00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko kwimika umwami w’u Rwanda byakorwaga byatangaje ba mukerarugendo

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 22 June 2013 saa 05:17
Yasuwe :

Kwita Izina Caravan ba mukerarugendo basuye i Buhanga Eco-Park iherereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, basobanurirwa ibyakorwaga mu mihango yo kwimika Abami, aho byatangaje benshi muri ba mukerarugendo.
Hategekimana Joseph umukozi w’ Ikigo cy’Igihugugu cy’Iterambere ishami ry’ubukerarugendo ushinzwe gusobanura amateka y’ahaberaga imihongo yo kwimika umwami, yavuze ko aha hantu hakorerwaga imihango yo kwimika abami bo mu Rwanda hari amateka yihariye.
Hategekimana agira (…)

Hategekimana agira ati ”Uyu musozi uriho amateka menshi, kuko ni ho abami bimikirwagwa. Ni ho hari inzu y’Umwami Gihanga wahanze u Rwanda, abami bose b’u Rwanda bahazaga mu mihango yo kwimikwa”.

Yavuze ko hari aho abami bogeraga ”Icyuhagiriro” bamaze kwimikwa, abiru bakazana imitsindo yo koga umwami akayishyira mu mazi, bityo umwami agahabwa n’indi mitsindo azajyana ku ngoro i Nyanza.

Amazi umwami yogaga yabaga yavomwe ku “Iriba rya Nkotsi na Bikara”, iri iriba naryo rikaba amateka yihariye.

Umwami yogeraga mu gikoresho cyabajwe mu giti cy’umwungo gifite imikondo, aho abiru bashyiragamo amazi yo kogeramo.

Nyuma umwami yakorerwaga imihango ku “Giti cy’inyabutatu Nyarwanda “, imihango yasobanuraga ko umwami ari uw’Abanyarwanda, umwami wa rubanda kuko atari umwami w’amoko cyangwa umuryango.

Hatagekimana yakomeje asobanura ko iki “Giti cy’inyabutatu Nyarwanda” kigizwe n’umuvumu wakuze, umusando n’igihondohondo.

Umwami yamaraga koga agatangariza ab’aho ibyo yahawemo amabwiriza ahaberaga inama y’ibwami.

Ba mukeraraugendo bari muri Caravan Tours batangaje ko bishimiye amateka atangaje y’Umuco Nyarwanda n’ay’imihango y’ibwami.

Iriba rya Nkotsi na Bikara ryavomwahago amazi umwami yogaga mu gihe cyo kumwimika
Igiti cy'Inyabutatu Nyarwanda
"Icyuhagiro" aho umwami yogeraga
Hategekimana asobanura iby'imihango yo kwimika umwami n'iby'Igiti cy'inyabutatu Nyarwanda
Ba mukerarugendo basobanurirwa iby'iyimikwa ry'abami

Foto: Nyirabera Chantal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages