cyane aba ba mukerarugendo ari imico idasanzwe iba mu Rwanda batari basanzwe bamenyereye cyane iwabo nko kwahira ubwatsi no kwikorera imitwaro ntigwe.

Yagize ati “Abenshi ingata bikoreje imitwaro barazicyura ngo bazerekane ko bikoreye umutwaro ntugwe, ni ibintu ubona byabatonze ariko byabashimishije cyane! Ni kimwe n’udukomo baboshye natwo bataha batwambaye nk’inzibutso.”

Aba bagore baba basuwe batuye mu cyaro gikikije Umujyi wa Muhanga, hakaba higanjemo abagize amatsinda y’amakoperative asanzwe aboha uduseke n’indi mitako mu birere babigemura ku cyicaro cya Azizi Life, ndetse bikagemurwa hanze y’u Rwanda nko mu Bwongereza, Amerika n’ahandi.

Muri uku gusurwa, aba bagore nabo ibinezaneza biba byabasabye, bamwenyura bishimiye kwakira abashyitsi bita ab’imena. Umwe muri bo witwa Mukandamutsa Forutinata avuga ko byamusigiye urwibutso runini mu mutima we kuva ubwo yasurwaga bwa mbere kugeza n’ubu.

Aganira na IGIHE nyuma yo gusurwa Mukandamutsa yagize ati “Njye numva byaranadutangaje kuko badusura bwa mbere twumvaga ari ikintu gikomeye. Fata kuba bakubwira ngo umuzungu azaza iwawe muri saro, twumvaga ari ikintu gikomeye!”

Beretirida Mukamusoni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 35, yakomeje agira ati “Njyewe ndi mu bantu bakiriye aba bashyitsi badusuye ku munsi wa mbere; mbese abantu barahuruye baza kureba ibyabaye babona ari igitangaza natwe dufite ubwoba twumva byaturenze. Ubu nk’uko mwabibonye dusigaye dusangira ku meza, tukabereka uko tuboha tukanabigiraho ako kongereza (Icyongereza), tugatera imbyino z’iwacu tukabyina nabo bagatera iz’iwabo bakabyina tukanezerwa!”

Yankurije Erestuda na we ati “Kera twarababonaga tukabahunga, ariko ubu iyo tubabonye turishima tukabaganiriza tukababwira amazina yacu, tukababaza ayabo, tukabaha ikaze bajya kurya tukababwira tuti ‘muryoherwe!’ mbese tukabigisha imico yacu nabo bakatwigisha iyabo”.

Uwitwa Nyiraminani yasanye n’umena ibanga nawe agira ati “Noneho ubu tumaze kumenyerana dusigaye tuganira n’abadamu baho tukagera no kuri rya banga rya rindi tutajya tuganira n’abagabo bacu bahari. Ubwo rero byaradushimishije nabo birabashimisha kubona ko uriya muntu tumeze kimwe nawe akamenya ko meze kimwe nawe. Twajyaga tubona ko dutandukanyije uruhu tukibwira ko hari aho dutandukanye none ubu ubusabane twagiranye nabo bwatumye tumenya ko tumeze kimwe.”

Benshi mu basura u Rwanda bavuga ko batangarira imisozi myiza itatse igihugu, isuku y’Umujyi wa Kigali, abakobwa beza, umuco wo kwakira abashyitsi neza n’ibindi.

Ubu buryo bwo guha ba mukerarugendo amahirwe yo gusura abaturage bagasangira bakaryoherwa no kwisanisha mu mibereho iciriritse y’ubuzima basanze mu cyaro bigaragara nk’andi mahirwe mashya u Rwanda rwungutse mu kurushaho kureshya ba mukerarugendo benshi no kubereka ubwiza bw’umuco nyarwanda mu kwakira neza abatugana.

Agaseke gakozwe mu mabara y'umweru n'umutuku wasanga kuri Azizi Life
Bumwe mu bukorikori bw'udusakoshi duto tw'abagore dukozwe mu birere
Imitako yo mu nzu no ku meza ikorwa n'aba bagore
Umwe mu bagore bakorana na Azizi Life ari gutunganya umugwegwe wo kubohesha
Umwe mu bagore bagize ishyirahamwe ryitwa "Abibumbiye Hamwe" rikora ubukorikori ubarizwa muri Azizi Life
Umukerarugendo bamwerekera uko ubugeni bukorwa mu bikoresho gakondo
Aha uyu muzungukazi bamwerekeraga uko baboha agaseke n'uko bafuma
Umwe mu bakerarugendo yerekerwa uko babumba amatafari ya rukarakara n'uko bayubakisha
Aya maboko y'umuzungukazi ari kwerekerwa uko batabira imigozi y'ibijumba
Gutashya inkwi no kwikorera ni kimwe mu bitonda aba bakerarugendo ariko bikanabashimisha
Nyuma yo gusurwa akanyamuneza kaba ari kose ku mpande zombi
Abakozi bagize umuryango Azizi Life hamwe n'uwawushinze wicaye imbere i bumoso

Reba mu mashusho uko biba bimeze:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages