I Kibeho mu karere ka Nyaruguru hatangiye kubakwa hoteli ebyiri n’andi macumbi mu rwego rwo gufasha abahasura baje kuhakorera amasengesho, ku buryo bateganya ko hazahinduka umurwa w’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana nka Yeruzalemu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Franҫois, yatangarije IGIHE ko Kibeho yinjiza abakerarugendo basaga ibihumbi 30 ku mwaka, bikazana amafaranga ku bahatuye bibafasha kwiteza imbere.
Agira ati “Ubu i Kibeho harubakwa hoteli ebyiri, i Nyarushishi na ho harubakwa amacumbi mu rwego rwo gufasha abaje gusura Kibeho baje kuhokorera amasengesho, bakazabona ahantu heza bagura ibyo bakeneye n’aho gucumbika.”
Yavuze ko abashoramari bazafatanya n’akarere mu kubaka indi hoteli bizatuma umubare w’abahasura wiyongera kandi bagashobora kubona aho bisanzurira.
Akomeza atangaza ko banashyiriyeho urubyiruko ikigo kizabafasha gukora ibikorwa by’ubukorikori bushingiye ku bukerarugendo bw’iyobokamana, bikazajya bibasigira amafaranga bakiteza imbere.
Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) na cyo kikaba cyarabafashije gukora urugendoshuri i Yeruzalemu, mu rwego rwo guteza imbere Kibeho ikamera nk’indi mirwa mitagatifu y’ ubukeraugendo yateye imbere ku Isi.
Imirwa mitagatifu y’ubukerarugendo nka Yeruzalemu, Bazirika ya Mutagatifu Petero i Roma, Lourdes, Abbaye du Mont-Saint-Michel isurwa na ba mukerarugendo basaga miliyoni eshatu n’igice b’abanyamahanga buri mwaka, mu gihe “Sanctuaire de Lourdes” yo isurwa n’abasaga miliyoni indwi. Kibeho akaba ari muri urwo rwego ishaka gutangira kwagura ubukerarugendo buhakorerwa.



















TANGA IGITEKEREZO