00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruza iby’ubukerarugendo bacibwa intege n’Abanyarwanda batabukozwa

Yanditswe na

Kayitare Charles

Kuya 22 October 2014 saa 09:59
Yasuwe :

Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi batitabira gusura ibyiza Nyaburanga, isosiyete isanzwe ikora ibikorwa by’ubukerarugendo izwi ku izina rya Lion Tours and Travel Agency, iratangaza ko yatangije igikorwa cyo kumenyakanisha ibyiza nyaburanga n’amateka by’u Rwanda mu banyarwanda.
Umuyobozi w’iyi sosiyete Denis Sinayobye atangaza ko iki ari igikorwa bateganya kujya bakora buri wa gatandatu wa buri cyumweru.
Iki gikorwa bavuga ko kiza gutangirana no gusura ingoro y’umwami i Nyanza mu (…)

Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi batitabira gusura ibyiza Nyaburanga, isosiyete isanzwe ikora ibikorwa by’ubukerarugendo izwi ku izina rya Lion Tours and Travel Agency, iratangaza ko yatangije igikorwa cyo kumenyakanisha ibyiza nyaburanga n’amateka by’u Rwanda mu banyarwanda.

Umuyobozi w’iyi sosiyete Denis Sinayobye atangaza ko iki ari igikorwa bateganya kujya bakora buri wa gatandatu wa buri cyumweru.

Iki gikorwa bavuga ko kiza gutangirana no gusura ingoro y’umwami i Nyanza mu Rukari no gusura inzu ndangamurage ya Butare. Kuri iyi nshuro ya mbere abazajya mu ruzinduko bazagenda ku cyumweru kubera ibikorwa by’umuganda rusange.

Uyu muyobozi avuga ko muri iki gikorwa bitezemo kongera umubare w’abanyarwanda basura ibyiza nyaburanga n’amateka. Ngo abanyarwanda bazunguka kurushaho kugira ubumenyi ku by’iwabo aho kubibwirwa n’abanyamahanga bungukemo n’ibitekerezo byababyarira inyungu nko kwandika kubyo babona n’izindi nyungu zitandukanye.

Sinayobye agize ati “Twe tubona akenshi ibiciro byo gusura ahari ibyiza nyaburanga bisa n’ibica abantu intege. Twahisemo kujya dutegura ingendo zigamije gusura ahantu hafite amateka cyangwa ibyiza nyaburanga ku mafaranga make.

Nk’urugero, uru rugendo turimo dutegura kuri iki cyumweru birasaba umuntu ibihumbi 13.000 gusa kandi ubwo harimo amafaranga y’urugendo, ayo kurya kwidagadura n’andi azafasha abitabiriye ingendo.”

Usibye ibi bikorwa byo kumenyekanisha ibyiza nyaburanbaga n’umuco by’u Rwanda, muri iyi gahunda bavuga ko bashaka kurenga n’imbibi z’u Rwanda. Bavuga ko mu gihugu cya Uganda bashaka kuzatemberezayo ababyifuza mu turwa twa Bunyonyi, ku buryo abazajya bajyayo bazajya barara bagahabwa amafunguro n’aho kurara.

Mu bindi bikorwa Lion Tours and Travel Agency igira, harimo ingendo zidasanzwe itegurira iby’iciro by’abantu batandukanye bakaganira ku byabo. Hari ingendo itegurira abakundana, izo bategurira ababana ndetse n’izo bategurira umuryango cyane cyane iyo ababyeyi bashaka kuganiriza abana babo ahantu hatuje.

Hari n’ibindi bikorwa bagira byo gusohokana abakozi bakora mu bintu bimwe ngo baganire bahuje imvugo cyangwa abantu bo mu myaka imwe. Abanyarwanda bakora ubukerarugendo barashishikariza abaturarwanda kumenya ibyiza Nyaburanga

Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi batitabira gusura ibyiza Nyaburanga, isosiyete isanzwe ikora ibikorwa by’ubukerarugendo izwi ku izina rya Lion Tours and Travel Agency, iratangaza ko yatangije igikorwa cyo kumenyakanisha ibyiza nyaburanga n’amateka by’u Rwanda mu banyarwanda.

Umuyobozi w’iyi sosiyete Denis Sinayobye atangaza ko iki ari igikorwa bateganya kujya bakora buri wa gatandatu wa buri cyumweru.

Iki gikorwa bavuga ko kiza gutangirana no gusura ingoro y’umwami i Nyanza mu Rukari no gusura inzu ndangamurage ya Butare. Kuri iyi nshuro ya mbere abazajya mu ruzinduko bazagenda ku cyumweru kubera ibikorwa by’umuganda rusange.

Uyu muyobozi avuga ko muri iki gikorwa bitezemo kongera umubare w’abanyarwanda basura ibyiza nyaburanga n’amateka. Ngo abanyarwanda bazunguka kurushaho kugira ubumenyi ku by’iwabo aho kubibwirwa n’abanyamahanga bungukemo n’ibitekerezo byababyarira inyungu nko kwandika kubyo babona n’izindi nyungu zitandukanye.

Sinayobye agize ati “Twe tubona akenshi ibiciro byo gusura ahari ibyiza nyaburanga bisa n’ibica abantu intege. Twahisemo kujya dutegura ingendo zigamije gusura ahantu hafite amateka cyangwa ibyiza nyaburanga ku mafaranga make.

Nk’urugero, uru rugendo turimo dutegura kuri iki cyumweru birasaba umuntu ibihumbi 13.000 gusa kandi ubwo harimo amafaranga y’urugendo, ayo kurya kwidagadura n’andi azafasha abitabiriye ingendo.”

Usibye ibi bikorwa byo kumenyekanisha ibyiza nyaburanbaga n’umuco by’u Rwanda, muri iyi gahunda bavuga ko bashaka kurenga n’imbibi z’u Rwanda. Bavuga ko mu gihugu cya Uganda bashaka kuzatemberezayo ababyifuza mu turwa twa Bunyonyi, ku buryo abazajya bajyayo bazajya barara bagahabwa amafunguro n’aho kurara.

Mu bindi bikorwa Lion Tours and Travel Agency igira, harimo ingendo zidasanzwe itegurira iby’iciro by’abantu batandukanye bakaganira ku byabo. Hari ingendo itegurira abakundana, izo bategurira ababana ndetse n’izo bategurira umuryango cyane cyane iyo ababyeyi bashaka kuganiriza abana babo ahantu hatuje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages