Urutare rwa Rubavu ruri ku musozi wa Rubavu, ruzandikwaho amateka yaranze intambara ya mbere y’ isi yose mu rwego rwo kurushaho guha agaciro ubukerarugendo nk’uko Akarere ka Rubavu kavuga ko kabyiyemeje.
Ku musozi wa Rubavu ni ho intambara ya mbere y’isi yose yanyuze ubwo Abadage barwanaga n’Ababiligi bikarangira Ababiligi begukanye u Rwanda, dore ko Abadage no mu bindi bice by’isi bagendaga batsindwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan yatangarije IGIHE ko bazegera abakuze bo muri ako gace bakababwira neza iby’ayo mateka bakazayandika bayabizi neza. Asobanura impamvu bahisemo kuhagira ahantu ho gusurwa, Bahame yagize ati “Aka gace gafite amateka yihariye. Hari indake iri mu buvumo abasirikare b’Ababiligi babagamo bakigera mu Rwanda.”
Mu bindi bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo avuga ko Akarere gateganya kwagura ibikorwa byo kubaka ikibuga cya Volley ikinirwa ku mazi (Beach Volley), kuri ubu ngo bakaba bamaze kubiganira n’abashinzwe umukino wa Beach Volley.
Ngo bateganya kandi kugura amagare yo mu mazi n’amato, bikazajya bifasha abasuye aka karere kwidagadurira mu kiyaga cya Kivu.
Ibi bikorwa Akarere ka Rubavu kabifatanyijemo na RDB hakazanubakwa inzu zifite ibisabwa byose ngo ba mukerarugendo bahabwe serivisi zose kandi neza.



















TANGA IGITEKEREZO