Urugo rwa Gatarayiha Norman w’imyaka 61 rumaze kuba ahantu nyaburanga rusurwa n’abakerarugendo, rukakira abageni baje kuhifotoreza. Uru rugo rutatswe n’ubusitani burimo amoko menshi y’indabyo n’ibiti biteye amabengeza; hari utuyira tureture tugenda tukagera ahantu hisanzuye hakunze gufatirwa ayo mafoto.
Gatarayiha utuye Kimironko haruguru gato y’aho bita "Kwa Mushimire", amaze imyaka 12 atunganya ubu busitani. Mu 2003 ubwo yagarukaga mu Rwanda ahungutse, yatangiye asa n’utaka urugo rwe bisanzwe, ateramo indabo n’ibiti bitanga impumuro nziza n’ubuhehere. Uko umubare w’abamusura wiyongeraga, Gatarayiha yaje kugira igitekerezo cyo kuhagira ahantu nyaburanga, ku buryo abakerarugendo bashobora kuhasura bakaharuhukira.
Mu 2012 abantu benshi bafite ubukwe batangiye kujya bamusaba kuhifotoreza, nuko atangira atyo kujya ahabyaza amafaranga make make. Uko bagendaga biyongera, Gatarayiha yasanze ari ubucuruzi ashobora kubyaza umusaruro nuko muri ubu busitani bwe ashyiramo ibisimba by’amoko anyuranye n’izindi nyamanswa nyaburanga nk’umusambi, inkende n’ibindi. Izi nyamanswa ariko yaje gusabwa n’abashinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda (RDB) kuzisubiza mu mashyamba, asobanurirwa ko atemerewe kuzitunga iwe mu rugo kuko zitisanzura kandi ko zifitiwe impungenge z’uko zishobora gucika ku Isi.
Kuri ubu, avuga ko yinjiza amafaranga agera kuri miliyoni ku kwezi ayavanye mu kwakira abakerarugendo baza kumusura, abaza kugura imiramba y’indabyo n’abaza kuhifotoreza ku minsi mikuru y’ubukwe bwabo.
Uretse ubu busitani, mu nzu he hatatse imitako myinshi ya Kinyarwanda ku buryo abageni bageze mu busitani bwe banifuza kwifotoreza mu nzu ye.
Ati “Kwifotoreza mu busitani no mu nzu banyishyura ibihumbi ijana, kandi nibura ubu buri cyumweru nsigaye nakira amakwe arenga ane, mu kwezi nakira amafaranga agera kuri miliyoni nkuye muri uko kwakira amakwe.”
Uku gutaka iwe, mu buryo bwo kwihangira umurimo, Gatarayiha yabikuye mu kuba yarakunze kuba hanze, by’umwihariko mu Burusiya.
Gusa ibi Gatarayiha avuga ko yanabyize dore ko ari inzobere mu by’ubuhinzi bw’indabyo (Horticultural Engineering) bikiyongeraho ko ari byo yakunze gukora nk’akazi kamutunze. Uretse gutaka iwe mu rugo, Gatarayiha afasha abantu banyuranye guhanga no gutunganya ubusitani bwo mu ngo zabo, aho bakorera, kandi akoresha abakozi benshi batunzwe n’ibi bikorwa.
Gatarayiha ni umwe mu bashobora kubera abandi Banyarwanda urugero mu kwihangira umurimo binyuze mu byo wize, mu byo ukunda, mu mpano zawe no guhanga udushyamu mibereho.
Photo: Octave Byiringiro



















TANGA IGITEKEREZO