Ibi ni ibyagarutsweho mu nama ku ishoramari yateguwe n’Urwego rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Akarere ka Nyaruguru, yabaye ku wa 11 Ukuboza 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yerekanye ko ibikorwaremezo byaba imbarutso y’ubwiyongere bw’abasura Kibeho, atanga urugero rw’uko nyuma y’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo wa Kibeho, mu myaka itatu gusa, abahasura bikubye kabiri kandi bakaba bacyiyongera.
Ati ‘‘Mu myaka itatu gusa, abasura Kibeho bavuye ku bihumbi 600 bahita bagera kuri miliyoni 1.2 ariko imibare iracyazamuka.’’
Visi Meya Gashema, agaragaza ko amabonekerwa yabereye i Kibeho ari yo ya mbere muri Afurika, ibihagira ahantu ho gusurwa na benshi ku Isi.
Yavuze ko kuba i Lourdes mu Bufaransa n’i Fatima muri Espagne na Yeruzalemu muri Israeri hasurwa na benshi, bitaba umwihariko waho gusa, ahubwo byanagera i Kibeho.
Ati ‘‘Ku bagenda henshi haba Fatima na Lourdes, batubwira ko aho hagendwa na miliyoni 15 z’abantu byibura ku mwaka, kandi bakatubwira ko amateka ahari ashingiye ku iyobokomana ataruta aya Kibeho. Bivuga ngo, niba imyaka itatu twarakubye kabiri abo twakiraga, turatekereza ko mu myaka icumi miliyoni 15 natwe tuzazigeraho.’’
Yakomeje abwira abashoramari gutekereza neza ko kwakira abantu miliyoni 15, ari umukoro ukomeye, unasaba kongera ibikorwaremezo bifatika birimo amacumbi, restaurent n’ibindi nkenerwa, abashishikariza kwita kuri Kibeho kugira ngo igire icyanga nk’icya Kinigi muri Musanze.
Hatekerejwe n’ibindi byiza nyaburanga byakunganira Kibeho mu gukurura abakerarugendo
Colonel Nyirimanzi Gérald, umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, yavuze ko muri Nyaruguru byagaragaye ko hari ahantu habumbatiye amateka, ku buryo hitaweho hakunganira Kibeho bityo umukererarugendo uje i Nyaruguru, akahatinda.
Mu byagaragajwe harimo:
Igicumbi cy’umuhamirizo w’Intore
Nyirimanzi, yasobanuye ko mu Rwanda hagarahaye imihamirizo 70 ariko 5 ya mbere yavukiye muri Nyaruguru ahitwa i Ngeli, mu Murenge wa Munini, itangijwe n’umutware Ruhanamirindi wa Sebagangari, ibyatumye hagirwa igicumbi.
Uyu mushakashatsi yerekanye ko kuba uyu murage waraje kwemerwa muri UNESCO, hakwiye kujyaho ibihashyigikira kugira ngo ugeze i Ngeli wese ahabone itandukaniro nk’uruganda rw’imigara, amayugi, inkindi n’ibindi bikoresho by’intore, kandi ko ibyo bitashoboka bitagizwemo uruhare n’abashoramari.
Igicumbi cy’abarinzi b’igihango
Uyu mushakashatsi agaragaza ko Umusozi wa Gihango mu Murenge wa Cyahinda ubitse amateka aho mu mpinga yawo yitwa mu Murinzi wa Gihango, aho umwami wa mbere w’u Rwanda witwaga Gihanga yahuriye n’umwami w’u Bungwe bwari bufatanye n’u Burundi icyo gihe witwaga Rwamba, bagirana amasezerano yo kutazongera kugomera umwami.
Ati "Nk’uko tugira abarinzi b’igihango, twumva twagira ahantu nk’aho ho guhanira amasezerano akomeye, kandi murabizi igihango cy’ubumwe mu Rwanda ni gahunda ishyizwe imbere mu gihugu cyacu."
Ku Kibuye cya Shali
Umushakashatsi Nyirimanzi, avuga ko iri buye rigaragaza ko ari iryo mu gihe abanyamateka bita ’age de la pierre’, rikaba ryaba ikimenyetso ry’uko u Rwanda na rwo rukuze, ibyahinyuza abanyamahanga bahora bacurika amateka ko u Rwanda ari urwa vuba kandi rurambye.
Yerekana ko amateka yaryo yakuzuza inkuru zivuga ko mu Biyaga Bigari ari ho mu ngombyi ya muntu, kandi ibyo bihamya byose ari ingingo ikomeye yakurura abashakashatsi hakaba n’ahantu nyaburanga.
Inyoni y’Inganji
Iyi nyoni yitwa Inganji yo mu bwoko bw’intuku iba muri Pariki ya Nyungwe ku ruhande rwa Nyaruguru, ifite amateka mu Rwanda rwo hambere kuko ari yo yaturwaga umwami, aho umutware wa Nyaruguru yabaga afite inshingano zo kuyishaka ajya kuyitura umwami, bishatse kuvuga ko igihugu gihawe imitsindo no gukomera imbere y’amahanga.
Nyirimanzi ati "N’ubundi inyoni zisanzwe zikunzwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iriya nyoni yongeye kwitabwaho igatererwa ibiti byitwa imigote ikunda kubamo, kuko ari na byo ikunda, maze bikongera ubukerarugendo muri ako gace, maze abasuye i Kibeho bakongeraho n’izo nyoni.
Isoko ya Nil
Ubushakashatsi ku bukerarugendo bwa Nyaruguru bwongeye kwibutsa abantu ko Isoko ya Nil ituruka mu Musozi wa Giseke, mu Murenge wa Ruramba ahavubuka imigezi ibiri ya Mwogo n’Akanyaru, igenda ikaba Akanyaru kanini ndetse na Nyabarongo, bikabyara Akagera gataha muri Nil.
Yagaragaje ko aya masoko ngo afite agaciro mu mateka, kuko Abanyamisiri bavuga ko aho Nil ituruka ari ho Imana iba, ibihuza n’imvugo ivuga ko ‘Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda’.
Mu bindi, harimo Intebe y’Abasizi iri mu Karere ka Huye i Kiruri (mu Murenge wa Karama), ahahoze ari muri Nyaruguru, bikavugwa ko ubusizi ari bwo buvanganzo bukibumbatiye Ikinyarwanda gihamye, ibishimangira ko kuhasigasira ari ukurinda ubukungu bukomeye, hakazatunganywa bafatanije na Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!