00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Amajyaruguru ari igicumbi cy’ubukerarugendo mu Rwanda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 3 April 2013 saa 05:36
Yasuwe :

Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo mu Rwanda kubera Pariki y’Ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga ifite. Inafite ahantu nyaburanga ahantu haranga amateka, ubuvumo, ibiyaga n’ibindi usanga bisurwa cyane na ba mukeraraugendo.
Uwingeri Prospère Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yadutangarije ko Amajyaruguru ari igicumbi cy’ubukerarugendo kubera ingagi zo mu birunga zisurwa cyane mu Karere ka Musanze na Burera.
Yadutangarije ko hari gushyirwa imbaraga mu (…)

Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo mu Rwanda kubera Pariki y’Ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga ifite. Inafite ahantu nyaburanga ahantu haranga amateka, ubuvumo, ibiyaga n’ibindi usanga bisurwa cyane na ba mukeraraugendo.

Uwingeri Prospère Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yadutangarije ko Amajyaruguru ari igicumbi cy’ubukerarugendo kubera ingagi zo mu birunga zisurwa cyane mu Karere ka Musanze na Burera.

Yadutangarije ko hari gushyirwa imbaraga mu kuzamura ubukerarugendo buhakorerwa, ati ”Ubukerarugendo bugomba kwaguka n’ibindi bigasurwa. Igishanga cya Rugezi kigasurwa, ibiyaga bya Burera na Ruhondo, n’ubukerarugendo bw’umuco bugatezwa imbere”.

Yanavuze ko hatunganyijwe ubuvumo mu Karere ka Musanze, bityo abagana mu Majyaruguru bakazajya naho bahasura.

Abatuye Akarere ka Musanze twaganiriye badutangarije gafite banafite ishyamba rya Nkotsi na Bikara. Iri shyamba riri mu byiza nyaburanga usanga binogeye amaso.

Akarere ka Burera ko gafite igishanga cya Rugezi kirimo inyoni zikurura ba mukerarugendo, Kanubatsemo iminara bazireberamo.

Ngoga Télesphore ushyinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yadutangarije ko iki gishanga ari cyo gisigayemo inyoni nyinshi z’imisambi isaga 100 mu gihe iri kugenda icika. Iki gishanga kinafite inyoni z’inshenjebere zikundwa na ba mukerarugendo.

Aka karere gafite ibindi byiza nyaburanga birimo ikiyaga cya Burera na Ruhondo, urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka ruha umuriro w’amashyanyarazi ibice byinshi by’igihugu.

Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga yadutangarije ko iyi Ntara ifite ahantu nyaburanga hatandukanye, ikanagira inyamashwa n’inyoni usanga zikundwa na ba mukerarugendo zirimo ingagi zo mu Birunga zisurwa cyane na ba mukeraragendo b’abanyamahanga. Bityo umusaruro ubuvamo ugafasha mu guteza imbere Igihugu n’ibikorwa y’abahatuye, ndetse nabo bakiteza imbere binyuze mu makoperative.

Urusobe rw'ibirunga
Ibiyaga bya Burera na Ruhondo
Ingagi zikurura ba mukerarugendo batari bakeya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages