00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakerarugendo b’imbere mu gihugu biyongereyeho 10% mu mwaka wa 2014

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 27 May 2015 saa 02:08
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kiratangaza ko mu mwaka wa 2014, abasura ibikorwa by’ubukerarugendo baturutse imbere mu gihugu biyongereyeho 10 % ugereranyije n’indi myaka yabanje.

Iki kigo gitangaza ko umubare w’abakerarugendo baturuka mu mahanga n’abo mu Rwanda imbere bose wageze ku bihumbi 67,696. Abakerarugendo b’imbere mu gihugu biyongereyeho 10%, bava ku 16,646 mu 2013 bagera ku 18,223 mu 2014, aho muri bo abasuye pariki y’igihugu binjije nibura ibihumbi 400 by’Amadorali (400,000 USD).

Ubuyobozi bwa RDB butangaza ko iyi nyongera yaturutse ku bufatanye bw’inzego za Leta niz’abikorera mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda n’imbaraga ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bishyira mu kuzamura ubukerarugendo bw’akarere, hashyirwaho viza imwe mu bukerarugendo. Ikindi ni ukugabanya ikiguzi cyo gusura ibikorwa by’ubukerarugendo.

Iki kigo gikangurira Abanyarwanda kuba aba mbere bishimira ibyiza igihugu cyabo gifite aho kubiratirwa n’abanyamahanga.

Pariki eshatu z’u Rwanda zasuwe n’abantu 67 696 mu mwaka wa 2014 n’aho mu mwaka wa 2013 bari 61,792. Pariki y’ibirunga, ahabarizwa ingagi, abayisuye biyongereyeho 11% mugihe Akagera kiyongereyeho 4% mu mwaka wa 2014.

Umusaruro winjijwe na pariki z’igihugu wiyongereyeho 19%, uva kuri miliyoni 14.1 z’amadorali yinjijwe mu 2013 zigera kuri miliyoni 16.8 z’amadorali y’Amerika. Muri uyu musaruro pariki y’igihugu y’Ibirunga ifiteo 93% byawo.

Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni yo yagize ibikorwa bisurwa byiyongereye ku kigero cya 30% nyuma y’aho mu myaka ibiri ikurikiranye byari byagabanutse. Umusaruro wayo wiyongereyeho 37% naho uwa pariki y’Akagera wiyongeraho 12%.

Bimwe mu by’umwihariko Pariki ya Nyungwe ifite bikunze gusurwa cyane ni urusobe rw’ibimera rurimo inkende, inyoni zitandukanye, ikiraro cyubatse mu kirere, amazi ya Kamiranzovu n’ibindi.

Pariki y’Ibirunga ifite ingagi n’ibirunga mu gihe Pariki y’Akagera ifite inyamaswa ziba mu mukenke n’inyoni z’ubwoko bwinshi.

Cyprien Niyomwungeri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages