Iri cumbi ryubatswe na Wilderness Safaris biteganyijwe ko rizafungurwa mu Ukuboza 2018, rikazacungwa n’inzobere mu by’amacumbi muri Afurika y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba, zinacunze Hoteli ikomeye ya Bisate yubatse muri Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Musanze.
Iri cumbi ry’ibyumba bitandatu byo gukambikamo, ryubatswe n’amahema, rikagira restaurant n’aho kuruhukira umuntu azajya yicara yitegeye ubwiza bw’ikiyaga.
Aha hantu hihariye muri Pariki y’Akagera, abahakambitse bazajya babasha kwirebera ubwiza bw’inyamaswa amanywa n’ijoro, batemberejwe mu modoka cyangwa mu bwato.
Ikiyaga cya Rwanyakazinga cyubatsweho Magashi Camp, cyihariye ku mvubu nini muri Afurika, ingona ndende n’izindi nyamaswa zitandukanye mu gishanga kigikikije.
Imiterere y’imbere muri iri cumbi rigezweho n’imitako ihatamirijwe irimo iy’imigongo, ni iyo mu muco nyarwanda.
Abakunda koga, bazajya bisanzura muri piscine yabagenewe. Ibi bizajya bituma umunezero uba ari wose ku wagendereye Pariki y’Akagera, ifite inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika arizo intare, ingwe, inzovu, imbogo n’inkura.
Magashi Camp yubatswe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Umuryango ufite intego zo kubungabunga pariki kuri uyu mugabane, African Parks, uterwa inkunga n’umuherwe Howard G. Buffett.
Ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera bituma ibasha kwishakamo hafi 75% y’ingengo y’imari kandi umusaruro ibonye ugateza imbere abaturage bayituriye.
Wilderness Safaris itangaza ko mu mwaka ushize iyi pariki yasuwe na ba mukerarugendo 36000, biganjemo Abanyarwanda.
Mu 2009, African Parks yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo kuzacunga Pariki y’Akagera mu gihe cy’imyaka 20.
Muri Kamena, Umuyobozi wa Pariki y’Akagera, Jes Gruner, yavuze ko bashimishijwe n’ubufatanye na Wilderness Safaris ku gufungura Magashi Camp, bitari gushoboka iyo hataboneka inkunga Howard G. Buffett Foundation yahaye African Parks mu kurinda no kubyaza umusaruro Akagera.



















TANGA IGITEKEREZO